Nyagatare: Abantu 19 bafatiwe mu rwuri bamazemo umwaka n’igice basenga

Abantu 19 barimo abagabo barindwi bafatiwe mu rwuri rw’umworozi mu Murenge wa Karangazi aho bamaze umwaka n’igice basenga.

Bari bamaze umwaka n'igice bibera mu rwuri basenga
Bari bamaze umwaka n’igice bibera mu rwuri basenga

Bafashwe kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 24 Nyakanga 2021, nyuma y’amakuru yatanzwe na David Bayingana nyiri urwuri basengeragamo mu mudugudu wa Karohoza, Akagari ka Mbare Umurenge wa Karangazi.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare wungirije ushinzwe imibereho myiza, Murekatete Juliet, avuga ko nyiri urwuri yari yaramenyesheje umukuru w’umudugudu, ariko ntiyagira icyo akora ahitamo kwiyambaza umurenge.

Abafashwe ngo basengera mu idini ry’Abagorozi, ntibagira irangamuntu ndetse ntibajya banivuza n’abana babo ntibajya mu mashuri.

Uwo muyobozi asaba abaturage kuva mu buyobe kuko aho umuntu yasengera hose Imana ihamusanga.

Ati "Turasaba abaturage kuva mu buyobe, Imana ntaho itaba ubu nanjye nicaye iwanjye ndasenga ikansubiza, si ngombwa kujya mu rwuri rw’umuntu bitwaje ngo si urwe ahubwo ni urw’Imana."

Uretse umugabo wiyita Pasiteri wabo wazanye umuryango we wose, abandi bataye imiryango yabo ngo bakurikiye Imana.

Uko ari 19 nta muturage wa Nyagatare urimo, 16 baturutse mu Karere ka Ngoma, babiri mu Karere ka Bugesera n’umwe mu Karere ka Gasabo.

Abo ngo bavuga ko batajya barwara ndetse ngo ntibikoza agapfukamunwa kuko Covid-19 ngo itabafata, nyamara aho basengera hari aho bashinze ihema ngo barwariramo.

Murekatete avuga ko umwaka n’igice bamaze baba aho hantu ngo batunzwe no kujya guhingira abaturage bakabona ibibatunga.

Agira ati "Ngo habanje kuza babiri bahingira abaturage batumaho bagenzi babo, babanje kuba mu mazu bakaza gusengera mu rwuri aho tubasanze, nyuma amazu bayavamo bahitamo kwibera aho basengera mu rwuri."

Avuga ko kubera ko bafite imyumvire igoranye ngo bagiye gushaka abazobereye mu by’imyemerere babafashe kumva amakosa barimo banakangurirwe kubahiriza gahunda za Leta, harimo kuba mu miryango yabo ndetse no kujyana abana mu mashuri.

Bakimara gufatwa, bavuze ko badashobora kwemera gupimwa COVID-19 kandi ko badashobora kuva aho bari kuko Imana yabasezeranyije ko ihabasanga uyu munsi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 14 )

Ndatangaye pe!umwaka urenga biberamurwuri.IMANA nibibukerwose kuko nubwobaba batarayobye bashobora kuringarukazitarinziza,nokubana babyaye?

Jado yanditse ku itariki ya: 24-07-2021  →  Musubize

Ariko n’abandi bajya gusengera I Kibeho cyangwa I Maka.Nyamara aho wasengera hose Imana irakumva.Gusa tugomba kumenya ko nkuko ijambo ryayo rivuga,Imana ntabwo yumva amasengesho b’abanyabyaha banga kwihana,kimwe n’abasengera mu madini yigisha ibinyuranye n’uko bible ivuga.Urugero ni abasenga Maliya,Yezu cyangwa Ubutatu.Yezu yadusabye "gusenga SE wenyine".Bisome muli Matayo igice cya 4 umurongo wa 10.Ubutatu bwahimbiwe muli Concile de Nicee,mu mwaka wa 325.Nta na rimwe Abigishwa ba Yezu bamusenze cyangwa ubutatu.

banamwana yanditse ku itariki ya: 24-07-2021  →  Musubize
  • 1
  • 2

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka