Kungira Umuyobozi Nshingwabikorwa wa Kicukiro byarantunguye ariko byarananshimishije - Mutsinzi Antoine

Mutsinzi Antoine wavutse mu 1978, wamaze guhabwa inshingano z’Ubuyobozi Nshingwabikorwa bw’Akarere ka Kicukiro mu Mujyi wa Kigali, avuga ko n’ubwo yatunguwe no guhabwa izo nshingano, ngo yashimishijwe n’icyo cyizere yagiriwe.

MUTSINZI Antoine, umuyobozi mushya w'akarere ka Kicukiro
MUTSINZI Antoine, umuyobozi mushya w’akarere ka Kicukiro

Uwo mugabo wari usanzwe akora mu Karere ka Rulindo, aho yari Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, yazamuwe mu ntera nk’uko bigaragara mu itangazo ryo ku itariki 31 Werurwe 2023, riturutse mu biro bya Minisitiri w’Intebe ryemeza ko agizwe Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Kicukiro, aho yungirijwe na Ann Monique Huss.

Ni nyuma y’uko Perezida Paul Kagame yari aherutse kunenga uwari Umuyobozi Nshingwabikorwa w’ako Karere, Umutesi Solange, hamwe n’Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Pudence Rubingisa, kubera ko nta cyo bakoze ku nzu yabonye imaze igihe yubakwa mu Karere ka Kicukiro aho yari iteje ikibazo cy’umwanda.

Mutsinzi, ni umugabo wubatse, we n’uwo bashakanye bakaba bafite abana babiri b’abahungu.

Mu kiganiro yagiranye na Kigali Today, yavuze ko n’ubwo inshingano yahawe zamutunguye, ariko zamushimishije.

Ati “Byarantunguye ariko byarananshimishije kuko ni ukwimura inshingano, gusa bigasaba izindi mbaraga kuko iyo ugereranyije Rulindo na Kicukiro usanga hari itandukaniro, ariko ntabwo bivuze ko umuntu atashyira imbaraga mu gukomeza gukurikirana, mu gukorana n’abandi kuko hari abantu batandukanye umuntu akorana na bo kugira ngo mubashe kugera ku ntego Igihugu cyihaye. Igisabwa gusa ni uguhuza imyumvire, mukanahuza icyerekezo, kuko dufatanyije byose birashoboka”.

Ni umugabo uvuka mu Murenge wa Murambi mu Karere ka Rulindo, aho yize amashuri abanza mu Karere ka Gatsibo, umwaka wa mbere w’ayisumbuye awiga muri Collège APAPEK y’i Rulindo, aho yayasoreje mu Rwunge rw’Amashuri ya Muhura mu Karere ka Gatsibo muri 2001.

Ntabwo yarekeye aho kwiga, kuko yakomereje amashuri ya Kaminuza mu cyahoze ari ishuri rikuru ry’uburezi (KIE), aho yakuye impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya Kaminuza (A0) muri 2007, mu bigendanye no kwigisha Imibare na Physique, ahita atangira akazi ko kwigisha muri GS Muhura.

Muri 2008 yagiye gukora muri Minisiteri y’Uburezi, aho yari ashinzwe amahugurwa y’abarimu muri Siyansi, aho yamaze imyaka ibiri ajya gukomereza amasomo mu Buyapani, akahakura impamyabumenyi y’icyiciro cya gatatu cya Kaminuza (Masters) mu mibare n’uburezi, mu mwaka wa 2014.

Mutsinzi akirangiza amasomo ye mu Buyapani, yahise agaruka mu Rwanda asubira muri Minisiteri y’Uburezi aho yari ashinzwe ishami rishinzwe amahugurwa y’Abarimu (Teacher Training Unit), muri 2017 ashingwa Siyansi mu Kigo cy’Igihugu cy’Uburezi (REB) gishamikiye kuri Minisiteri y’uburezi, aho yakoze umwaka umwe ahagarika akazi muri 2018.

Nyuma yo guhagarika akazi muri REB, yashinze Kampani igamije guteza imbere uburezi, ati “Nahagaritse akazi muri 2018 mu rwego rwo gutanga umusanzu wanjye mu rugaga rw’abikorera (private sector), ni bwo nashinze Kampani yitwa Keza Education Future Lab, igamije kureba uko twahuza ireme ry’uburezi dukoresheje ikoranabuhanga cyane cyane mu bana bato, n’ubu iyo centre iracyakora, ifite abakozi bahoraho”.

Ako kazi yagahuzaga n’akandi yakoraga muri UNICEF nk’umukozi udahoraho (consultant) , anakorana n’Umushinga w’Abongereza, aho yafashaga REB mu bikorwa binyuranye.

Mutsinzi yaje gukorera mu Karere ka Rulindo muri 2021, ubwo yatorerwaga kuba Umuyobozi w’Akarere ka Rulindo wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu.

Ni nyuma y’uko yari mu nshingano zinyuranye mu Karere ka Nyarugenge, aho yabaye muri Njyanama y’Akarere ndetse atorerwa no kuyobora Inama Njyanama y’ako Karere, uturere dushyizwe mu maboko y’Umujyi wa Kigali, aba umwe mu bagize Inama Njyanama y’Umujyi wa Kigali, ari na ho yavuye ajya kwiyamamariza mu Karere ka Rulindo, atorerwa kuba Visi Meya Ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu.

Abajijwe ku gashya azaniye Kicukiro, yagize ati “Ntabwo navuga ngo agashya ni akahe, ariko ni ugukomeza gushyira imbaraga mu gukurikirana ibikorwa, gushyira imbaraga mu kureba uburyo bwakoreshwa kugira ngo tugere ku iterambere umuturage w’umujyi wa Kigali yifuza, kandi ikigaragara ni uko iyo Abanyarwanda twishyize hamwe byose tubishobora”.

Arongera ati “Ntabwo Antoine ndi igitangaza, ariko gufatanya n’abandi biguha imbaraga kugira ngo turebe ko twagera ku iterambere cyangwa icyo abaturage bakwifuzaho, ibyo ni byo nzashyira imbere nkorana n’abandi neza. Hari inzego zitandukanye iz’abakorerabushake kuva ku rwego rw’Umudugudu, ni ukureba uko abantu bahuza imyumvire n’icyerekezo bakihuta mu iterambere”.

Uwo muyobozi yasabye abaturage agiye kuyobora ubufatanye, avuga ko agiye kuyobora Akarere azi neza kuko yabaye muri Nyobozi y’Umujyi wa Kigali.

Mu buzima busanzwe, Mutsinzi avuga ko akunda gusabana n’abantu, ati “Nkunda ubuzima busangiwe rwose, haba ku meza haba mu mikino, nkunda gusabana n’abantu cyane cyane iyo duhuje tuganira ibiteza imbere umwuga dukora”.

Avuga ko afata umwanya wo gukora siporo cyane cyane kwiruka, mu rwego rwo kuruhuka no gutekereza neza, gusa avuga ko mu kwidagadura akunda indirimbo zo hambere (Karahanyuze), aho ngo akunda ubutumwa buzikubiyemo, agakunda n’indirimbo zihimbaza Imana.

Uwo mugabo usize Akarere ka Rulindo ku mwanya wa gatatu mu mihigo ya 2021-2022, arashimira abaturage bo muri ako Karere n’abakozi b’Akarere ku mikoranire myiza yabaranze.

Ati “Ndashimira abaturage n’abo twakoranye mu Ntara y’Amajyaruguru by’umwihariko mu Karere ka Rulindo, sinshidikanya ko uwo musingi ari wo ushobora kuba uvuyemo uyu musaruro cyangwa iki cyizere”.

Arongera ati “Baramfashije, twakoranye neza turafatanya, kandi ndakomeza kubifuriza gukomeza gutera imbere, nka Rulindo twakoreraga hamwe ntacyo nakoraga njyenyine, kandi ndizera ko imbaraga zigihari, bazakomeza guteza imbere abaturage”.

Yagize icyo abwira ubuyobozi bukuru bwamugiriye icyizere, ati “Ndabashimira cyane, kandi mbizeza ko ntazabatererana rwose, ntabwo nzabatenguha nzakora ibishoboka byose nk’umuntu, kandi ndizeza ko ibyo banyifuzaho nzabigeraho”.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 6 )

Great muyobozi Antoine.nubundi muri GS Muhura wari doyer usobanutse,kdi nyagasani azakugende imbere n’inyuma.

Twizeyimana Albert yanditse ku itariki ya: 17-03-2024  →  Musubize

Great muyobozi Antoine.nubundi muri GS Muhura wari doyer usobanutse,kdi nyagasani azakugende imbere n’inyuma.

Twizeyimana Albert yanditse ku itariki ya: 17-03-2024  →  Musubize

Nahere ku muhanda ujya ku murenge wa Gahanga urababaje

John yanditse ku itariki ya: 7-04-2023  →  Musubize

Ndakwibuka wari Douer wacu i muhura. Ubuyobozi butangira kare.

Yirirwahandi yanditse ku itariki ya: 5-04-2023  →  Musubize

Felicitation. Mutsinzi. Ubuyibozi butangira kare ndakwibuka wari Doyer wacu i Muhuranone utangiye kugirirwa icyizere n’ibukuri.

Yirirwahandi yanditse ku itariki ya: 5-04-2023  →  Musubize

Felicitation mon frère, uzagire akazi keza kandi nkwifurije imirimo myiza! Kicukiro ibonye umuyobozi wuje ubwema n’umurava!

Maurice yanditse ku itariki ya: 5-04-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka