Musanze: Meya, ba Visi Meya bareguye

Inama Njyanama y’Akarere ka Musanze yateranye mu gitondo cyo kuri uyu wa kabiri tariki 03 Nzeri 2019, yemeye ubwegure bw’umuyobozi w’ako karere n’abari bamwungirije.

Abagize njyanama bose bemeje ubwegure bwa Meya n'abamwungirije
Abagize njyanama bose bemeje ubwegure bwa Meya n’abamwungirije

Nyuma yo kungurana ibitekerezo ku busabe bwa Visi Meya Uwamariya Marie Claire ushinzwe imibereho y’abaturage bwo kwegura kubera ko adashoboye kuzuza inshingano, inama njyanama yemeye ubusabe bwe bwo kwegura kubera kutuzuza inshingano uko bikwiye yongeraho ko n’imyitwarire ye yakemangwaga.

Visi Meya Uwamariya yabwiye umunyamakuru wa Kigali Today ko ibaruwa y’ubwegure bwe yayanditse mu gitondo kuri uyu wa kabiri.

Inama njyanama kandi isezereye umuyobozi w’akarere (Meya) Habyarimana Jean Damascene na Ndabereye Augustin wari umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu kubera imyitwarire idahwitse. Meya Habyarimana ashinjwa na Njyanama ibyaha bya ruswa, Visi Meya Ndabereye we agashinjwa urugomo n’icyaha cy’ihohotera.

Ubwegure bwabo bubereye mu gihe kimwe n’ubwa bamwe mu bayoboraga uturere twa Karongi na Ngororero na bo beguye.

Umuyobozi w’Inama Njyanama y’Akarere ka Musanze, Abayisenga Emile, yabwiye Kigali Today ko aba bayobozi bagiye barangwa n’imyitwarire idahwitse bakagirwa inama kenshi ariko bakanga guhinduka.

Yagize ati “Imyitwarire y’abayobozi bacu muri iyi myaka ibiri ya nyuma, yagiye iba mibi cyane kandi bakagombye kuba intangarugero mu baturage bayobora”.

Akomeza agira ati “Duhereye nko ku muyobozi w’Akarere, murabizi yagiye avugwaho ruswa. Yitabye n’ubugenzacyaha na n’ubu ntibirarangira.

Umwungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu n’ubu ari mu bugenzacyaha arafunze azira gukubita umugore no kumukomeretsa, kandi si ubwa mbere, twagiye tumugira inama kenshi ariko ntiyahinduka.”

Yunzemo ati “Visi Meya ushinzwe imibereho y’abaturage, nubwo yanditse asaba kwegura, ni uko yari azi ko tumweguza. Ariko na we azwiho ubwambuzi. Hambere bigeze kutubwira ko yambuye umuntu abereye mu nzu, tujya kurwana na byo icyakora arabikemura amafaranga arayishyura atubwira ko atazongera.”

Ntibiciye kabiri, agurisha imodoka yanga gukora mutation (ihererekanya ry’ibyangombwa) n’uwo bayiguze ashaka kuyimuhuguza. Tubijyamo n’izindi nzego abona kubikemura. Mbese aba ashaka gukemura ikibazo ari uko ubuyobozi bumukuriye bubijemo. Iyo myitwarire yose twari tugeze aho tudashobora kuyihanganira, ni na byo byatumye tubakuraho icyizere”.

Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere ka Musanze, Abayisenga Emile, yavuze ko iterambere ry’umujyi wa Musanze, iterambere ry’akarere n’iry’abaturage muri rusange ryagiye ridindizwa n’imiyoborere mibi yagiye iranga abo bayobozi.

Agira ati “Ni icyemezo twafashe twabitekerejeho tumaranye igihe nk’abagize biro. Igihe cyarageze turavuga tuti, ariko ibyugarije akarere uwabishyikiriza inama Njyanama tukabiganiraho tukareba ko dushobora gufata ibyemezo bikaze kugira ngo abaturage badakomeza kuzahara”.

Abayisenga avuga ko ibyo bibazo bijyanye n’igishushanyo mbonera cy’umujyi wa Musanze n’inkengero kidakurikizwa, kikavugwamo na za ruswa aho ngo abantu bubaka mu kajagari nta byangombwa, abandi bakubaka mu mirima igenewe ubuhinzi abayobozi barebera, ntibagire icyo babivugaho.

Abayisenga kandi yavuze no ku bibazo bireba imibereho myiza y’abaturage bititabwaho.

Ati “Ibibazo by’imibereho myiza y’abaturage byabaye agatereranzamba. Abadafite aho kuba, abararana n’amatungo, abadafite ubwiherero, abari mu cyiciro cya mbere n’icya kabiri batitabwaho ubushobozi buhari, hakabura gikurikirana tugahora tubivuga bikabura gisubizwa.”

Yagarutse no ku miyoborere idahwitse aho yagize ati “Abantu batubahiriza igihe na rimwe, bahora banitse abaturage ku zuba cyangwa mu mvura, babategereje mu nteko z’abaturage. Ariko no mu zindi nama ntabwo bubahiriza igihe. Nta n’ubwo batakaza iminota mike byibura, aho usanga ari isaha cyangwa abiri abaturage babategereje. Twabibabwiye inshuro nyinshi ariko ntibikosora”.

Ikindi yagarutseho ni amabaruwa abaturage bandikira nyobozi y’akarere bayisaba kurenganurwa inshuro nyinshi, bananirwa bagahitamo kwandikira inama Njyanama.

Ati “Umuntu akandika rimwe, kabiri, gatatu adasubizwa bagera aho bakiyambaza inama Njyanama. Ugasanga twebwe abajyanama dusanzwe dufite indi mirimo idutunze, tukirirwa twivuruguta mu bibazo byakabaye bikemurwa na nyobozi. Tukabatanga kubimenya, tukabatungira agatoki ntibabyumve kugeza ubwo twari tumaze kugeza aho tunaniwe. Bimeze nk’aho twabasimbuye tukabakorera inshingano”.

Umuyobozi wa Njyanama y’Akarere ka Musanze, yavuze ko imyanzuro yafashwe bagiye kuyigeza ku Muyobozi w’Intara y’Amajyaruguru Gatabazi JMV, kugira ngo na we ayemeze ibe itegeko.

Avuga kandi ko nyuma y’igisubizo cya Guverineri, Inama Njyanama yishakamo uwaba ayobora Akarere ka Musanze mu gihe cy’inzibacyuho.

Inkuru bijyanye:

Muri Nyobozi ya Karongi na Ngororero hari abeguye

Burera, Gisagara na ho hari abayobozi beguye, Musanze ihabwa umuyobozi mushya

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 5 )

Bibere abandi ikimenyetso ibigenewe abaturange (abatishoboye ) babibajyezeho ,akazi gatangwe mumucyo byekuba nka Tombora Maze barebe ko tudatera imbere.

DUSABE Evariste yanditse ku itariki ya: 4-09-2019  →  Musubize

Abo bose bananiwe, bananiza ababagana n’abari mu bidasobanutse bakwibwirije se! Ariko bajye batinyuka batubwize ukuri. Niba barushye babivuge, niba babona baremerewe n’inshingano na bwo berure babivuge. Tuzashima cyane uzagenda asabye abanyarwanda imbabazi ku mikorere ya atari ihwitse.

Mparambo yanditse ku itariki ya: 3-09-2019  →  Musubize

nyamasheke nayo ni ntitworohewe nibibazo dutegereze ko Hari icyo bahindura

fatuma yanditse ku itariki ya: 3-09-2019  →  Musubize

Ko twumva ngo arabukunda cyane se niba ari byo yabuvaho ra!

Mparambo yanditse ku itariki ya: 3-09-2019  →  Musubize

Muri aba ba MUSANZE, Ubirenganiyemo ni uyu NDABEREYE Augustin uzize umugore w’ishyano naho MEYA we yari amaze gusarikwa na ruswa n’ikimenyane cyane mu mitangire y’akazin’izindi services zose wamusabaga atakuzi ntayo yaguhaga nyamara hagira umukugezaho service agahita ayikora. Mu mitangire y’akazi ho rero byari ibindi kuko abantu bakoraga ibizamini aho kugira ngo barebe uwatsinze ugasanga Meya afite influence cyane mu kugena abagahabwa. Ndasaba ahubwo RIB kugenzura cyane ibijyanye n’iyo ruswa abikurikiranweho mu rwego rw’amategeko.

Gasaro Boniface yanditse ku itariki ya: 3-09-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka