Prof Laurent Nkusi wayoboye bwa mbere ishuri ry’itangazamakuru muri Kaminuza y’u Rwanda yitabye Imana

Prof Laurent Nkusi wakoze imirimo itandukanye muri Guverinoma y’u Rwanda no mu burezi yitabye Imana mu gicuku cyo kuri uyu wa mbere azize uburwayi.

Prof Laurent Nkusi yitabye Imana afite imyaka 70
Prof Laurent Nkusi yitabye Imana afite imyaka 70

Prof Laurent Nkusi witabye Imana afite imyaka 70, ni we wayoboye bwa mbere ishuri ry’itangazamakuru n’itumanaho, rishingwa bwa mbere mu cyahoze ari Kaminuza y’u Rwanda UNR, nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi

Prof Laurent Nkusi wavutse tariki ya 20 Werurwe 1950. Iyi ni imwe mu mirimo yakoreye igihugu.

[1976-2000]: Prof Laurent Nkusi Umwarimu mu cyahoze ari Kaminuza Nkuru y’u Rwanda UNR, yigisha ubuvanganzo n’indimi, akaba yaraje no kuyobora ishuri ry’Itangazamakuru n’itumanaho ubwo ryatangizwaga bwa mbere muri iyi kaminuza.

[2000-2003]: Prof Laurent Nkusi yabaye Minisitiri w’ubutaka n’ibidukikije, ava muri iyo Minisiteri yerekeza muri Minisiteri y’Itangazamakuru yakoreraga mu biro bya Minisitiri w’Intebe, aza kusa ikivi mu 2008.

[2009-2011]: Prof Laurent Nkusi yabaye Umuyobozi ushinzwe amasomo mu Ishuri rikuru ryigisha ubuhinzi, uburezi n’ikoranabuhanga rya Kibungo, INATEK.

[2011-2019]: Prof Laurent Nkusi yabaye Umusenateri uhagarariye amashuri makuru na za kaminuza.

Imana imuhe iruhuko ridashira.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Turababaye cyane.He was a wise person.Azize indwara ya diabetes.C’est le chemin de toute la terre (ni iwabo wa twese).Nobody can escape Death.Impamvu twese turwara,tugasaza kandi tugapfa,nuko duturuka kuli DNA (ADN) ya Adamu yanduye amaze gukora icyaha.
Ariko nk’abakristu,ntitugatinye urupfu.Tujye twemera tudashidikanya na busa yuko abantu bose bapfa bumviraga Imana,batiberaga mu gushaka ibyisi gusa,ahubwo bagashaka n’Imana bakiriho nkuko Yesu yadusabye,azabazura ku munsi wa nyuma akabaha ubuzima bw’iteka muli Paradizo.Ni Yesu ubwe wabivuze muli Yohana 6,umurongo wa 40.Muli Matayo 6 umurongo wa 33,Yesu yasize adusabye “gushaka mbere na mbere ubwami bw’Imana”.Aho kutabyemera cyangwa gushidikanya,dukore kugirango tubeho,tubifatanye no gushaka Imana kugirango izatuzure kuli uwo munsi utari kure.Ntabwo iyo dupfuye tuba twitabye Imana nkuko benshi bavuga.Siko bible ivuga.Ahubwo abumvira Imana izabazura kuli uwo munsi.Abakora ibyo Imana itubuza,kimwe n’abibera mu byisi gusa,Bible yerekana ko batazazuka. Iyo bapfuye biba birangiye batazongera kubaho.

sezikeye yanditse ku itariki ya: 18-05-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka