Ngoma: Uwarokotse Jenoside yishwe urw’agashinyaguro

Nduwamungu Pauline, w’imyaka 66 y’amavuko warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi 1994, yishwe n’abantu batahise bamenyekana ku wa Kane tariki ya 14 Ugushyingo 2024.

Urupfu rwa Nyakwigendera rwamenyekanye mu gitondo cyo ku wa Gatanu tariki ya 15 Ugushyingo nyuma y’uko bamwe mu baturanyi bamushakishije bakamubura.

Umuyobozi wa IBUKA mu Karere ka Ngoma, Biseruka Omar, avuga ko ubusanzwe uyu mubyeyi yari atuye mu Mudugudu wa Akabungo, Akagari ka Rubago, Umurenge wa Rukumberi, yari asanzwe abana n’umwana muto wigaga.

Abamwishe ngo babikoze mu masaha y’amanywa hanyuma bamujugunya mu kimoteri barenzaho igitaka umutwe barawutwara, kugeza kuri uyu wa Gatandatu ukaba wari utaraboneka.

Nyuma yo kutamubona, abaturanyi bakomeje kumushakisha, babona ikimoteri kirasibye, baba ari ho bamushakira, basangamo umubiri we.

Biseruka ati “Abamwishe babikoze hagati ya saa saba na saa munani z’amanywa bamujugunya mu kimoteri mu rugo rwe bamukuraho umutwe. Aho bukereye abantu batangiye gushakisha aho yaba ari kuko bari baraye batamubonye niko kumubona bamusanga mu kimoteri yakuweho umutwe.”

Avuga ko abamwishe bari babigambiriye kuko yari atuye ahantu ku muhanda munini wa kaburimbo kandi hagati y’abandi bantu ibipangu byahanaga imbibi.

Biseruka ati “Nta muntu uzwi bari bafitanye amakimbirane, ababikoze rero ni ya ngengabitekerezo yo kugirira nabi uwarokotse Jenoside.”

Mu gihe iperereza rikomeje, abantu babiri bakekwaho uruhare mu rupfu rw’uwo mubyeyi bari mu maboko ya RIB.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

Birababaje mwikigihe ingengabitecyerezo iracyahari ntawishe ubyungukiramo ntibikwiye mwikigihe???? Umuryango nyarwanda haracyarurugendo rwokwigisha

KIBYUTSA yanditse ku itariki ya: 21-11-2024  →  Musubize

Nukuri mu murenge wa Rukumbeli birakabije ibi bintu bigomba kwigwaho bigahashywa hakiri kare dore ko twakikanga byabaye akamenyero imana niyo Byose tuyibishyize mu biganza igaragaze ababikora.

Emmanuel Niyitegeka yanditse ku itariki ya: 18-11-2024  →  Musubize

RIP Imana imutuze aheza Twamaganye ubwicanyi mu gihugu cyacu izo nkoramaraso ntiziraruha kutwica koko Igihe batwiciye ntibararuha.Ubworoherane nibwo buri guteza ibi byose.

Umurungi faustine yanditse ku itariki ya: 18-11-2024  →  Musubize

Ariko aka ni akumiro koko! Ubu hari umuntu wumva hari inyungu yo kumena amaraso? Kuri aba bantu badusubiza inyuma hakwiye gushyirwaho igihano kihariye cyo kwicwa. Abantu bazumva ryari ko ubuzima bw’umuntu bugomba kwubahwa koko?

iganze yanditse ku itariki ya: 18-11-2024  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka