Nyagatare: Komite nyobozi y’akarere na yo ireguye
Amakuru agera kuri Kigali Today aremeza ko Komite nyobozi y’Akarere ka Nyagatare yari igizwe na Mupenzi George wayoboraga Akarere, Kayitare Didace wari ushinzwe ubukungu ndetse na Musabyemariya Domitile wari ushinzwe imibereho myiza bamaze kwegura.
Abo bayobozi beguye, nyuma ya Komite nyobozi ya Bugesera yeguye mu mpera z’icyumweru gishize, na bo bakaba bareguye bakurikira Komite nyobozi ya Gicumbi na yo yari yegujwe muri icyo cyumweru
Aya makuru aravuga ko abo bayobozi beguye ku mpamvu zabo bwite.

Rukeba Chantal Atukunda umuyobozi w’inama njyanama y’Akarere ka Nyagatare yemeje ko abo bayobozi bose bamaze kumugezaho ubwegure bwabo.
Avuga ko igisigaye ari uko hagiye gutumizwa inama njyanama igasuzuma ubwegure bwabo hakanemezwa uzaba ayobora akarere by’agateganyo.
Yemeza ko nta mpamvu batanze bashingiyeho basaba kwegura kuko banditse ko babikoze ku mpamvu zabo bwite.
Inkuru zijyanye na: abameya begura
- Icyo Kaboneka avuga ku kwegura kw’abayobozi kwiswe ’Tour du Rwanda’ (PODCAST)
- Huye: Uwamariya Veneranda yagizwe Meya w’agateganyo
- Minisitiri Kaboneka yahakanye iby’uko Abameya bashyirwaho kuri ‘TEKINIKI’
- Gicumbi: Umunyamakuru agizwe Meya w’agateganyo
- Gicumbi: Meya w’agateganyo na we yeguye atamazeho icyumweru
- Huye: Gusuzugura inama Njyanama bitumye Komite Nyobozi yirukanwa
- Komite nyobozi ya Bugesera yose yeguye
- Gicumbi: Umuyobozi w’Akarere n’abamwungirije begujwe
- Ruhango: Akarere kabonye abayobozi bashya
- Rwakazina Marie Chantal atorewe kuyobora Umujyi wa Kigali
- Nyabihu: Umuyobozi w’ikigo cy’ishuri atorewe kuyobora akarere
- Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi na we yeguye
- Nyabihu: Meya n’uwari umwungirije beguye
Ohereza igitekerezo
|
Aba bayobozi nibavaho bajye babimenyesha abaturage kugirango bitorere abandi bingira kamaro,kandi kuvaho kwabo nukuba batagishoboye kuyobora abobashinzwe,ntibirengagizeko iyobarahira baba babyiyemeje bibi rero.mureke Kaboneka yikorere akazi kuko aragashoboye.Muzehe wacu uwamuha nkabakaboneka 5 bamufasha pe akazi kagenda neza.
mukurikizeho njyanama nazo zigende kuko ntibyumvikanta ukuntgu nyobozi yagenda yose kandi imaze igihe ikorana na njyanama hanyuma yo igasigara.
twumva byaba byiza ko muri izo nama, abaturage batumirwa k’uburyo bw’indorerezi naho ubundi abantu bazibaza ko ati tekinike
akazakurikira iyi tour du rwanda muzakabona nbambaroga
Nyaruguru ngo akamasa kazazica kazivukamo, we yamaze guha ruswa za maneko bizi immigration ndereya wahawe 2million, nandi ndabasanze na semwema bagenda bashyira abapolisi utaretse na bosco ukorera fpr bahereye umugore akazi bakanamupfubura. Ahubwo bitonde arabirenzamo undi vubaha
Ariko,Nyaruguru ko abayobozi bakora neza, ko abaturage twishimiye Habitegeko nabo bafatanyije.Murashaka iki? Erega azi ubwenge niyo yavaho azajya mu bindi kandi nabyo abikore neza.Iryo ni ishayari @KIKI? Jya ukora neza ugabanye byacitse !!
Ntibakegure ngo babareke bagende gutyo....bajye babanyuzaho numunyafu...
Ariko wakwicecekera koko!!wagirango nta responsibility nimwe uragira koko!!
Iyi tour du Rwanda igere musanze irebe imikorere ya VI’s mayor ushinzwe imiberehomyiza yabaturage kuko nawe sishyashya mumikorereye
KUKI INZEGO ZA BA GITIFU ZITAREBWA KD ARIBO BEGEREYE RUBANDA? NABO HARIMO ABAVANGIRA UMUSAZA WACU
Ba Gitifu bi Imirenge nibo bakorana hafi na hafi na Abaturage.
Mukanya bakoze nabi inshingano zabo bigira Ingaruka zitali nziza ku buyobozi bw’Uturere bakoreremu. Nibyiza gushishoza imikorere ya ba Gitifu
ry’iterambere muturerebayoboye bafate ingamba.
Ariko, niba aba bayobozi batirwa koko, kuki iyo beguye cyangwa begujwe, ntacyo bamenyesha abaturage baba babatoye koko!!!
Byari bikwiriye kwigwaho, bakajya banasobanura impamvu beguye, niba koko baba biyumvisha neza ko batowe n’abaturage.
Niba atari ibyo, ibi ni imikino yo gutora, gutorwa no kwegura cyangwa kweguzwa!!!
Birakaze pee Leta nishake impamvu barikwegura imihigo irihafi kumurikwa
Jyewe mbona MUPENZI yari yaratinze ndetse cyane! kwirukana abakozi cg kubafungisha akenshi nta mpamvu zumvikana bakabaye bamufasha abandi akabatoteza bakamucika bakigendera, kutitabira no kuyobora inama z’abakozi ngo abumve ahubwo akaza mu nama zabo igihe habaga haje abashyitsi gusa kandi ntibishoboka kuvuga ukuri kose igihe abantu basuwe, gutsimbarara kubitekerezo n’imikorere itamufasha bigatuma uwari we wese abona ko afite ikibazo ibyo akabishyiraho gutera ubwoba abo bakorana. ntabwo yarashoboye kuyobora Akarere rwose tuvugishe ukuri
mbese wabonaga ntakigenda pe !
Iyi tour du Rwanda igere kuri Habitegeko François na Bisizi Antoine ba Nyaruguru. Umwe ni umugome undi akaba umuswa ntacyo bashobora kumara mu karere nabo batumvikana.
kamikaze cyane wagirango niho mihigo bahize yokwegura kweri bimeze nabi cyane ntibisanzwe rwose kubeki noneho bagendera rimwe boss
Uvuze ukuri.Bari kugenda umusubizo...ariko kuki mbere yuko batorwa bajya mubaturage biyamamaza,kuki mbere yo kwegura batagenda nanone nkuko babikoze mbere,ngo bamenyeshe abaturage ko beguye? bigaragara ko baba batowe ntabushobozi bafite...iriya myanya ikwiye kujya ipiganirwa pe