Nyabihu: Bashenguwe n’urupfu rwa Gitifu w’Umurenge wa Rugera

Byukusenge Emmanuel wari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rugera mu Karere ka Nyabihu, yapfuye azize uburwayi, abarimo abakozi mu Karere, Imirenge ndetse n’abaturage cyane cyane b’aho yari ayoboye birabashengura.

Byukusenge Emmanuel witabye Imana
Byukusenge Emmanuel witabye Imana

Amakuru y’urupfu rwa Byukusenge yamenyekanye ku wa kabiri tariki 12 Ukuboza 2023, mu masaha ya nimugoroba bikavugwa ko yaba yazize uburwayi yari amaze hafi amezi ane yivuriza mu Bitaro binyuranye.

Byukusenge wayoboraga Umurenge wa Rugera kuva mu mwaka wa 2021, abamuzi bavuga ko aho yagiye akorera hose, yarangwaga no gukorera hamwe na bagenzi be ndetse n’abaturage ku buryo n’ibipimo mu mihigo byabaga biri mu myanya y’imbere.

Umwe mu bo bakoranye yagize ati "Kubona ibyo navuga kuri Byukusenge biragoye cyane, kuko rwose yari umuntu w’Imana nk’uko n’izina rye ribisobanura. Twabyukanaga mu gitondo cya kare tujya mu baturage kubakangurira kwitabira gahunda za Leta nko kwishyura mituweli ku gihe. Uburyo yakoragamo ubukangurambaga yahavaga abaturage bose bahitira kuri SACCO bakishyura bakivuza ku gihe. Yari umukozi ubona ko ashishikajwe n’inshingano yaragijwe, ahantu hose yagiye ayobora, imihigo yabaga iri imbere. Imana imwakire mu bayo!"

Byukusenge Emmanuel (ibumoso) ubwo yashyikirizaga abaturage imbabura ya rondereza
Byukusenge Emmanuel (ibumoso) ubwo yashyikirizaga abaturage imbabura ya rondereza

Byukusenge yaguye mu bitaro bya Kaminuza bya Kigali, CHUK, yari amaze iminsi arwariyemo.

Byukusenge yahawe inshingano zo kuyobora Umurenge wa Rugera n’ubundi yarabanje kuyobora uwa Muringa n’Umurenge wa Rurembo, yose yo mu Karere ka Nyabihu. Atabarutse asize umugore n’abana batanu.

Ibitekerezo   ( 17 )

Nukuri tubashimiye uburyo muba mutwitayeho mukaduhera inkuru kugihe tunamenya amakuru yo hirya no hino uko bihagaze.

Murakoze cyane rwose 🙏

Ishimwe Adelaide yanditse ku itariki ya: 13-12-2023  →  Musubize

Ndabona abantu bose bamushimagiza.Twihanganishije abe basigaye.Twese niyo nzira.Ariko tujye twibuka gushaka imana tukiriho,ntitwibere gusa mu gushaka iby’isi.Abumvira iyo nama nubwo aribo bacye,Yesu yasobanuye neza ko bazazuka ku munsi w’imperuka,bagahabwa ubuzima bw’iteka.Ikibabaje nuko abantu nyamwinshi birengiza iyo nama,bakibera mu by’isi gusa,imana bakayitera umugongo.

rujuya yanditse ku itariki ya: 13-12-2023  →  Musubize

Rwose Byukusenge Emmanuel wari Es Rugera uzwi ku Izina rya Muntuwimana urupfu rwe rwatubabaje cyane yanyoboye 2022 ndi Es w’Akagari ariko ntanenge nimwe na Mubonyeho kdi Abakozi Bose b’Umurenge n’Akagari nta numwe yigeze Abangamira anaribyo byadufashaga kwesa Imihigo neza
*Kwicishabugufi
*Kujyinama
*Gukunda Imirimo :Tuzahora tubimwibukiraho

Alias yanditse ku itariki ya: 13-12-2023  →  Musubize

RIP kuri BYUKUSENGE Imana imwakire iteka aruhukire mu mahoro

Mupenzi yanditse ku itariki ya: 13-12-2023  →  Musubize

Birababaje cyane,😭😭😭,yari umuyobozi mwiza pe,GS aruhukire mu mahoro twese niyo nzira !

Nzamuye yanditse ku itariki ya: 13-12-2023  →  Musubize
  • 1
  • 2

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka