Ngoma: Ukekwaho kwica urw’agashinyaguro uwarokotse Jenoside yafashwe
Umwe mu bakekwaho kugira uruhare mu rupfu rwa Nduwamungu Pauline, w’imyaka 66 y’amavuko warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi 1994, yatawe muri yombi n’inzego z’umutekano.
Umuyobozi wa IBUKA mu Karere ka Ngoma, Biseruka Omar, yatangarije Kigali Today ko umwe mu bakekwaho kwica urw’agashinyaguro, Nduwamungu Pauline yamaze gufatwa hakaba hari no gushakishwa n’abandi bafatanyije muri ubu bwicanyi.
Ati “Uwafashwe ni nawe wagiye kwerekana aho bajugunye umutwe we mu bwiherero buri mu rugo rwe”.
Biseruka avuga ko bafite icyizere ko abagize uruhare mu rupfu rwe bose bazamenyekana bagashyikirizwa ubutabera.
Uyu mubyeyi yishwe n’abantu batahise bamenyekana ku wa Kane tariki ya 14 Ugushyingo 2024 yari atuye mu Mudugudu wa Akabungo, Akagari ka Rubago, Umurenge wa Rukumberi, yari asanzwe abana n’umwana muto wigaga.
Abamwishe ngo babikoze mu masaha y’amanywa hanyuma bamujugunya mu kimoteri barenzaho igitaka umutwe barawutwara ukaba waje kwerekanwa n’uyu wafashwe akekwa kuba umwe mu bagize uruhare mu rupfu rwe.
Umuyobozi wa IBUKA mu Karere ka Ngoma avuga ko nta muntu uzwi bari bafitanye amakimbirane, bikaba byarakozwe n’abagifite ingengabitekerezo ya Jenoside yo kugirira nabi abayirokotse.
Ati “Ibuka irasaba ubutabera ku rupfu rwa Nduwamungu Pauline kuko ntibikwiye ko hari uwarokotse Jenoside wakwicwa nyuma y’imyaka 30 ishize ihagaritswe ariko hakaba hakiri abantu babaswe n’urwango ndetse bakaba bagikora ubwicanyi kuko bidakwiye”.
Biseruka avuga ko Ibuka yamagana ubwicanyi ubwo aribwo bwose, agasaba ko hakorwa iperereza hagatangwa ubutabera bukwiye ku bwicanyi bwakorewe abarokotse Jenoside.
Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr Jean Damascene Bizimana, aheruka gutangaza ko abantu batanu (5) barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi 1994, ari bo bamaze kwicwa.
Avuga ko mu mezi atatu ashize hari ingero z’ubwicanyi bwibasira abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi kandi bamwe mu babikora bakaba ari abagize uruhare muri Jenoside barangije ibihano cyangwa abo mu miryango yabo.
Inkuru bijyanye:
Ngoma: Uwarokotse Jenoside yishwe urw’agashinyaguro
Ohereza igitekerezo
|
Turabakunda kubw’amakuru mutugezaho mukomereze aho
Abo bakimeze gutyo bajye babashakira gereza zabo zihariye hanyuma hakorwe ubushakashatsi(iperereza) mumiryango yabo ko ntabandi bameze nkabo barimo ushingiye kumyitwarire n’amatwara yabo "twese hamwe duhuze imbaraga n’ubushacye turwanye genocide yakorewe abatutsi1994"