Mushikiwabo yakandagije ikirenge kimwe mu buyobozi bwa OIF

Canada yatangaje ko itagishyigikiye Umunya-Canada Michaelle Jean uhanganye na Madame Louise Mushikiwabo ku mwanya w’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’ibihugu bikoresha ururimi rw’Igifaransa (OIF).

Madame Louise Mushikiwabo amaze amezi abiri ari mu bikorwa byo kwiyamamaza
Madame Louise Mushikiwabo amaze amezi abiri ari mu bikorwa byo kwiyamamaza

Kuba Canada itazashyigikira Michaelle Jean wifuzaga manda ya kabiri ku bunyamabanga bukuru bwa Francophonie, byashimangiye ko Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga Madame Louise Mushikiwabo afite amahirwe hafi 100% yo gutorerwa uwo mwanya.

Amatora y’umunyamabanga mukuru wa Francophonie ateganijwe ku wa kane no ku wa gatanu tariki 12 Ukwakira 2018.

Minisitiri ushinzwe ibikorwa bya Francophonie muri Canada, Melanie Joly, yatangaje ko Canada izashyigikira umukandida wemejwe na benshi, aho gushyigikira Michaelle Jean ukomoka muri icyo gihugu.

Uko gushyigikira umukandida wumvikanyweho n’ibihugu byinshi byahise bishimangira ko Madame Louise Mushikiwabo unashyigikiwe n’igihugu cy’u Bufaransa agana ku ntsinzi y’Ubunyamabanga bukuru bw’Umuryango w’Ibihugu bikoresha ururimi ra’Igifaransa (OIF).

Melanie Joly yagize ati "Turashima byimazeyo uruhare rwa Michaelle Jean mu iterambere ry’uyu muryango by’umwihariko mu guteza imbere uburezi bw’umwana w’umukobwa.

"Mu mahitamo y’Umunyamabanga Mukuru utaha, Canada iziyunga ku bitekerezo rusange nk’uko ari amahame y’umuryango.”

Kandidatire ya Madame Louise Mushikiwabo yemejwe n’Inteko rusange idasanzwe y’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe yateranye ku itariki ya 30 Kanama 2018.

Uwo muryango w’Ibihugu bikoresha ururimi rw’Igifaransa (OIF) ugizwe n’ibihugu 84 bigizwe n’abaturage bagera kuri miliyoni 274.

Madame Louise Mushikiwabo naramuka atowe, azaba ari we Munyafurika wa mbere w’umutegarugori uyoboye uwo Muryango.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 6 )

Mushikiwabo azatsinda turamushyigikiye turamukunda,Imana ibimufashe mo

Shyaka yanditse ku itariki ya: 11-10-2018  →  Musubize

UMUKANDIDA UMWE,NTA MATORA ASANZWE YEMEWE

KOKO yanditse ku itariki ya: 11-10-2018  →  Musubize

Birashimishije kubona isi nzima itugirira icyizere ikanatubonamo n’ubushobozi bwo kuyobora umuryango nka oif!!!itsìnzi ku rda.

Msusa yanditse ku itariki ya: 10-10-2018  →  Musubize

Ntabwo Mme Mushikiwabo ariwe munya Africa wa mbere uyoboye OIF, Abdu Diouf se we si uwa Africa, ahari waba washatse kuvuga Umunya Afrikakazi ?

Miki yanditse ku itariki ya: 10-10-2018  →  Musubize

natwe turamushyigikiye

munyandekwe yanditse ku itariki ya: 10-10-2018  →  Musubize

uzasubire mu ishuri ariko ubanze wige kwandika ikinyarwanda (Ububanye n’amahanga, ubunyamabanga bukudu,.....)

habimana yanditse ku itariki ya: 10-10-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka