Muri Musanze Polytechnic barishyuzwa nta buruse bahabwa

Abanyeshuri ba Musanze Polytechnic barinubira ko bamaze amezi hafi atanu batabona amafaranga ya buruse ariko bakishyuzwa amafaranga y’amacumbi yakagombye kuva kuri buruse.

Iki kibazo cy’amafaranga yunganira abanyeshuri mu myigire bita “buruse” gifitwe n’abanyeshuri bishyurirwa n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Uburezi (REB) ndetse n’Ikigega cya Leta gifasha abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu w’i 1994 (FARG).

Umuyobozi w'Agateganyo wa Musanze Polytechnic,Eng Abayayisenga Emile, yizeza abanyeshuri ko amafaranga ya buruse bayategereje muri iki cyumweru ngo bashobora kuyabona.
Umuyobozi w’Agateganyo wa Musanze Polytechnic,Eng Abayayisenga Emile, yizeza abanyeshuri ko amafaranga ya buruse bayategereje muri iki cyumweru ngo bashobora kuyabona.

Umwe mu banyeshuri w’imfubyi ufashwa na FARG agira ati “Nkimara kumenya ko nzaza hano FARG yatubwiye ko izaduha inguzanyo zikadufasha mu buzima bwa buri munsi. Kuva twaza ku itariki 30 z’ukwezi kwa Gatatu nta buruse twigeze tubona ukibaza nk’imfubyi ubuzima bwa buri munsi ni ikibazo.”

Buri munyeshuri wemerewe kurihirirwa na Leta ku nguzanyo ya buruse ahabwa amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 25 amufasha kwishyura amafunguro ndetse n’icumbi kugira ngo abashe kwiga neza.

Nubwo bategereje amafaranga ya buruse amaso akaba yaraheze mu kirere, bagaragaraza ko batumva ukuntu ishuri ribishyuza amafaranga y’amacumbi kandi agomba kuva ku mafaranga ya buruse batarabona.

Bamwe mu banyeshuri barayatanze mu gihe abandi bandikira ubuyobozi bw’ishuri, bavuga igihe bazayatangira. Bo babifata nk’akarengane kandi ishuri rizi neza ikibazo cya buruse bafite.

Musanze Polytechnic iri mu mashuri makuru afite inyubako nziza zigaragaza ko ryaba ari ishuri ryiza.
Musanze Polytechnic iri mu mashuri makuru afite inyubako nziza zigaragaza ko ryaba ari ishuri ryiza.

Umuyobozi w’Ishuri rya Musanze Polytechnic, Eng. Abayisenga Emile, avuga ko REB yashyize amafaranga ya buruse y’ukwezi kwa Mata, Gicurasi na Kamena kuri konti ya WDA muri Kamena mu gihe bo bari batarabona konti y’ishuri maze itinda kubimenya umwaka w’ingengo y’imari urangiye MINECOFIN irayatwara.

Ngo hari ibiganiro byo kureba uko ayo mafaranga yahabwa abanyeshuri. Kuri buruse y’andi mezi asigaye, icyakora arema agatima abanyeshuri ko iri hafi kubageraho agira ati “Ubu REB yishyuye ukwezi kwa Karindwi, ukwa Munani n’ukwa Cyenda mu cyumweru gishize amafaranga yari yageze muri MINECOFIN twebwe tuyategereje muri iki cyumweru.”

Ku kibazo cyo kwishyuza amacumbi, Eng. Abayisenga yemera ko babishyuza koko ariko akavuga ko nta munyeshuri wabuzwa kwiga kuko atarishyura ngo k’uyabuze bategereza bakazayakura kuri buruse.

NSHIMIYIMANA Leonard

Ibitekerezo   ( 18 )

ariko uwo warden nawe ko mbona nawe yakubiswe yatuje tugaturan ko ntankuba ikubita umunyabugingo wagirango yize in uk naho kdi baratuza yagiye arebera kuri bam gum mudukorere ubuvugizi kuko warden atugeze ku gati.dufite benshi bakora neza yakwigiraho.

clarisse yanditse ku itariki ya: 21-08-2015  →  Musubize

wadern wanyu ko numva yabaye umusta ra!

nyiramariza yanditse ku itariki ya: 21-08-2015  →  Musubize

abize barize rwose ntan gushidikanya gusaa NDASABA ABABISHINZWE,gukurikirana iki kibazo kitararenga inkombe.

alias yanditse ku itariki ya: 21-08-2015  →  Musubize

waden niwe urimo kubitera byose bamwirukane

indebakure yanditse ku itariki ya: 21-08-2015  →  Musubize

wadeni bamukureho kubuyobozi kuko niwe ubishyushyemo cyane wagirango abifiyemi inyungu

njuga yanditse ku itariki ya: 21-08-2015  →  Musubize

ARIKO UWO WARDEN YIZE MWIJURU CG NIWE PRINCIPAL? YIZEHE? .ubundi turabizi ko ubamba isi adakurura.baji aba agenda akangisha ntawe itabera.kandi ntagishya yarushije abandi.natuze duturane kuko ntazi ahazaza hacu.kandi baca umugani mukinyarwanda ngo inkware yinyabugingo itura mwitongo ryuwayihigaga.warden calm down u are not angel ,ure human made with blood and borns.

NIYIGENA yanditse ku itariki ya: 21-08-2015  →  Musubize

MP iri kubarenganya kbsa nta na matelas mugira???!

Kartel yanditse ku itariki ya: 21-08-2015  →  Musubize

ikigo nukukibona kumafoto gusa ariko imbere byaracitse

karimunda yanditse ku itariki ya: 20-08-2015  →  Musubize

waden urebye uburyo atwoherereza sms ngo muyazane vuba wagira ngo hari ikibyihishe inyuma
kuko we aravuga ngo ndategetse muyazane cyngwa musohoke mukigo

njuga yanditse ku itariki ya: 20-08-2015  →  Musubize

sha wamusanzizo ni danje nkanjye byarandenze kuko nimba bishoboka mwambariza waden icyampamagarira ngo njyane slip ya vingt zicumbi kandi narimutse kandi leta
izikombamukigo kunguzanyo yampaye
nsinye mukwacumi njyere mukwacumi ntarabona nurutoboye
bavandi mwe mwarangije kwiga mumbarire igihe maze ntarayibona ayiiiiiiiiiiiiiiiiiiiiiwwweeeeeeeeeeee mudufashe pe

ngiga yanditse ku itariki ya: 20-08-2015  →  Musubize

sha wamusanzizo ni danje nkanjye byarandenze kuko nimba bishoboka mwambariza waden icyampamagarira ngo njyane slip ya vingt zicumbi kandi narimutse kandi izikombamukigo kunguzanyo yampaye
nsinye mukwacumi njyere mukwacumi ntarabona nurutoboye
bavandi mwe mwarangije kwiga mumbarire igihe maze ntarayibona ayiiiiiiiiiiiiiiiiiiiiiwwweeeeeeeeeeee mudufashe pe

ngiga yanditse ku itariki ya: 20-08-2015  →  Musubize

sha hano birakaze pe ubu c ibyo badukoresheje byose NGO his excellence azaza Niki batwituye nabo barize kdi ntawize muri condition nkizo bashaka kko tubamo

papi yanditse ku itariki ya: 20-08-2015  →  Musubize
  • 1
  • 2

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka