Mutsinzi Antoine yasezeye mu nshingano yari afite mu Karere ka Rulindo
Umuyobozi Nshingwabikorwa mushya w’Akarere ka Kicukiro, Mutsinzi Antoine, yasezeye ku bayobozi n’abakozi b’Akarere ka Rulindo, abasezeranya ko azakomeza kuba hafi Akarere ka Rulindo yakuriyemo anagahabwamo inshingano z’ubuyobozi.
Yabivugiye mu muhango w’ihererekanyabubasha yagiranye n’Umuyobozi w’Akarere ka Rulindo wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Mutaganda Théophile, yasigiye inshingano.

Ni umuhango wabaye ku mugoroba wo ku wa Gatanu tariki 14 Mata 2023 imbere y’Umuyobozi w’Akarere ka Rulindo, Mukanyirigira Judith, hakaba kandi hari n’abakozi b’Akarere bakora muri serivise zinyuranye.
Mu ijambo rye, Mutsinzi Antoine wari Umuyobozi w’Akarere ka Rulindo wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, yashimiye ubuyobozi n’abakozi b’Akarere ka Rulindo ku mikoranire myiza batahwemye kumugaragariza, abizeza ko n’ubwo agiye mu zindi nshingano azakomeza kuba hafi Rulindo, Akarere yavukiyemo anagakuriramo.
Ati “Ndashimira abayobozi n’abakozi b’Akarere ka Rulindo ku mikoranire myiza twagiranye, nkaba mbizeza ko nzakomeza kuba hafi Rulindo nk’Akarere nakuriyemo”.

Uwo muyobozi yasabye abo bakoranye gukomeza kumuba hafi, bamuha ibitekerezo bimufasha kuzuza inshingano nshya yashinzwe. Ati “Ntimuzatinye kumpa ibitekerezo n’inama byamfasha kuzuza inshingano nahawe”.
Mutsinzi Antoine usize Akarere ka Rulindo ku mwanya wa gatatu mu mihigo ya 2021-2022, yavuze ko adashidikanya ko imikoranire myiza yagiranye n’ubuyobozi, abakozi n’abaturage b’i Rulindo, ari yo itumye agirirwa icyizere n’inzego nkuru z’ubuyobozi.
Ati “Muri rusange ndashimira abaturage n’abo twakoranye mu Ntara y’Amajyaruguru by’umwihariko mu Karere ka Rulindo, sinshidikanya ko uwo musingi w’imikoranire myiza, ari wo ushobora kuba uvuyemo uyu musaruro cyangwa iki cyizere”.
Arongera ati “Twakoreraga hamwe ntacyo nakoraga njyenyine, kandi ndizera ko imbaraga zo kuzamura iterambere ry’umuturage wa Rulindo zigihari”.

Umuyobozi w’Akarere ka Rulindo, Mukanyirigira Judith wayoboye uwo muhango, yashimiye Mutsinzi Antoine ku murava no gukunda akazi byamuranze, inshingano ze mu Karere ka Rulindo azikora neza, aho yahoraga ahangayikishijwe n’iterambere ry’umuturage wa Rulindo.
Mu izina ry’abakozi n’Ubuyobozi mu Karere ka Rulindo, Meya Mukanyirigira yashyikirije Mutsinzi Antoine igikombe cy’ishimwe, nk’urwibutso rwo kumwereka ko bazirikana uruhare runini yagize mu iterambere ry’ako Karere.

Mutsinzi Antoine yagizwe Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Kicukiro kuva ku itariki 31 Werurwe 2023 ubwo itangazo riturutse mu biro bya Minisitiri w’Intebe rimushyira muri izo nshingano ryajyaga ahagaragara.
Yungirijwe na Ann Monique Huss baherewe inshingano umunsi umwe, Mutsinzi akaba yarasimbuye kuri uwo mwanya Umutesi Solange.



Inkuru bijyanye:
Ohereza igitekerezo
|