Nyagatare: Komite nyobozi y’akarere na yo ireguye
Amakuru agera kuri Kigali Today aremeza ko Komite nyobozi y’Akarere ka Nyagatare yari igizwe na Mupenzi George wayoboraga Akarere, Kayitare Didace wari ushinzwe ubukungu ndetse na Musabyemariya Domitile wari ushinzwe imibereho myiza bamaze kwegura.
Abo bayobozi beguye, nyuma ya Komite nyobozi ya Bugesera yeguye mu mpera z’icyumweru gishize, na bo bakaba bareguye bakurikira Komite nyobozi ya Gicumbi na yo yari yegujwe muri icyo cyumweru
Aya makuru aravuga ko abo bayobozi beguye ku mpamvu zabo bwite.

Rukeba Chantal Atukunda umuyobozi w’inama njyanama y’Akarere ka Nyagatare yemeje ko abo bayobozi bose bamaze kumugezaho ubwegure bwabo.
Avuga ko igisigaye ari uko hagiye gutumizwa inama njyanama igasuzuma ubwegure bwabo hakanemezwa uzaba ayobora akarere by’agateganyo.
Yemeza ko nta mpamvu batanze bashingiyeho basaba kwegura kuko banditse ko babikoze ku mpamvu zabo bwite.
Inkuru zijyanye na: abameya begura
- Icyo Kaboneka avuga ku kwegura kw’abayobozi kwiswe ’Tour du Rwanda’ (PODCAST)
- Huye: Uwamariya Veneranda yagizwe Meya w’agateganyo
- Minisitiri Kaboneka yahakanye iby’uko Abameya bashyirwaho kuri ‘TEKINIKI’
- Gicumbi: Umunyamakuru agizwe Meya w’agateganyo
- Gicumbi: Meya w’agateganyo na we yeguye atamazeho icyumweru
- Huye: Gusuzugura inama Njyanama bitumye Komite Nyobozi yirukanwa
- Komite nyobozi ya Bugesera yose yeguye
- Gicumbi: Umuyobozi w’Akarere n’abamwungirije begujwe
- Ruhango: Akarere kabonye abayobozi bashya
- Rwakazina Marie Chantal atorewe kuyobora Umujyi wa Kigali
- Nyabihu: Umuyobozi w’ikigo cy’ishuri atorewe kuyobora akarere
- Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi na we yeguye
- Nyabihu: Meya n’uwari umwungirije beguye
Ohereza igitekerezo
|
ubwo nabobabibonyemo umushinga abantubakunda kwiganana
byo biteye ubwoba kdi numujinyaubuse koko ubu nubuhe buyobozi dufite
Pole sana Mupenzi, na nyuma yo kuyobira ubuzima burakomeza! Na cya kigabo mwakoranye gituka abantu ngo ni amakanya, ibikeri nibindi na nyobozi yacyo nabo begure! Bariye cya kimoteri cya Ruhinga, barya Hotel y’Akarere, barya Livempu, imicanga na kareremba, nabo nibagende ubundi uzaze nkugurire byeri muri Umbrella kuko wari umugabo!
Njyewe sinumva igitera bamaya kwegura burimunsi
ARIKO KO NTARABONA PEREZIDA YEGURA ? HAKUGURA RUBANDA RUGUFI ,,,,,,IBI BINTU NTAGO BYUNVIKANA NJYE MBONA HARI IBYO BABA BATUNVIKANAHO NA LETA,
Icyo baba batumvikanyeho na Leta nuko baba batabashije kuzuza inshingano zabo. Iyo badashoboye kuzuzuza rero babisa abandi nabo nagakora. Oyeee Rwanda, songa mbele👍
Ariko noneho birakabije uturere 10/muri 30
Ikimbabaje si abegura mbabajwe n’abataregura kandi babikwiriye. Ubu se aho usanga umuyobozi runaka bayobora Akarere baragiye bihindura Akarere, ugasanga nyobozi yose irashwanyagurana ntaguhuriza hamwe ifite. Barebe neza uturere twose dutore abandi bayobozi kabisa, kuko ibintu bigeze ahantu bakwiye kwegura.