Musanze: Abasinyishijwe ‘ibyo batazi’ bakamburwa ubutaka ntiborohewe n’imibereho

Imiryango ibiri ivuga ko yirukanywe mu mitungo yayo, nyuma yo gusinyishwa ko iguriwe ubutaka bwose kubera kutamenya gusoma no kwandika, ubu ibayeho mu buzima bwo guhingira abandi ngo ibone uko yaramuka.

Iyo miryango mbere y'uko ibona uyicumbikira yabaga hanze
Iyo miryango mbere y’uko ibona uyicumbikira yabaga hanze

Ni umuryango mugari w’abantu 10 wo mu Mudugudu wa Susa mu Kagari ka Ruhengeri mu Murenge wa Muhoza mu Karere ka Musanze wa Kajyambere Silas n’umuhungu we, aho buri muryango ugizwe n’abantu batanu.

Iyo uhuye n’abagize iyo miryango baratakamba ndetse bamwe amarira agashoka mu maso, bavuga ko barenganyijwe basohorwa mu byabo, bakemeza ko bifuza ko ikibazo cyagera mu nzego zo hejuru kuko ngo inzego zibegereye zabatereranye zikagira n’uruhare mu kubasohora mu byabo kandi ari na zo zabasinyishije ibyo batazi zitwaje ko batazi gusoma no kwandika.

Mu nkuru ya Kigali Today yo ku itariki 18 Werurwe 2021 ifite umutwe ugira uti “Basinyishijwe ibyo batazi bibaviramo gukurwa mu mitungo yabo”, yagaragazaga ugutakamba kw’iyo miryango yasaba kurenganurwa nyuma y’uko isohowe mu byabo ndetse n’inzu zigakurwaho inzugi n’amadirishya abazibagamo bari aho bareba.

Ni umunsi ngo batazibagirwa kuko basohowe mu gihe cy’imvura, barara banyagirwa, gusa nyuma umugiraneza w’umuturanyi ni we wabonye ko bashobora kubura ubuzima kubera iyo mvura abajyana mu rugo arabacumbikira nk’uko babivuga.

Kajyambere Silas ati “Ni umugiraneza wasanze tunyagirwa n’abana bato agira impuhwe atujyana iwe ubu niho turi”.

Uko ikibazo kimeze, ngo ubwo bagurishaga agasambu gato ku butaka batunze ngo bikenure, kaguzwe n’umugabo baturanye witwa Manene Ladislas amafaranga y’u Rwanda angana na Miliyoni imwe n’ibihumbi ijana (FRW 1,100,000).

Uwo mugabo witwa Manane ngo nyuma yo kubagurira yaguriyeho n’ubutaka bwegereye ako kabanza ariko nyuma na we ashaka kugurisha ubwo butaka bwe, aho bwahise bugurwa n’umugore witwa Gitangaza n’umugabo we w’Umunyamahanga witwa Hendrick biba ngombwa ko abo Manene yaguriye bose basabwa kujya ku Karere gusinyira ubutaka bagurishije ngo bwandikwe kuri uwo muzungu n’umugore we.

Kutamenya gusoma no kwandika ngo ni byo byatumye muri uko guhindura ibyemezo by’ubutaka, Kajyambere n’umugore we basinyishwa ko bagurishije ubutaka bwabo bwose, ariko basabye icyemezo cy’ubutaka bwabo busigaye babwirwa ko icyo cyemezo bazagisanga ku Murenge. Ngo bakomeje kujya ku Murenge barakibura birangira bahugujwe isambu yabo ndetse banayibasohoramo.

Ubu Kajyambere n’umugore we nyuma y’uko uwo muturanyi abagiriye impuhwe akabacumbikira, ngo barenda kwicwa n’inzara kuko ngo iyo batabonye aho baca inshuro baburara.

Kajyambere ati “Inzara itumereye nabi ariko nta kundi ubwo tutari kunyagirwa ni ukwihangana, turi kuzinduka dushaka uwaduha ikiraka, uyu munsi twagize amahirwe tubona utwereka aho tumuhingira ubu baraduha igihumbi tujye kurarira”.

Arongera ati “Ibi turi gukorerwa ubuyobozi burebera twizeye neza ubuyobozi bukuru n’umuyobozi wacu dukunda Perezida wa Repubulika, twizeye ko bizamugeraho kandi azadukemurira ikibazo, turamuzi akunda abaturage be ntiyakwemera ko barengana”.

Umugore we witwa Nyiraromba Agnes ati “Ni agahinda gakomeye kudukura mu byacu nta cyabo twariye, bohereje umuhesha w’inkiko wa mbere ahageze tumubwiye ibyacu asanga turarengana aragenda, haza uwa kabiri na we asubirayo, haza uwa gatatu hari ku wa Kabiri, ansanga mu rugo aransuhuza muha intebe nzi ko ari umuntu uje kutuvugira, atangira kumbaza amakuru y’ikibanza cyacu”.

Akomeza ati “Yavuze ko ngo umuzungu aje gukorera ibikorwa mu butaka bwacu ati none murasabwa gusohoka, nti ntawansohora mu byanjye ndengana, anyereka icyemezo avuga ko ubutaka bwaguzwe n’umuzungu, agenda avuga ko tuzasohorwa ku ngufu, nyuma y’iminsi ibiri tubona koko baraje baduterera hanze.”

Ubu batunzwe no guca inshuro (guhingira abandi) kugira ngo babone ikibatunga
Ubu batunzwe no guca inshuro (guhingira abandi) kugira ngo babone ikibatunga

Uwo mukecuru avuga ko we n’umugabo we bakomeje gushaka aho babona uturaka two guhingira abandi, ngo babone ikibatunga mu gihe bategereje kurenganurwa.

Manene Ladislas waguze n’uwo muryango, na we aremeza ko abo baturage barenganyijwe babifashijwemo n’ubuyobozi.

Ati “Twe abaturage twaravuze ariko ubuyobozi ntibwabyumva, njye nta kibazo mfite mugende ibyo mubibaze ubuyobozi ni bwo bwabikoze”.

Abaturanyi b’iyo miryango baganiriye na Kigali Today ubwo bari aho umusaza n’umukecuru bahinga baca inshuro, bakomeje kubabazwa n’akarengane bemeza ko iyo miryango yakorewe yamburwa imitungo yayo.

Umwe muri bo witwa Mujawamariya Clementine ati “Biteye agahinda kuba abantu barengana, mundebere ni ukuri uburyo bari guca inshuro, murebe aho bakenyereye pe inzara irenda kubica, kandi mu isambu yabo harimo ibitoki byeze, ntabwo tukibona agatotsi kandi koko ntibyumvikana kubona umukecuru n’umusaza birirwa barara aho bwije, birababaje twe abaturanyi biraturenga”.

Mu gihe iyo miryango yamaze gusohorwa mu mitungo yayo, ngo bafite n’urubanza bazaburana ku itariki 04 Gicurasi 2021 rujyanye n’uburyo bahugujwe bimwa icyemezo cy’ubutaka bwasigaye ku bwo bagurishije, aho bafite amakenga ko bashobora kurenganywa nk’uko byabagendekeye birukanwa mu mitungo yabo mbere y’urubanza.

Mu gushaka kumenya icyo ubuyobozi mu nzego nkuru z’igihugu bubivugaho twaganiriye na Gatabazi JMV, Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, avuga ko yatangiye gukurikirana iby’icyo kibazo aho yemeza ko kizakemurwa vuba urengana akarenganurwa.

Yagize ati “Tubirimo rwose, abarengana bagomba kurenganurwa, Muhumure”.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka