Mushikiwabo yababajwe n’urupfu rw’Umwalimu we banasimburanye ku Buminisitiri

Nyuma y’uko hatangajwe urupfu rwa Prof Laurent Nkusi mu gitondo cyo ku itariki 18 Gicurasi 2020, abenshi mu bamuzi bakomeje kugaragaza ubutumwa bw’akababaro, kuri Louise Mushikiwabo biba akarusho aho yongeyeho ko Nyakwigendera yamubereye umwalimu mwiza ndetse banasimburana ku mwanya wa Minisitiri.

Uwo Munyamabanga Mukuru w’Umuryango OIF w’Ibihugu bikoresha ururimi rw’Igifaransa, Louise Mushikiwabo, mu butumwa bw’akababaro yanyujije kuri Twitter, yagaragaje agahinda yatewe no kubura umwalimu wamwigishije, ndetse aba ari na we umusimbura ku mwanya wa Minisitiri w’Itangazamakuru.

Yagize ati “Nababajwe cyane n’inkuru y’urupfu rwa Laurent Nkusi, wabaye mwalimu wanjye hanyuma nkaza no kumusimbura Nka Minisitiri w’Itangazamakuru”.

Mushikiwabo avuga ko Nyakwigendera Laurent Nkusi yari umuhanga mu isesengurandimi, ariko ikirenze ibindi akarangwa n’imico myiza.

Ati “Mwalimu Nkusi yari umugabo w’intiti mu isesengurandimi, ariko cyane cyane akagira imico myiza. Imana imwakirane impuhwe aruhukire mu mahoro”.

Prof Laurent Nkusi
Prof Laurent Nkusi

Louise Mushikiwabo yabaye Minisitiri w’Itangazamakuru asimbuye Laurent Nkusi kuri uwo mwanya mu mwaka wa 2008, umwanya Nkusi yamazeho imyaka ibarirwa muri itanu.

Prof Laurent Nkusi yatorewe guhagararira amashuri makuru na Kaminuza zigenga mu nteko ishinga amategeko umutwe wa Sena, aho yari yararangije manda, akaba yitabye Imana afite imyaka 70. Soma inkuru y’urupfu rwe HANO.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka