Nyanza: Umubyeyi yagongeye umwana we mu rugo ahita apfa

Umugabo wo mu Murenge wa Busasama mu Karere Nyanza, ku mugoroba wo ku wa mbere tariki 13 Nyakanga 2020, ubwo yakataga mu rugo ashaka gusohoka n’imodoka yagonze umwana we w’umwaka umwe ahita apfa.

Amakuru agera kuri Kigali Today avuga ko uwo mwana yakurikiye imodoka ya se na we ntiyabimenya, ni ko kumugonga ari na byo byamuviriyemo urupfu nk’uko byemezwa n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Busasamana, Bizimana Egide.

Agira ati “Iyo mpanuka yabaye mu ma saa kumi n’imwe n’igice z’umugoroba, ubwo umubyeyi yasohotse mu nzu ajya mu modoka ye ya RAV4 ashaka kugenda ariko ntiyamenya ko umwana yamukurikiye. Ubwo yakije imodoka hanyuma asubiye inyuma ahita amugonga”.

Ati “Ubwo rero yumvise ikintu gituritse, asohotse asanga ni umwana akandagiye ahita amwirukankana kwa muganaga ariko ahageze umwana aba yitabye Imana, birababaje”.

Bizimana asaba ababyeyi cyane cyane abafite abana bato kujya bitonda iyo bagiye guhagurutsa imodoka kuko impanuka nk’iyo zikunze kubaho.

Ati “Icyo twasaba ababyeyi ni ukwitonda cyane kuko abana bakunda kujyana na bo mu modoka, bityo rero bakunda no kubakurikira. Umuntu rero yajya abanza akagenzura neza kuko hari n’ubwo usanga umwana yiyicariye munsi y’imodoka cyangwa ashaka kuyurira, hakaba impanuka ari yo mpamvu bagomba kubanza kugenzura mbere yo kugenda”.

Ati “Iteka ni ukugenzura ko nta mwana waba ari hafi kuko impanuka nk’izi zikunze kubaho, bigaterwa ahanini n’uko umuntu ataba yabanje kugenzura ikinyabiziga ngo aharebe niba nta mwana uri hafi”.

Umurambo w’uwo mwana wahise ushyirwa mu buruhukiro, bikaba biteganyijwe ko uri bushyingurwe uyu munsi nk’uko uwo muyobozi yakomeje abivuga.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 23 )

Yooo imana imuhe iruhuko ridashira,mbega igikomere wee ababyeyi disi bihangane.gusa birababaje

Jus yanditse ku itariki ya: 15-07-2020  →  Musubize

Birababaje rwose!nihanganishije uwo muryango.

Mugiraneza Bonaventure yanditse ku itariki ya: 15-07-2020  →  Musubize

Uwo mubyeyi niyihangane
Uwo mwana nawe aruhukire mumahoro.

Festus yanditse ku itariki ya: 15-07-2020  →  Musubize

mbega inkuru ibabaje uyumubyeyi akomere kandi yihagane kandi nuyu mwana imana imwakire mubayo

nsengiyumva jean cloude yanditse ku itariki ya: 15-07-2020  →  Musubize

Imana yakire icyo kibondo. Umubyeyi yagize ibyago cyane. Imana imukomeze.

Nana yanditse ku itariki ya: 15-07-2020  →  Musubize

pole sana pe. May his soul rest in peace.

zazazaza yanditse ku itariki ya: 14-07-2020  →  Musubize

Mana uregere ababyeyi buyumwana ubahe gukomera kuko birakomeyepe

Espe yanditse ku itariki ya: 14-07-2020  →  Musubize

Imana imwakire mu bayo bibaho ntakundi

UMUHOZA FELIX yanditse ku itariki ya: 14-07-2020  →  Musubize

birababaje gusa uno muryango ukomeze kwihangana nubwo bitoroshye kdi uriya mwana Imana imuhe iruhuko ridashira

amani yanditse ku itariki ya: 14-07-2020  →  Musubize

Mbega inkuru mbi! Imana ikomeze uyu muryango

Rwema yanditse ku itariki ya: 14-07-2020  →  Musubize

Imana imwakire kbs kdi Sajya na madamu bihangane.

Bakaja yanditse ku itariki ya: 14-07-2020  →  Musubize
  • 1
  • 2

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka