Ngororero: Umukozi ushinzwe irangamimerere yanze gusezerana n’umugore we
Umugabo witwa Baziruwiha Donat ushinzwe irangamimerere mu murenge wa Ngororero mu karere ka Ngororero yanze gusezerana n’umugorewe bamaranye imyaka 23 ndetse bakaba barabyaranye abana 10.
Ubusanzwe ntibimenyerewe ko umuyobozi ashishikariza abaturage gukora ibyo nawe yananiwe ariko ibi ntibibuza Baziruwiha kwigisha abagiye gusezerana mu mategeko ari nako abasobanurira ibyiza byo gusezerana mu mategeko yemewe na Leta y’u Rwanda.
Tuganira n’umugore we witwa Mukamana Aisha ubwo twamusangaga aho atuye, yadutangarije ko amaze igihe kinini asaba gusezerana n’umugabo we babana kuva mu 1988, ariko agakomeza kwinangira.
Mukamana avuga ko bitangira yibwiraga ko biterwa n’idini ryabo rya Islam, ariko nyuma akabona abandi bantu bahuje idini barasezerana nawe akabimusaba ariko akanga.
Uyu mugore avuga ko asanga bitera ingaruka ku bana ndetse no ku muryango muri rusange akaba asaba abantu babishobora kumufasha kwigisha umugabo we maze akisubiraho. Gusa ngo nta wundi mugore amukekeraho akaba atibaza impamvu yanga ko basezerana.
Baziruwiha yemeza ko azi ko gusezerana ari uburenganzira bw’umuntu ku giti cye ko nta muntu n’umwe wabimuhatira kandi kuba mubyo ashinzwe harimo kwigisha abagiye gusezerana bitavuga ko nawe agomba gusezerana.
Gusa Baziruwiha avuga ko umugore aramutse yemera ko basezerana ivanguramutungo yasezerana, kuko imitungo umuryango ufite ngo ariwe wayiruhiye dore ko umugore we amaze igihe kinini nta kazi gahoraho afite.
Baziruwiha ngo ntabwo yakwemera gufatanya imitungo ye n’abantu batayivunikiye. Gusa yemera ko afite inshingano zo kwita ku rugo n’abana kandi akaba abikora nk’uko umugore we abihamya.
Gusa uyu mugabo ntiyemera ibijyanye no gufatanya imitungo n’abana nk’aho avuga ko aherutse kugurisha ikibanza cye agombye gusaba abana ko bamusinyira kandi batazi aho yagikuye.
Bamwe mu bayobozi b’akarere ndetse n’abakorana na Baziruwiha basanga iyo myitwarire igayitse ku buryo nabo bibahesha isura mbi mu baturage ndetse hakaba n’abasaba ko ubuyobozi bwashyiramo ingufu uyu mugabo akubahiriza amategeko.
Umwe mu bana 10 bo muri uwo muryango witwa Erega Jean Marie wiga mu mwaka wa kane w’amashuli yisumbuye avuga ko ibibazo byo mu rugo rwabo bituruka ku kudasezerana kw’ababyeyi bimutera ikibazo ndetse akumva afite ipfunwe mu bandi bana, kandi ngo iyo bagerageje kubibaza se abasubiza nabi.
Abazi uyu mugabo bavuga ko ibyo abiterwa no gushaka kwikubira imitungo bityo bikaba bishobora kuzagira ingaruka zitewe no kutumvikana ku micungire yayo.
Ernest Kalinganire
Ibitekerezo ( 15 )
Ohereza igitekerezo
|
mubyukuri umuyobozi nkuri muri ruriya rwego ntabwo yarakwiye kugira imyumvire nkiriya, njyewe numvaga akarere gakwiyekumutumira we n,umugore bakumva ikibazo bafite hagati yabo umugabo yabyanga bakamukura kukazi kuko umuntu agomba kuba intangarugero mubo ayobora.
ariko kuki mu rwanda abagore bakomeza kwishira imbere bumva ko iyo batumvikanye n abagabo babo ari ihohoterwa nonese niba umugabo amusaba gusezerana ivanguramutungo ikibazo kirihe ko amategeko abyemera ahubwo uwanditse iyi nkuru kuko umugore niwe wanze gusezerana kandi hari ikibyihishe inyuma kuko ari iyo mitungo aviza niba ari ugusezerana nabikore bavangure umutungo ubundi barebe ko abana babo hari ikibazo bazagira
ntimugakabyeeeeeee abanyamakuruuuuuuuuuuuuuuuuu
Uyu mugabo ahindure ibitekerezo niba azi koko akamaro ko gusezerana n’umugore imbere y’amategeko.Ibyo yigisha byaba biri ku munwa gusa bitari mu mutima.Kenshi aka gaciro ko gusezerana kamenyekana iyo umwe muri bo atagihari,abana ndetse n’umubyeyi usigaye bakaba mukangaratete.
Ariko se ubwo koko bariya bana barazira iki? Niba umugore wawe hari amakosa yagukoreye mwasezeranye mwarangiza mugatandukana, ariko abo bana bakabona uburenganzira bwabo. Ariko ubwo niba atari ibanga wize amategeko usobanukirwa n’uburenganzira bw’umuntu? shyira mu gaciro uhitemo igikwiye.
iyo myitwarire ntiyakagombye kuranga umuyobozi. wo mwiki kinyejana. abitekerezeho yisubireho afate umwanzuro yiheshe agaciro hamwe nabo yabyaye ndetse yubahe n’akazi akora.
Ahari ubwo wabona bamwirukanye kukazi dore ko abagabo bazira ubusa. Ba sogokuru ko batasezeranaga murabarusha kubaka. abantu babanye kuva muri za 80 urugo nibwo rutangiye kutumvikana kubera inyigisho zo gusezeranya zashyizwe imbere na Lata.
Ikingaragarra cyo ni uko izo nyigisho zahinduye umugore aho kumva ko agomba kubaka urugo akumva ko agomba kubakira kumutungo.
Izi nyigisho ziza zisenya ingo zimaze igihe ni ukuzitondera ni kimwe n’uburenganzira bw’umugore bimaze kwica umuryango nyarwanda. Kukituvuga ko tugomba kwiyubaka tugendeye kumuco twarangiza tukirukira izo nkundura zose kandi tubona neza ko zirimo kudusenyera???
njyewe kubwanjye na saba uriya baziruwiha agafata icyemezo kuko nta vanga mutungo rirenze kubyarana n’umuntu abana 10.aho niho hava kwicana kuri bamwe bapfa imitungo batazanajyana ikuzimu nahitemo gsezerana
ubundi iyo ubyaye abana benshi umugabo ahita agusuzugura,iyo uyu mudamu agira abana batatu gusa umugabowe ntaba avuga ko nta mutungo yigeze yinjiza kuko aba yarabonye akanya ko gukorera amafaranga atiriwe arera abana gusa.abakiri bato rero mufate ingamba zo kubyara bake;ubundi wabyarana n’umugabo 2,3,4,5.....mutarasezerana ukaba wibaza iki?????????
uyu numugabo abagore bubu nishoka nkimwe bashisha ikwi gusa nabandi babirebereho bravo wangu
imyumvire y’aba bantu iri hasi cyane ....umuntu asezerana nta gahato none barashaka kumushyiraho imbaraga ....yita ku rugo rwe icyo nicyo cya ngombwa , ndumva ibindi ari kurengera binjira mu buzima bwe, kabisa uno mugabo ararengana.....umutungo wa mbere uha umwana wawe ni education kandi yarabikoze, rero iyo umuntu arengeje imyaka 18 aba ari adultes, yagombye kujya gushaka imitungo ye no kwubaka urugo rwe niba ashaka gusezerana .....ushaka nta gahato kandi hari uburyo butatu ivanga mutungo , ivanga mutungo muhahano, n’ivangura mutungo risesuye....umuntu ahitamo uburyo bwe bumubereye nta ngufu ashyizweho ibindi biba ari gufata ku ngufu, ntabwo abantu bose bagomba gushaka cg ngo bavange imitungo niyo mpamvu bashyizeho izo zindi options
Ni umugabo w’igisambo gusa! Ariko arabeshya azapfa abisige. Hagati aho bamwirukane kuri uwo murimo. Arakoza isoni akarere!
Abagabo baragwira! Niyegerwe aganirizwe kuko ateye isoni. Iby’imitungo yo namenye ko umugore ariwe wakoreye menshi: wakwishyura iki umuntu wamaze amezi 90 atwite (udashyizemo igihe cyo konsa?) Nareke kudusebya cg yegure bimenyekane ko ivanjiri yigisha yamunaniye kuyikurikiza!