Muri Nyobozi ya Karongi na Ngororero hari abeguye

Umuyobozi w’Akarere ka Karongi François Ndayisaba n’abamwungirije (ushinzwe imibereho myiza n’ushinzwe ubukungu) hamwe n’abayobozi b’akarere bungirije (Ushinzwe ubukungu n’ushinzwe imibereho myiza) ndetse n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’akarere Ka Ngororero, biravugwa ko baraye bashyikirije inama njyanama z’utwo turere amabaruwa asaba kwegura ku mirimo yabo.

Umuyobozi w'akarere ka Karongi, Francois Ndayisaba
Umuyobozi w’akarere ka Karongi, Francois Ndayisaba

Amakuru Kigali Today yamenye muri iki gitondo ni uko muri utwo turere abakozi bose bari baraye mu nama basuzuma imihigo.

Umwe mu bakozi b’akarere ka Karongi utashatse ko amazina ye atangazwa yavuze ko inama bayivuyemo saa mbiri za nimugoroba, ariko abayobozi b’akarere bagasigara.

uyu mukozi yabwiye Kigali Today ko, hari amakuru avuga ko nyuma y’uko abandi bakozi batashye, Guverineri w’Intara y’Uburengerazuba yaje kugera ku karere akaganira na komite nyobozi y’akarere.

Bikekwa ko muri icyo kiganiro ari ho abayobozi b’aka karere bafatiye imyanzuro yo gusezera ku mirimo yabo.

Uyu mukozi yagize ati "Iyo amakuru uyumvanye abantu barenze batatu byanze bikunze biba byabaye!

Nimugoroba twavuye mu nama nka saa mbili yavugaga ku mihigo, ariko hari amakuru ko nyuma y’uko tugenda, Guverineri yaje ku karere akabaganiriza, bishoboke ko ari ho haba havuye icyo cyemezo cyo kwegura".

Abayobozi b’Akarere ka Ngororero beguye kubera kunanirwa inshingano

Abayobozi b’akarere ka Ngororero bungirije, barimo ushinzwe ubukungu n’ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, beguye ku mirimo yabo kubera kunanirwa inshingano zabo.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Ngororero na we yeguye hamwe na bo, Inama Njyanama y’Akarere ka Ngororero ikaba imaze yemeje ubwegure bwabo nyuma yo gusuzuma ingingo zikubiye mu mabaruwa yabo yasabaga kwegura.

Amabaruwa asaba kwegura kw’aba bayobozi yashyikirijwe inama Njyanama y’Akarere kuwa 02/09/2019, maze asuzumwa mu gitondo cyo kuri uyu wa 03/ 09/2019, hemezwa ko begura.

Umuyobozi w’inama Njyanama y’Akarere ka Ngororero Dr. Dushimumuremyi Jean Paul yatangarije Kigali Today ko impamvu zo kwegura kw’aba bayobozi zishingiye ku kuba batarabashije gutanga umusaruro nk’uko babisabwaga.

Yagize ati, “Ntabwo beguye ku mpamvu zabo bwite ahubwo ni uko bananiwe gukora ibyo tubasaba, ntabwo twavuga ngo ni ibi n’ibi ariko birumvikana ko buri umwe hari aho yagaragaje intege nkeya ugereranyije n’urwego ashinzwe”.

Nyuma yo kwemeza ubwegure by’abo bayobozi kandi, umuyoboziw’inama Njyanama yagiranye inama n’Umuyobozi w’akarere, abakozi b’akarere n’inzego z’umutekano maze ababwira ko abayobozi beguye kubera intege nke bagaragaje mu nshingano zabo.

Yasabye kandi ko abakozi bakomeza kurangiza neza ibyo bashinzwe kandi bakirinda byacitse ahubwo bagakorera hamwe nk’ikipe.

Aganira na Kigali Today Dr. Dushimumuremyi yavuze ko inzego zisanzwe zikora neza mu karere kandi umuyobozi wako akaba ahari nta cyuho kiza kugaragara, ariko avuga ko ibyo gusimbuza abagiye bikorwa hakurikijwe amategeko.

Ku bijyanye no kuba abayobozi beguye byaba bifitanye isano n’isubikwa ry’imihigo abayobozi b’uturere basinyana na Perezida wa Repuburika, Dr. Dushimumuremyi yavuze ko ntaho bihuriye kabone n’ubwo abeguye n’ubundi bakoreraga ku mihigo kandi bikaba byagaragaye ko batabashije kuyesa.

Yagize ati “Ntaho bihuriye kuko ubwabo nibo basanze hari ibyo badashoboye bagahitamo kwegura bagaharira abandi”.

Hari andi makuru avuga ko mbere yo kwegura kw’aba bayobozi hari ibyari byagaragajwe mu mwiherero uherutse kubera i Rubavu mu ntara y’Iburengerazuba, maze bakagaragarizwa bimwe mu byo batabashije gukora.

Inkuru bijyanye:

Burera, Gisagara na ho hari abayobozi beguye, Musanze ihabwa umuyobozi mushya

Musanze: Meya, ba Visi Meya bareguye

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

Niba bariya bantu baregujwe kuko badashoboye kdi koko nibyo. Inzugi nizishishoze duhabwe abayobozi batarangwa n’amarangamutima, itonesha, inzangano n’ibindi byagiye nugaragaza cyane Karongi. Ntabwo umukozi yabayarahawe mutation mu mitenge irenze 4 kubera mukirere mibi ngo abaye Mayor, ntabwo Umugore yaba yarananiwe urugo twe ngo ashobora Management y’Akarere. Rwose iyo urindakemwa ugira icyerekezo

[email protected] Ezechias yanditse ku itariki ya: 17-09-2019  →  Musubize

nukuri Dr Ukuriye njyanama ya Ngororero yabivuzenezacyane ababantu beguye byari bikwiye kuko nkuriya wari Vis moyor ushinzwe ubukungu muri Ngororero(KANYANGE Christine) yiyamamaje atubeshya ngo aza dukorera ubuvugizi ariko yageze kubuyobozi ahubwo akora ubwigomeke,ayoboza igitugu n’ubwibone muziko yamaze kujyaho ibikorwaremezo byinshi bigahagarara muri Ngororero !reba nka centre ya Kabaya yaracanaga ariko agitorwa yahise icura umwijima kandi amatara arahari ariko ntiyaka,Cenre de jeune ya Ngororero yarakoraga ariko yahise ihagarara ....,ese nibi twaritwaramutoreyekoko?ahubwo yamburwe imodoka yahawe anakurikiranwe barebe niba ntabyo yanyereje byabaturage ku ko harimo benshi bambuwe tukibaza aho amafaranga yabo ajya rero ubwo yaniniwe inshingano byashoboka ko yikubiye ibyabo yari ashinzwe.Ese wowemvuga ubu ibigwibyawe nibihekoko?

MUGABO Giaume yanditse ku itariki ya: 3-09-2019  →  Musubize

Arikose ibyo niki? uwo si umurengwe koko! ibyo si ubugabo rwose!

IRAKOZE MODESTE yanditse ku itariki ya: 3-09-2019  →  Musubize

IBYO KWEGURA BIGIYE KONGERA KUBA UMUCO?

ALIAS yanditse ku itariki ya: 3-09-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka