Nduhungirehe, Mutsindashyaka, Uwacu Julienne, Rwamurangwa bagarutse mu buyobozi
Inama y’Abaminisitiri yo ku wa 14 Kanama 2020 yayobowe na Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yashyize mu myanya abayobozi batandukanye barimo Amb Olivier Nduhungirehe, Mutsindashyaka Théoneste na Uwacu Julienne bahoze muri Guverinoma, ndetse na Rwamurangwa Stephen wayoboraga Akarere ka Gasabo.

Ambasaderi Olivier Nduhungirehe wari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga (MINAFFET) ushinzwe Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba(kuva muri Kanama 2017- Mata 2020), yongeye guhagararira u Rwanda mu mahanga (Ambasaderi).
Amb Olivier Nduhungirehe yari yagizwe Umunyambanga wa Leta muri MINAFFET yari asanzwe ari Ambasaderi w’u Rwanda mu Bubiligi kuva muri 2015, ubu akaba agiye kuruhagararira mu Buholandi asimbuyeyo Amb Jean Pierre Karabaranga waje muri Senegal.

Uwacu Julienne na we wari Minisitiri w’Umuco na Siporo kuva muri Gashyantare 2015 kugera mu Kwakira 2018, yagizwe Umunyambanga Nshingwabikorwa w’Ikigega cya Leta cyo gushyigikira no gutera inkunga abatishoboye barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi(FARG).

Théoneste Mutsindashyaka na we wigeze kuba Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi kugeza muri 2009, yagizwe Ambasaderi w’u Rwanda muri Repubulika ya Congo (Brazzaville).

Rwamurangwa Stephen wari Umuyobozi w’Akarere ka Gasabo kugera muri Gashyantare 2020 yagizwe Umuhuzabikorwa w’Umushinga ukorana n’Ikigega mpuzamahanga giteza imbere ubuhinzi (SPIU/IFAD-Rwanda) muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI).
Uretse aba bagarutse kuba abayobozi, ibigo bya Leta bitandukanye na byo byahawe abakozi, abayobozi b’amashami ndetse n’abagize Inama y’Ubutegetsi.
Dore imyanzuro yose y’Inama y’Abaminisitiri yaraye iteranye






Ohereza igitekerezo
|
Mutsindashyaka mwifurije imirimomyiza imana imuhe ubwenge nimbaraga
..
Congs kuri Rwamurangwa Steven ni umusaza nikundira kabisa.
Ndifuriza mutsindashyaka akazi keza nokugumya kwaguka nubumuntu muziho azabukomeze Imana imwongerere kurama imuhebwenge akunda umurimo akunda abakozi Kandi akabaha nagaciro
Rwamurangwa,welcome kbs
Wabanye nabaturage no muri Gasabo neza tukwifurije ihirwe mumirimo mishya muri minagri
Wabanye nabaturage no muri Gasabo neza tukwifurije ihirwe mumirimo mishya muri minagri
Congratulations RWAMURANGWA Steven
Rwamurangwa tumwifurije imirimo myiza kandi Imana izabimufashemo.
Turashimira Rwamurangwa umuyobozi wakarere kagasabo
Ntacyo atakoze gs akwiye gushimirwa imana ijye ihora imuzamurira ashimwe kuko
Akundi I’mana cyane nabo ayobora turamushima cyane I’mana ikomeze inshinganoze
Igihe cyose azaba arumuyobozo
Ni Murebwayire Antoinette umuturage womu karere kagasabo umurenge wa ndera
Akagari masoro umudugudu munini
Rwamurangwa congs, muyobozi mwiza,dufashe utuzamurire nimishinga yubuhinzi
Turakwizeye
Ninyiza kubagatutse mubuyobozo barusheho gukunda nogukorera igihugu kilo imyanyaniyabanyarwanda iyo uvuyeho atahemutse wanasubiraho kandi nunavaho suko bakwanze buriwese ushoboye yakora kirazira kuva kumwanya ugahinduka umwanzi tujye tubimenya bagire imirimo inoze Bita kunshingano bahawe
Yoooo! Imana izabashoboze kandi imirimo bagiyemo bazahahagarare gitwari nki ntore zu Rwanda
Rwamurangwa bravo kandi ukomeze zandangagaciro zawe kuva ukiri na modern kayonza. Byiza cyane.