Muhororo: Umwarimu yaguze imodoka yo kumujyana ku kazi

Umwarimu wigisha mu mashuli abanza mu murenge wa Muhororo mu karere ka Ngororero yiguriye imodoka y’ivatiri yo kumujyana ku kazi, kuko ngo yari arambiwe kugenda n’amaguru kandi aho anyura ajya ku ishuli hakaba nta binyabiziga bitwara abagenzi bihaba.

Uyu mwarimu utashatse ko imyirondoro ye ishyirwa ahagaragara, avuga ko intego yo kugura imodoka yayihaye mu gihe cy’imyaka ibiri akaba yarabashije kubigeraho atatse inguzanyo ahubwo abinyujije mu bimina abamo hamwe na bagenzi be.

Avuga kandi ko nubwo abarimu basugugurwa ko ari abakene ndetse abenshi mu bakora ako kazi nabo bakisuzuguza bavuga ko batishoboye, iyo modoka azajya ayigendamo ajya ku kazi kuko aricyo yayiguriye.

Mu gihe hari bamwe mu bakora akazi ko kwigisha bumva bidashoboka, umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Muhororo, Harerimana Adrien, we asanga byose biterwa n’ubushake.

Avuga ko abarimu bo mu murenge ayobora bahagurukiye kwiteza imbere mu buryo ubwo aribwo bwose badategereje umushahara ubu basanga ukiri muto.

Kuba uyu mwarimu yaraguze imodoka yo kugendamo avuga ko ari urugero ashaka guha bagenzi be rwo kwiha agaciro no kudasigara inyuma mu byiza igihugu gifite bitwaje ko bahembwa umushahara muto.

Ernest Kalinganire

Ibitekerezo   ( 21 )

Uyu mwigisha yumvise inyigisho Perezida Kagame aherutse kutugezaho i Kami, aho yasabye Abanyarwanda gukora k’uburyo budasanzwe.

Mafene yanditse ku itariki ya: 13-07-2013  →  Musubize

ewana uyu ndamwemeye sana ahubwo nabandi barebereho

franco yanditse ku itariki ya: 13-07-2013  →  Musubize

ewana uyu ndamwemeye sana ahubwo nabandi barebereho

franco yanditse ku itariki ya: 13-07-2013  →  Musubize

Ndabasuhuje.amakuru yanyu ni nta makemwa.gusa navuga nti mukomerezaho turikumwe,

SERUGENDO Evariste yanditse ku itariki ya: 13-07-2013  →  Musubize

kuba umwarimu ntibisobanuye ko ntayindi mishinga afite imwinjiriza,mukure amaboko mumufuka ntimutumbire umushahara wonyine nimureba kumushahara gusa muzapfa mudakize.

umusore yanditse ku itariki ya: 13-07-2013  →  Musubize

jye ntabwo numva impamvu yo guhisha amazina y’umuntu waguze imodoka kandi atayibye.Iyi nkuru irasondetse

rukundo yanditse ku itariki ya: 13-07-2013  →  Musubize

Ewe mureke azamenya iby’imodoka muzakurikirane mutubwire iminsi azayimarana.

Maso yanditse ku itariki ya: 13-07-2013  →  Musubize

Abarimu nabo babaye akabarore, none igitangaza kirimo nikihe kuburyo mubishyira mw’itangazamakuru???

kelli yanditse ku itariki ya: 13-07-2013  →  Musubize

Ni byiza ariko se mwayitwertse tukareba iyo modoka yahashye...kuyigura ntibigoye ahubwo kubona iby’isaba sinzi niba bizamworohera...essance, assurance, n’ibindi byinshi...cyakora uwo mwarimuashobora kuba asobanutse...

muyitwereke... yanditse ku itariki ya: 13-07-2013  →  Musubize
  • 1
  • 2

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka