Nyagatare: Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu araganira n’abanyamakuru ku mutekano
Kuri uyu wa gatatu tariki ya 16 Ukwakira 2024, Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu, ACP Boniface Rutikanga, arasura Akarere ka Nyagatare aho agirana ikiganiro n’abanyamakuru bakorera ibitangazamakuru bikorera muri aka Karere.

Ni ikiganiro gishobora kwibanda ku bibazo by’umutekano birimo urugomo rumaze iminsi ruvugwa muri aka Karere, ahari abantu kenshi bikekwa ko baba banyoye ibiyobyabwenge birimo inzoga ya kanyanga n’urumogi batema abantu bakabakomeretsa.
Ariko nanone bikekwa ko abakora uru rugomo harimo n’ababa bagamije kwiba bakabanza kunywa ibiyobyabwenge bagatega abantu bagamije kubambura utwabo.
Urugero rwa vuba, ni aho mu ijoro ryo ku cyumweru tariki ya 13 Ukwakira 2024, mu Mudugudu wa Gihorobwa, Akagari ka Rutaraka, abantu babiri bakomerekejwe hakoreshejwe ibyuma n’abantu bikekwa ko bari abaforoderi (abinjiza kanyanga mu Gihugu), bahuriye mu nzira bakabahagarika abandi aho guhagarara bakabarwanya.
Mu Kagari ka Gitengure naho mu cyumweru gishize, abantu bikekwa ko bari banyoye ibiyobyabwenge bateze abantu ahitwa Kuwabahemba, bagamije kubambura ndetse bakomeretsa bamwe.
Polisi ifatanyije n’irondo bamwe mu bakekwaho ibi byaha batawe muri yombi mu bihe bitandukanye bakurikiranyweho ibyaha bijyanye n’urugomo.
Kanda HANO umenye bimwe mu byavugiwe mu kiganiro Umuvugizi wa Polisi yagiranye n’itangazamakuru i Nyagatare
Ohereza igitekerezo
|
Bamaze kutwemeza ko ari abacengezi binjiye Kandi ko bica abantu nijoro babakuye murugo iwabo mwatubwira uko bihagaze byaba ngombwa tukajya no kubahashya murakoze