Ngororero: Umukozi ushinzwe irangamimerere yanze gusezerana n’umugore we

Umugabo witwa Baziruwiha Donat ushinzwe irangamimerere mu murenge wa Ngororero mu karere ka Ngororero yanze gusezerana n’umugorewe bamaranye imyaka 23 ndetse bakaba barabyaranye abana 10.

Ubusanzwe ntibimenyerewe ko umuyobozi ashishikariza abaturage gukora ibyo nawe yananiwe ariko ibi ntibibuza Baziruwiha kwigisha abagiye gusezerana mu mategeko ari nako abasobanurira ibyiza byo gusezerana mu mategeko yemewe na Leta y’u Rwanda.

Tuganira n’umugore we witwa Mukamana Aisha ubwo twamusangaga aho atuye, yadutangarije ko amaze igihe kinini asaba gusezerana n’umugabo we babana kuva mu 1988, ariko agakomeza kwinangira.

Mukamana avuga ko bitangira yibwiraga ko biterwa n’idini ryabo rya Islam, ariko nyuma akabona abandi bantu bahuje idini barasezerana nawe akabimusaba ariko akanga.

Uyu mugore avuga ko asanga bitera ingaruka ku bana ndetse no ku muryango muri rusange akaba asaba abantu babishobora kumufasha kwigisha umugabo we maze akisubiraho. Gusa ngo nta wundi mugore amukekeraho akaba atibaza impamvu yanga ko basezerana.

Baziruwiha yemeza ko azi ko gusezerana ari uburenganzira bw’umuntu ku giti cye ko nta muntu n’umwe wabimuhatira kandi kuba mubyo ashinzwe harimo kwigisha abagiye gusezerana bitavuga ko nawe agomba gusezerana.

Gusa Baziruwiha avuga ko umugore aramutse yemera ko basezerana ivanguramutungo yasezerana, kuko imitungo umuryango ufite ngo ariwe wayiruhiye dore ko umugore we amaze igihe kinini nta kazi gahoraho afite.

Baziruwiha ngo ntabwo yakwemera gufatanya imitungo ye n’abantu batayivunikiye. Gusa yemera ko afite inshingano zo kwita ku rugo n’abana kandi akaba abikora nk’uko umugore we abihamya.

Gusa uyu mugabo ntiyemera ibijyanye no gufatanya imitungo n’abana nk’aho avuga ko aherutse kugurisha ikibanza cye agombye gusaba abana ko bamusinyira kandi batazi aho yagikuye.

Bamwe mu bayobozi b’akarere ndetse n’abakorana na Baziruwiha basanga iyo myitwarire igayitse ku buryo nabo bibahesha isura mbi mu baturage ndetse hakaba n’abasaba ko ubuyobozi bwashyiramo ingufu uyu mugabo akubahiriza amategeko.

Umwe mu bana 10 bo muri uwo muryango witwa Erega Jean Marie wiga mu mwaka wa kane w’amashuli yisumbuye avuga ko ibibazo byo mu rugo rwabo bituruka ku kudasezerana kw’ababyeyi bimutera ikibazo ndetse akumva afite ipfunwe mu bandi bana, kandi ngo iyo bagerageje kubibaza se abasubiza nabi.

Abazi uyu mugabo bavuga ko ibyo abiterwa no gushaka kwikubira imitungo bityo bikaba bishobora kuzagira ingaruka zitewe no kutumvikana ku micungire yayo.

Ernest Kalinganire

Ibitekerezo   ( 15 )

ubu ni ubusambo mba ndoga rukimirana, nonese azapfa abijyane?ni bitazagirira akamaro abana se bizakagirira nde? azapfa bijyanwe n’abatarabiruhiye, badafite n’aho bahuriye!
niyisubuireho nk’umuntu w’umugabo, kandi burya baravuga ngo ntiwatanga icyo udafite ubwose yigisha iki?Nzaba mbarirwa da!!!!!!

kazini yanditse ku itariki ya: 3-09-2012  →  Musubize

Nyagasani amusange amubonekere amujijure atume asezerana,Njyewe cyane ndimo ndeba abana,wenda umudamu we mureke! none se abana arabahakana? none se yumva bazabaho gute? none se yumva asigaje igihe kingana iki ku isi? niyo Umugore we yaba nta kazi yigeze akaba atanazi no gukubura cg guhinga niba nta kazi afite, rwose uyu Mugabo arihenda cyane kandi azicuza byarangiye? Isi irashajeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeee! ahubwo uyu mudamu arihangana,ahaaaaaaaaaaaaaaaaaaa!

mucyo yanditse ku itariki ya: 3-09-2012  →  Musubize

Ariko turi mu bihe bibi kweli!!!!!! Ngo ntiyasezerana kugira ngo atazasangira imitungo ye n’abatarayivunikiye????????????????????????None se iyo atekereje asanga nta kamaro umugore we yamumariye???Iyo ataza kuba yarabyaye abana bangana batyo,ngo yirirwe abarera anabitaho, ntaba yarashatse icyo akora nawe akiteza imbere??????Ibi byabyita ubusambo bubisi...

Maïmouna yanditse ku itariki ya: 3-09-2012  →  Musubize
  • 1
  • 2

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka