Mu mezi ane gusa, abarokotse Jenoside batanu bamaze kwicwa – MINUBUMWE

Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr Jean Damascene Bizimana, avuga ko abantu batanu (5) barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi 1994, ari bo bamaze kwicwa.

Avuga ko mu mezi atatu ashize hari ingero z’ubwicanyi bwibasira abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi kandi bamwe mu babikora bakaba ari abagize uruhare muri Jenoside barangije ibihano cyangwa abo mu miryango yabo.

Yagize ati “N’ejobundi hari umukecuru biciye Rukumberi bamukata umutwe bamuhamba mu ngarani iwe. Mu kwa munani twagize izindi ngero eshatu, aho abacitse ku icumu babiri (2) biciwe mu Karere ka Nyaruguru, undi mu Karere ka Karongi ndetse na Ruhango.”

Mu nteko rusange ya Unity Club, Minisitiri Bizimana, yavuze ko ibi bigaragaza ko hakiri ibisigisigi by’irondabwoko n’ingengabitekerezo ya Jenoside bikwiye kurandurwa burundu.
Avuga ko imyumvire idahwitse igira uruhare mu kudindiza Ubumwe, Ubudaheranwa, Iterambere n’Imibanire y’abanyarwanda.

Mu nzego nzego zose ngo hari abantu bagifite imyumvire idashaka guhinduka itsimbaraye ku mateka y’imitegekere y’Igihugu ku butegetsi bwa Repubulika ya mbere n’iya kabiri.
Hari ngo abakibona kandi bashyigikiye irondabwoko n’ironda-Karere byaranze ubutegetsi bwa Repubulika ya mbere n’iya kabiri.

Ibi ngo byatumye bamwe batinda kwakira impinduka zazanywe na RPF Inkotanyi bakarangwa no kutagira umwete n’umurava wo gukora ibisanzwe ndetse n’abayobozi bataragira imyumvire mpinduramatwara kandi aribo bari ku isonga mu guhindura abaturage no kubaganisha ku iterambere.

Mu bindi bibangamiye Ubumwe n’Ubudaheranwa by’abanyarwanda harimo kuba abanyamadini n’amatorero bigisha irondabwoko n’ubwambuzi bushukana babizeza ibitangaza n’ijuru.

Hari kandi gupfobya no guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi no gusebya ubuyobozi bagamije kubwangisha abaturage.

Bamwe mu bahamwe n’icyaha cya Jenoside yakorewe Abatutsi barangije ibihano batarakosoka ngo bumve uruhare rwabo mu kubaka umuryango nyarwanda.

Cyakora, Minisitiri Bizimana, yavuze ko n’ubwo hari abarokotse Jenoside bakicwa bidakwiye kugira uwo bitera ubwaboba kuko mu myaka ine ishize kuva 2020 kugera 2024, ibyaha byakurikiranywe na RIB bijyanye n’ingengabitekerezo ya Jenoside byagabanutseho 14%.

Avuga ko iri gabanuka rishimishije kandi ritanga ikizere cy’ejo hazaza cyerekana cyane cyane ko urubyiruko rushyize imbere indangagaciro y’Ubumwe, kubana no kubahana.
Yasabye ko gushyira hamwe abantu bagahindura imyumvire mu mikorere bihereye ku bayobozi n’abakozi ba Leta, imiryango itari iya Leta, amadini n’imiryango ishingiye ku myemerere.

Yasabye kandi gukomeza gahunda z’igenamigambi n’impinduramatwara zo kurema mu munyarwanda imyumvire iganisha ku kwigirira ikizere.

Hari kandi ikifuzo cyo gushyiraho gahunda ihamye yo gusubiza mu buzima busanzwe abafungwa barangije ibihano ku byaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi no gutegura umuryango nyarwanda kubakira.

Gukangurira ababyeyi n’umuryango nyarwanda kurushaho kwimakaza indangagaciro z’umuco nyarwanda ndetse no kubwiza ukuri urubyiruko amateka y’u Rwanda.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Nibaza ko abakoze genocide batadhimye imbabazi bahawe gusa si bose ariko abenshi ...ntibabihaye agaciro gafatika kandi ntibihannye ntanubwo basabye imbabazi babikuye ku mutima bimenyesha ko bsticuza ibyaha bakoze. Kubaha imbabazi batazisabye babikuye ku mutima ahubwo ari uko babibwirije ..ntibyatanze umusaruro ufatika nkuko byaribyitetezwe. Gusa nanone gutanga imbabazi ni byiza ntakundi byakagenze kugirango habeho ubumwe.bw’abanyarwanda.Ariko nanone nibaza ku kudahabwa igihano cy’urupfu byari bihagije ariko ntibagarurwe muri society nyarwanda kuko baravuga ngo akabaye icwende nti koga ngo gacye. None kwica birasubiriye babisubiyemo..ubwoba buradusubiriye ..impungenge ni nyinshi...URUBYIRUKO NI BAHABWE INYIGISHO N’AMAHUGURWA YIHARIYE YO KWIRINDA NO KWANGA GENOCIDE ..ABANYARWANDA BIBONEMO ABAVANDIMWE ..KANDI KO KWICANA ATARIBYO BIZADUKURA MU BUCYENE BURUNDU DORE KO TURIMO KUBURWANYA..NTACYO NYAKUBAHWA PAUL KAGAME ATAKOZE NGO ABANYARWANDA BATERE IMBERE MURI BYOSE ..ARIKO IMBABAZI ZE,UMUHATI WE MU KUZAMURA IMIBEREHO MYIZA NO KUBAKA UBUMWE BW’ABANYARWANDA ABAGIZI BANABI N’INYANGARWANDA BARIMO KUBITESHA AGACIRO BASUBIRA MU MARORERWA...NAWE NIYIHANGANE KUKO IBI NABYO BYATERA UMUNTU STRESS ’ALUTA CONTINUA’ Dufatanye kwamagana ubwicanyi ...n’amacakubiri twivuye I yuma.

Harolimana James yanditse ku itariki ya: 22-11-2024  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka