Mushikiwabo atorewe kuba Umunyamabanga Mukuru wa OIF

Louise Mushikiwabo yatorewe kuba Umunyamabanga mukuru w’Umuryango w’Ibihugu bivuga ururimi rw’Igifaransa (OIF), asimbuye Umunya-Canada Michaelle Jean wawuyoboraga.

Mushikiwabo yemejwe nyuma y’ijambo rya Perezida Kagame rimushyigikira nk’umukandida w’u Rwanda na Afurika muri rusange.

Mushikiwabo yasaga nk’aho ari umukandida rukumbi, kuko kuva yatangira ibikorwa byo kwiyamamaza yahise agaragarizwa ko ashyigikiwe n’amahanga.

Mushikiwabo agiye kuyobora manda y’imaka ine ariko ishobora kongerwa naramuka akomeje kugirirwa ikizere.

Louise Mushikiwabo yatowe ku bwiganze busesuye bw'ibihugu
Louise Mushikiwabo yatowe ku bwiganze busesuye bw’ibihugu
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 20 )

oooooh!!!congratulation! kuri Hon.Louise MUSHIKIWABO
nibyiza kandi nibyo gushima! komeza uduheshe ishema nk’abanyafurika by’umwihariko abanyarwanda!!! Imana Izabe ariyo igufasha kuyobora kandi iguhe ububasha bwo kuyobora nkuko yakuzamuye muntera. twishimira Kuba turi abanyarwanda!!!!!!!!!!!!!!

habiryayo vincent yanditse ku itariki ya: 12-10-2018  →  Musubize

Congratulations!abanyarwanda twese dushimishijwe n’intsinzi ya Louise Mushikiwabo!bigaragaza uburyo duhagaze mu ruhando rw’amahanga dukomeze kwihesha agaciro no kwigiririra ikizere tuzateza igihugu cyacu imbere.

KAGABO Geoffrey yanditse ku itariki ya: 12-10-2018  →  Musubize

Tugomba kumuha FELICITATIONS-CONGRATULATIONS.
Ni intsinzi ikomye cyane.Ariko nk’umukristu,ndamusaba no gushaka imana cyane,ntaheranwe na politics.Yesu yasize adusabye "gushaka mbere na mbere ubwami bw’imana" nkuko dusoma muli Matayo 6:33.Honors,Titles,Riches,ntacyo bimaze iyo udashyiraho umwete ngo ushake imana.Turabita tugapfa.Ariko iyo ukora ibyo Yesu yasize adusabye,azakuzura ku munsi w’imperuka,aguhe ubuzima bw’iteka nkuko tubisoma muli Yohana 6:40.Dukore kugirango tubeho,ariko dushake n’imana cyane.Twige bible neza iduhindure,tujye mu materaniro ya gikristu,ndetse tujye no mu nzira tubwirize abantu.Niwo murimo Yesu yasize asabye abakristu nyakuri muli Yohana 14:12,nkuko nawe yabigenzaga.

gatare yanditse ku itariki ya: 12-10-2018  →  Musubize

Wooow twishiye itsinzi

Mageza joselyne yanditse ku itariki ya: 12-10-2018  →  Musubize

Twishimiye iyi ntsinzi ya Afrika,U Rwanda by’umwihariko cyane nanone ikizere abanyarwanda dukomeje kugirirwa n’amahanga. ibi ni agaciro twihesheje ni ishema ryacu nk’abanyarwanda.
Congratulations Hon. Louise MUSHIKIWABO.
Imana ikujye imbere igushoboze muri izo nshingano nshya nibaza ko zitoroshye na gatoya! Komeza wese imihigo Rwanda! Tuturi inyuma!

Steven KARASIRA yanditse ku itariki ya: 12-10-2018  →  Musubize

Wouww, congratulations to her, tumwifurije ishya n ihirwe mumiri
mo mishya agiyemo kd azakomeze guhesha ishema no kumenyekanisha igihugu cyacu.all the best

emmy yanditse ku itariki ya: 12-10-2018  →  Musubize

Ni Amen Rwanda nziza.
congs Mushikiwabo, congs all Rwandan

RUTA yanditse ku itariki ya: 12-10-2018  →  Musubize

Twishimiye cyane aya mahirwe n’ikizere abanyarwanda dukomeje kugirirwa n’amahanga. bisobanuye agaciro twihesheje ni ishema ryacu nk’abanyarwanda LOUISE MUSHIKIWABO OYEEEEEE

Emile NSHIMIYIMANA yanditse ku itariki ya: 12-10-2018  →  Musubize
  • 1
  • 2

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka