Burera, Gisagara na ho hari abayobozi beguye, Musanze ihabwa umuyobozi mushya

Ntirenganya Emmanuel amaze gotorerwa kuyobora Akarere ka Musanze by’agateganyo. Ni nyuma y’uko Inama Njyanama y’Akarere ka Musanze, mu gitondo cyo kuri uyu wa kabiri tariki 03 Nzeri 2019 yeguje uwayoboraga ako karere, Habyarimana Jean Damascene na Visi Meya ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Ndabereye Augustin naho Visi Meya ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Uwamariya Marie Claire akaba yanditse asaba kwegura ndetse Inama njyanama ikabimwemerera.

Guverineri Gatabazi JMV yashimiye Ntirenganya Emmanuel umaze gutorerwa kuyobora Akarere ka Musanze by'agateganyo
Guverineri Gatabazi JMV yashimiye Ntirenganya Emmanuel umaze gutorerwa kuyobora Akarere ka Musanze by’agateganyo

Ntirenganya Emmanuel yatowe n’abajyanama b’akarere 18 kuri 25.

Inama idasanzwe ya Njyanama y’Akarere ka Musanze yitabiriwe na Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, GATABAZI Jean Marie Vianney, yashimiye byimazeyo Abajyanama uruhare badahwema kugaragaza mu gukurikirana ubuzima bw’aka Karere umunsi ku wundi. Guverineri Gatabazi yabafashije kwitoranyamo Umujyanama umwe ugiye kuba ayoboye Akarere ka Musanze, by’agateganyo nyuma yo gusezererwa kw’abari bagize Komite Nyobozi y’aka Karere.

Mu matora yo gushaka uyobora Musanze by’agateganyo, hiyamamaje abakandida babiri ari bo:

Umujyanama Ntirenganya Emmanuel wari Perezida wa Komisiyo y’Ubukungu mu Nama Njyanama mu Karere. Yatowe ku majwi 18 kuri 25. Yari ahanganye n’umujyanama witwa Nkundwanabake Samson watowe ku majwi 7 kuri 25.

Umuyobozi wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu karere ka Burera, Habyarimana Jean Baptiste, na we areguye.

Mu Karere ka Gisagara, uwari umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Hanganimana Jean Paul na we yeguye.

Umuyobozi w’Inama Njyanama y’Akarere ka Gisagara, Innocent Uwimana, atangarije Kigali Today ko Hanganimana wari Visi Meya w’aka karere, mu gitondo yabagejejeho ibaruwa y’ubwegure bwe, kandi ko bamaze kubwemera.

Uyu muyobozi avuga ko mu ibaruwa Hanganimana Jean Paul yavuze ko yeguye kuri iyi mirimo kuko yananiwe kugeza ku baturage ibyo bamutoreye.

Ati "Impamvu yatanze ni uko yagize intege nke, ibyo yari yaremereye abaturage yiyamamaza ntabashe kubibagezaho"

Izo ntege nkeya kandi ngo yaziboneye mu kuba atarabashije kugera ku musaruro yemereye abaturage, akurikije umuvuduko igihugu cy’u Rwanda kiriho.

Inkuru bijyanye:

Muri Nyobozi ya Karongi na Ngororero hari abeguye

Musanze: Meya, ba Visi Meya bareguye

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

nibyo rwose jyanama yacu nikomereze aho kugirango abaturage bacu bitambweho. uwagiyeho nawe abe maso akosore ibyabandi batakoze neza.

masengesho yanditse ku itariki ya: 19-09-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka