Nduhungirehe, Mutsindashyaka, Uwacu Julienne, Rwamurangwa bagarutse mu buyobozi

Inama y’Abaminisitiri yo ku wa 14 Kanama 2020 yayobowe na Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yashyize mu myanya abayobozi batandukanye barimo Amb Olivier Nduhungirehe, Mutsindashyaka Théoneste na Uwacu Julienne bahoze muri Guverinoma, ndetse na Rwamurangwa Stephen wayoboraga Akarere ka Gasabo.

Amb Olivier Nduhungirehe
Amb Olivier Nduhungirehe

Ambasaderi Olivier Nduhungirehe wari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga (MINAFFET) ushinzwe Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba(kuva muri Kanama 2017- Mata 2020), yongeye guhagararira u Rwanda mu mahanga (Ambasaderi).

Amb Olivier Nduhungirehe yari yagizwe Umunyambanga wa Leta muri MINAFFET yari asanzwe ari Ambasaderi w’u Rwanda mu Bubiligi kuva muri 2015, ubu akaba agiye kuruhagararira mu Buholandi asimbuyeyo Amb Jean Pierre Karabaranga waje muri Senegal.

Uwacu Julienne
Uwacu Julienne

Uwacu Julienne na we wari Minisitiri w’Umuco na Siporo kuva muri Gashyantare 2015 kugera mu Kwakira 2018, yagizwe Umunyambanga Nshingwabikorwa w’Ikigega cya Leta cyo gushyigikira no gutera inkunga abatishoboye barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi(FARG).

Théoneste Mutsindashyaka
Théoneste Mutsindashyaka

Théoneste Mutsindashyaka na we wigeze kuba Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi kugeza muri 2009, yagizwe Ambasaderi w’u Rwanda muri Repubulika ya Congo (Brazzaville).

Rwamurangwa Stephen
Rwamurangwa Stephen

Rwamurangwa Stephen wari Umuyobozi w’Akarere ka Gasabo kugera muri Gashyantare 2020 yagizwe Umuhuzabikorwa w’Umushinga ukorana n’Ikigega mpuzamahanga giteza imbere ubuhinzi (SPIU/IFAD-Rwanda) muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI).

Uretse aba bagarutse kuba abayobozi, ibigo bya Leta bitandukanye na byo byahawe abakozi, abayobozi b’amashami ndetse n’abagize Inama y’Ubutegetsi.

Dore imyanzuro yose y’Inama y’Abaminisitiri yaraye iteranye

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 14 )

Imana izababe imbere bakore imirimo yabo neza.gusa mayor wa gasabo yarakoze cyane yarakwiriye kubishimirwa.

Ismael yanditse ku itariki ya: 15-08-2020  →  Musubize
  • 1
  • 2

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka