Nta mucengezi uri ku butaka bw’u Rwanda, urugomo ruhari rurakorwa n’abafutuzi - Umuvugizi wa Polisi

Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu, ACP Boniface Rutikanga, arahumuriza abaturage cyane abo mu Karere ka Nyagatare ko nta bacengezi bari ku butaka bw’u Rwanda ahubwo abamaze iminsi bakora urugomo ari abafutuzi bagamije gucecekesha ababangamira ubucuruzi bwabo butemewe bwo kwinjiza ibiyobyabwenge mu Gihugu.

Umuvugizi wa Polisi n'umuyobozi wa Polisi mu Ntara y'Iburasirazuba wungirije basabye bahumurije abaturage
Umuvugizi wa Polisi n’umuyobozi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba wungirije basabye bahumurije abaturage

Yabitangaje kuri uyu wa gatatu tariki ya 16 Ukwakira 2024, ubwo yagiranaga ikiganiro n’abanyamakuru bakorera mu Ntara y’Iburasirazuba, hagamijwe kubasobanurira ibijyanye n’urugomo rumaze iminsi rukorwa hirya no hino mu Karere ka Nyagatare aho abaturage bakubitwa bagakomeretswa.

ACP Boniface Rutikanga, avuga ko hashize ibyumweru bibiri hari abantu bagizwe n’abinjiza ibiyobyabwenge mu Gihugu (Abafutuzi), bakubita abantu bakabakomeretsa hagamijwe kubatera ubwoba kugira ngo babone inzira bacishamo ibicuruzwa byabo bitemewe.

Avuga ko impamvu y’uru rugomo ahanini ishingiye ku gihombo aba bafutuzi bagiye bahura nacyo kubera kwamburwa ibyo binjiranye mu Gihugu mu bihe bitandukanye bituma uwabibahaga bakamwishyura nyuma yanga kongera kubibaha batamwishyuye.

Bamwe mu banyamakuru bitabiriye ikiganiro
Bamwe mu banyamakuru bitabiriye ikiganiro

Ibi ngo byatumye bahitamo gutera ubwoba ababangamira n’ababatangaho amakuru kugira ngo babone inzira mu buryo buboroheye cyane.

Agira ati “Nta mucengezi uhari ku butaka bw’u Rwanda ahubwo abamaze iminsi bakora urugomo ni abafutuzi baba bagamije gucecekesha ababangamira mu bucuruzi bwabo butemewe.”

Arasaba Abanyarwanda kutagirira ubwoba abantu bagenda mu bihuru n’ijoro ahubwo akabasaba gutanga amakuru ku nzego zishinzwe umutekano kugira ngo bafatwe.

Abagera kuri 22 bagura inka zibwe bakazibaga bakagurisha inyama nibo bamaze gufatwa mu mezi atatu gusa
Abagera kuri 22 bagura inka zibwe bakazibaga bakagurisha inyama nibo bamaze gufatwa mu mezi atatu gusa

Ati “Ntabwo waterwa ubwoba n’umuntu witwikira ijoro, yitwikira ijoro kubera ko ari umunyabwoba kuko aziko ibyo akora bitemewe. Ntabwo umuntu urenga ku mategeko ubundabunda mu gihuguru nijoro wamurusha ubwoba. Ndahumuriza Abanyarwanda ntibagire ubwoba, bo baduhe amakuru ibindi tuzabyikorera.”

Umwe mu bafatiwe mu bikorwa by’urugomo usanzwe ari umufutuzi, avuga ko ibikorwa by’urugomo yemera yagiyemo ngo ni urwabereye ahitwa Nshuri mu Kagari ka Gitengure Umurenge wa Tabagwe, bagamije gucecekesha abayobozi babatangagaho amakuru bakamburwa ibyo bikoreye.

Yagize ati “Nshuri twarwaniyeyo tugamije gufata mutekano waho kuko ni umugambanyi watugambaniraga muri forode.”

Umwe mu bafatiwe mu bikorwa by'urugomo bigamije gutera ubwoba ababangamira ubucuruzi bwabo butemewe
Umwe mu bafatiwe mu bikorwa by’urugomo bigamije gutera ubwoba ababangamira ubucuruzi bwabo butemewe

Avuga ko iyo bava mu Gihugu cya Uganda baza bitwaje intwaro gakondo zirimo imihoro, kupakupa zityajwe impande zombi n’inkota.

Ngo ibiyobyabwenge binjiza mu Gihugu bigizwe n’urumogi, kanyanga ndetse n’ibicuruzwa nk’amashashi, ibinini, imyambaro ya caguwa n’inkweto.

Abantu batandatu bakekwaho uru rugomo, umwe niwe umaze gufatwa abandi bakaba bagishakishwa. Polisi kandi yanerekanye abafatiwe mu bikorwa by’ubujura cyane abafatanywe inka, bagera kuri 40 mu Karere ka Nyagatare ndetse n’abandi 22 bazigura bakazibaga bagacuruza inyama, bose bafashwe mu mezi atatu gusa ashize.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka