Muri Musanze Polytechnic barishyuzwa nta buruse bahabwa
Abanyeshuri ba Musanze Polytechnic barinubira ko bamaze amezi hafi atanu batabona amafaranga ya buruse ariko bakishyuzwa amafaranga y’amacumbi yakagombye kuva kuri buruse.
Iki kibazo cy’amafaranga yunganira abanyeshuri mu myigire bita “buruse” gifitwe n’abanyeshuri bishyurirwa n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Uburezi (REB) ndetse n’Ikigega cya Leta gifasha abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu w’i 1994 (FARG).

Umwe mu banyeshuri w’imfubyi ufashwa na FARG agira ati “Nkimara kumenya ko nzaza hano FARG yatubwiye ko izaduha inguzanyo zikadufasha mu buzima bwa buri munsi. Kuva twaza ku itariki 30 z’ukwezi kwa Gatatu nta buruse twigeze tubona ukibaza nk’imfubyi ubuzima bwa buri munsi ni ikibazo.”
Buri munyeshuri wemerewe kurihirirwa na Leta ku nguzanyo ya buruse ahabwa amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 25 amufasha kwishyura amafunguro ndetse n’icumbi kugira ngo abashe kwiga neza.
Nubwo bategereje amafaranga ya buruse amaso akaba yaraheze mu kirere, bagaragaraza ko batumva ukuntu ishuri ribishyuza amafaranga y’amacumbi kandi agomba kuva ku mafaranga ya buruse batarabona.
Bamwe mu banyeshuri barayatanze mu gihe abandi bandikira ubuyobozi bw’ishuri, bavuga igihe bazayatangira. Bo babifata nk’akarengane kandi ishuri rizi neza ikibazo cya buruse bafite.

Umuyobozi w’Ishuri rya Musanze Polytechnic, Eng. Abayisenga Emile, avuga ko REB yashyize amafaranga ya buruse y’ukwezi kwa Mata, Gicurasi na Kamena kuri konti ya WDA muri Kamena mu gihe bo bari batarabona konti y’ishuri maze itinda kubimenya umwaka w’ingengo y’imari urangiye MINECOFIN irayatwara.
Ngo hari ibiganiro byo kureba uko ayo mafaranga yahabwa abanyeshuri. Kuri buruse y’andi mezi asigaye, icyakora arema agatima abanyeshuri ko iri hafi kubageraho agira ati “Ubu REB yishyuye ukwezi kwa Karindwi, ukwa Munani n’ukwa Cyenda mu cyumweru gishize amafaranga yari yageze muri MINECOFIN twebwe tuyategereje muri iki cyumweru.”
Ku kibazo cyo kwishyuza amacumbi, Eng. Abayisenga yemera ko babishyuza koko ariko akavuga ko nta munyeshuri wabuzwa kwiga kuko atarishyura ngo k’uyabuze bategereza bakazayakura kuri buruse.
NSHIMIYIMANA Leonard
Ibitekerezo ( 18 )
Ohereza igitekerezo
|
mutubarize nigihe bazaduheraho matera erega ntamatera tugira kandi kuyandi makaminuza uzisangayo
Uwabereka abanyeshuri k’umugoroba baba bameze nk’impunzi bikoreye utumatera bajya gucumbika impande n’impande .
Hi,ubuyobozi bwa Musanze Polytechnic buramenyesha abanyeshuri bose bacumbikiwe mu kigo ko bagomba kwishyura 10500frw y’ukwezi kwa(9,10,11) mbere ya le15/8/2015. Kuri compte y’ishuri 1000028987 muri BNR,Utazabyubahiriza azatakaza icumbi guhera mu kwezi kwa 9. Mugire ibiruhuko byiza.
Yoherejwe kuri July29 2015( 29/07/2015)
Iyi ni message yoherejwe bwa mbere
Hello,the management meeting of MP confirms that the hostel’ bed is 5000frw from 2nd semester(August) 2015.fees of 4 months(8,9,10,11) have to be deposited in MP account 1000028987 BNR before 2nd semester 2015 and you bring the bank slip. This cancels the previous message.
Regards,
Warden
Yoherejwe Aug3(03/08/2015)
Iyi ni message bohereje ivuguruza iyoherejwe bwa mbere kuburyo bwagoranye kubisonukirwa ndetse no kubisobnurira ababyeyi
ibyo muri musanze polytechnic ntibisobanutse.namwe murebe izi message batwohereje.
Hi,ubuyobozi bwa Musanze Polytechnic buramenyesha abanyeshuri bose bacumbikiwe mu kigo ko bagomba kwishyura 10500frw y’ukwezi kwa(9,10,11) mbere ya le15/8/2015. Kuri compte y’ishuri 1000028987 muri BNR,Utazabyubahiriza azatakaza icumbi guhera mu kwezi kwa 9. Mugire ibiruhuko byiza (kuri july29)
Hello,the management meeting of MP confirms that the hostel’ bed is 5000frw from 2nd semester(August) 2015.fees of 4 months(8,9,10,11) have to be deposited in MP account 1000028987 BNR before 2nd semester 2015 and you bring the bank slip. This cancels the previous message.
Regards,
Warden MP (kuri August3)
ibigo biragwira, niba bizeye ko buruse izaza bategereje bakareka gutesha abanyeshuri umutwe? twe nkababyeyi biratubabaje peeeeeeee
babibaze uwitwa warden niwe ushyushye mukwishuza! hari nabagiye gucumbika hanze yikigo kubera iryo yishyuza rya buri munsi.