Nta taxi voiture cyangwa moto yemerewe gutwara abagenzi hagati ya Kigali n’Intara - RURA
Yanditswe na
KT Editorial
Urwego Ngenzuramikorere (RURA) rwatangaje ko nta Taxi Voiture cyangwa moto yemerewe gutwara abagenzi ibavana mu Mujyi wa Kigali ibajyana mu Ntara, ndetse ntayemerewe kubavana mu Ntara ibinjiza mu Mujyi wa Kigali.

Ibi uru rwego rwasobanuye ko rwabitangaje rushingiye ku byemezo by’Inama y’Abaminisitiri yo ku wa 26 Kanama 2020.
Dushingiye ku byemezo by’Inama y’Abaminisitiri yo ku wa 26 Kanama 2020, turamenyesha Abaturarwanda bose ko NTA TAXI VOITURE cg moto yemerewe gutwara abagenzi ibavana muri @CityofKigali ibajyana mu ntara, ndetse NTAyemerewe kubavana mu ntara ibinjiza muri @CityofKigali.#RwOT
— Rwanda Utilities Regulatory Authority - RURA (@RURA_RWANDA) August 28, 2020
Ohereza igitekerezo
|
None se Kigali iri mu kato?
None se abagenda muzo biguriye bo ko bemerewe ntibandura cg ntibanduza?
None se mu ntara ho covid ntiriyo?
Ibyo mukora byose ni ukubangamira abakene bahahiraga i Kigali naho abifite bikomereje gahunda zabo.Mureke abafite impamvu zihutirwa batege moto kuko n’ubundi iratega umugabo igasiba undi.
Moto ntabwo bizireba rwose zirimo kubatwara kubahiriza amabwiriza ntibizireba
Karongi ni 15000
Ruhango 10000
Rura nitangirire hafi tutazashiduka icyorezo gikwiriye igihugu cyose
Rwose rura nikurikiranire hafi hifashishijwe na police kuko kuko Bari gukora rwose Nizeyimana aravuga ukuri ndetse nimodoka zabantu kugiti cyabo bazihinduye taxi