Nyabihu: Bashenguwe n’urupfu rwa Gitifu w’Umurenge wa Rugera

Byukusenge Emmanuel wari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rugera mu Karere ka Nyabihu, yapfuye azize uburwayi, abarimo abakozi mu Karere, Imirenge ndetse n’abaturage cyane cyane b’aho yari ayoboye birabashengura.

Byukusenge Emmanuel witabye Imana
Byukusenge Emmanuel witabye Imana

Amakuru y’urupfu rwa Byukusenge yamenyekanye ku wa kabiri tariki 12 Ukuboza 2023, mu masaha ya nimugoroba bikavugwa ko yaba yazize uburwayi yari amaze hafi amezi ane yivuriza mu Bitaro binyuranye.

Byukusenge wayoboraga Umurenge wa Rugera kuva mu mwaka wa 2021, abamuzi bavuga ko aho yagiye akorera hose, yarangwaga no gukorera hamwe na bagenzi be ndetse n’abaturage ku buryo n’ibipimo mu mihigo byabaga biri mu myanya y’imbere.

Umwe mu bo bakoranye yagize ati "Kubona ibyo navuga kuri Byukusenge biragoye cyane, kuko rwose yari umuntu w’Imana nk’uko n’izina rye ribisobanura. Twabyukanaga mu gitondo cya kare tujya mu baturage kubakangurira kwitabira gahunda za Leta nko kwishyura mituweli ku gihe. Uburyo yakoragamo ubukangurambaga yahavaga abaturage bose bahitira kuri SACCO bakishyura bakivuza ku gihe. Yari umukozi ubona ko ashishikajwe n’inshingano yaragijwe, ahantu hose yagiye ayobora, imihigo yabaga iri imbere. Imana imwakire mu bayo!"

Byukusenge Emmanuel (ibumoso) ubwo yashyikirizaga abaturage imbabura ya rondereza
Byukusenge Emmanuel (ibumoso) ubwo yashyikirizaga abaturage imbabura ya rondereza

Byukusenge yaguye mu bitaro bya Kaminuza bya Kigali, CHUK, yari amaze iminsi arwariyemo.

Byukusenge yahawe inshingano zo kuyobora Umurenge wa Rugera n’ubundi yarabanje kuyobora uwa Muringa n’Umurenge wa Rurembo, yose yo mu Karere ka Nyabihu. Atabarutse asize umugore n’abana batanu.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 16 )

Ndabasuhuje. ES BYUKUSENGE Emmanuel yari:

1.umugabo mu bikorwa,

2.yakundaga umurimo unoze,

3.yakundaga gukorera abaturage igihe n.imburagihe abaha service ku gihe,

4. yaranzwe no guca bugufi, kumenya gutega amatwi buri wese

5. Yari yifitemo indangagaciro z’umuyobozi mwiza.

Imana yamukunze kuturusha imuhe kuruhukira mu mahoro.

Ildephonse NZABONIMPA yanditse ku itariki ya: 19-12-2023  →  Musubize

Muntuwimana tukwifurije iruhuko ridashira ibyo wakoreye twebwe abantu hano kwisi Imana izabiguhete ijuru ntacyo wagomba gukora kbsa !aheza kwa Data

Muhire yanditse ku itariki ya: 16-12-2023  →  Musubize

Muntuwimana tukwifurije iruhuko ridashira ibyo wakoreye twebwe abantu hano kwisi Imana izabiguhete ijuru ntacyo wagomba gukora kbsa !aheza kwa Data

Muhire yanditse ku itariki ya: 16-12-2023  →  Musubize

Twariganye yari inyangamugayo Kandi akunda gusenga,ntagushidikanya ubu ijuru yarigezemo

Ingabire JMV yanditse ku itariki ya: 14-12-2023  →  Musubize

Imana imwakire mu bayo,gusa yari umukozo peee

HAKIZIMANA yanditse ku itariki ya: 14-12-2023  →  Musubize

Biragoye kubyakira gusa IMANA imutuze ahera kuba yari inyangamugayo byo sinabigarukaho nge muzi akiri umwarimu aho yahavuye akaba head teacher akahava ajya kuba exectif hari byinshi muziho tubuze umuntu wigenzi cyane.

BYUKUSENGE Emmanuel RIP

Mbonimana jean bosco yanditse ku itariki ya: 14-12-2023  →  Musubize

Kubona icyo kuvuga ku rupfu rwa ES Emmanuel biragoye. Gusa Nyagasani amutuze aheza😥😭

NTIVUGURUZWA Joseph yanditse ku itariki ya: 14-12-2023  →  Musubize

RIP: Twagukundaga cyane gusa ntakundi Imana ikwakire mubayo nubwo ugiye tucyigucyigukeneye.

Dusengimana Jean bosco yanditse ku itariki ya: 13-12-2023  →  Musubize

Uwiteka akomeze umuryango wa Byukusenge Emmanuel. Nyakwigendera aruhukire mu mahoro.

Albert yanditse ku itariki ya: 13-12-2023  →  Musubize

HS RIP 😭😭😭😭😭😭😭😭
Kubona ibyo tuvuga kuri Nyakwigendera ntibyoroshye kuko dusigaranye icyate kitoroshye.
Uburyo yakoraga, urugero yatangaga, impanuro n’ibindi ntarondoye, kubona undi nkawe ntibyakoroha.
Niyigendere, atahe itabaro, amahoro ntakiyasengerwa, najyane ibanga yari afite ntasahu natwe, turitegereje ku munsi uheruka.
Kamere yacu ntimenya byose, iyaburiye mu cyoko izuba riraka!
Abeza ntibarama, agiye tumukunze tuzahora tumuzirikana.
Imana imutuze aheza, tuzasange yaratuboneye ibibanza bidukwiriye😭😭😭😭😭😭😭😭😭😭.

Deoseru yanditse ku itariki ya: 13-12-2023  →  Musubize

TUBUZE UMUNTU WIGENZI TUZAHORA TUMWIBUKA

ITANGISHAKA yanditse ku itariki ya: 13-12-2023  →  Musubize

Nukuri tubashimiye uburyo muba mutwitayeho mukaduhera inkuru kugihe tunamenya amakuru yo hirya no hino uko bihagaze.

Murakoze cyane rwose 🙏

Ishimwe Adelaide yanditse ku itariki ya: 13-12-2023  →  Musubize

Ndabona abantu bose bamushimagiza.Twihanganishije abe basigaye.Twese niyo nzira.Ariko tujye twibuka gushaka imana tukiriho,ntitwibere gusa mu gushaka iby’isi.Abumvira iyo nama nubwo aribo bacye,Yesu yasobanuye neza ko bazazuka ku munsi w’imperuka,bagahabwa ubuzima bw’iteka.Ikibabaje nuko abantu nyamwinshi birengiza iyo nama,bakibera mu by’isi gusa,imana bakayitera umugongo.

rujuya yanditse ku itariki ya: 13-12-2023  →  Musubize
  • 1
  • 2

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka