Muhororo: Umwarimu yaguze imodoka yo kumujyana ku kazi

Umwarimu wigisha mu mashuli abanza mu murenge wa Muhororo mu karere ka Ngororero yiguriye imodoka y’ivatiri yo kumujyana ku kazi, kuko ngo yari arambiwe kugenda n’amaguru kandi aho anyura ajya ku ishuli hakaba nta binyabiziga bitwara abagenzi bihaba.

Uyu mwarimu utashatse ko imyirondoro ye ishyirwa ahagaragara, avuga ko intego yo kugura imodoka yayihaye mu gihe cy’imyaka ibiri akaba yarabashije kubigeraho atatse inguzanyo ahubwo abinyujije mu bimina abamo hamwe na bagenzi be.

Avuga kandi ko nubwo abarimu basugugurwa ko ari abakene ndetse abenshi mu bakora ako kazi nabo bakisuzuguza bavuga ko batishoboye, iyo modoka azajya ayigendamo ajya ku kazi kuko aricyo yayiguriye.

Mu gihe hari bamwe mu bakora akazi ko kwigisha bumva bidashoboka, umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Muhororo, Harerimana Adrien, we asanga byose biterwa n’ubushake.

Avuga ko abarimu bo mu murenge ayobora bahagurukiye kwiteza imbere mu buryo ubwo aribwo bwose badategereje umushahara ubu basanga ukiri muto.

Kuba uyu mwarimu yaraguze imodoka yo kugendamo avuga ko ari urugero ashaka guha bagenzi be rwo kwiha agaciro no kudasigara inyuma mu byiza igihugu gifite bitwaje ko bahembwa umushahara muto.

Ernest Kalinganire

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 21 )

erega mwarimu ni umuntu nk’abandi kandi arashoboye. iyi nkuru yariikwiye guherekezwa n’ifoto tukirebera uwo mwarimu wabaye indashyikirwa.

alias ndashimiye yanditse ku itariki ya: 17-07-2013  →  Musubize

MURAHO?UYU MWARIMU NDAMUZI TURAKORANA KUKIGO KIMWE MBABWIZE UKURI UYU MUGABO NI UMUKIRE NTAKABUZA YAYIGURA AKAGURA N’INDI KUKO AFITE UMUGORE W’UMUTITIRERI KU IVURIRO RIMWE RYO MURI NGORORERO NAHO IBINDI BATUBESHYA NGO IBIMINA N’IBINDI BYOSE NGO AHO AKURA AMAFARANGA AHAAA!

felix yanditse ku itariki ya: 15-07-2013  →  Musubize

gukorera hamwe byageza kubantu kuribyishi urugero uno mwarimu yaguze imodoka bivuye mukimina birashoboka byose

dieudonne yanditse ku itariki ya: 14-07-2013  →  Musubize

Mwaramutse neza gewe ndumva kuba umwarimu yaguze imodoa ntagikuba cyacitse kuko abazigura muri uru rwanda nibenshi ahubwo kuba mubigaragaza aha nkaho ari igitangaza biragaragara ahariko umwarimu atabasha kugira icyo yimarira so ntabwo ariko bimeze rero

Gakuba yanditse ku itariki ya: 14-07-2013  →  Musubize

ese ubu hari igitangaza kirimo kuba umwarimu yaraguze imodoka

alias yanditse ku itariki ya: 14-07-2013  →  Musubize

Yewe Leta yakagobye kuringaniza i mishahara ntisu
mbane kuburyo buhambaye nonese ababandika nabayobozi binzegozose ninde utaranyuzemwishuri.mbona leta yagobye
kubahisha abarimu.Nukuri imishaharanicyibazo.Yemwe ba
mwe ntibarya 12:00 naho abanabavukana ni mana.

Emmanuel yanditse ku itariki ya: 14-07-2013  →  Musubize

Uyu mugabo akoze igikorwa kiza, bazarebe niba adatera gatarina, kuko 25 000 frw, kubitungamo urugo, ugakaraba, ukagura agacupa, warangiza ukigurira kavatiri, ntibyoroshye.

Sib Lamb yanditse ku itariki ya: 14-07-2013  →  Musubize

Hahahaha!Mwarimu agura imodoka mu Rda...?Ndasetse kabisa!ubwo muziko kujya ku kazi mu modoka yawe ukora hafi hashoboka bisaba nibura 10.000frw/j? utanariye! Ubwose ku munsi yinjiza angahe?Yewe muzabeshye ibigarasha.

pendo yanditse ku itariki ya: 14-07-2013  →  Musubize

Iyi nkuru yari kuba nziza wenda iyo batatubwira amazina ariko akatubwira ibanga yakoresheje kugira ngo mu myaka 2 abe yibitseho Imodoka..keretse niba ari za modoka bita basumba gutira,imwe ugendamo ukezi ukayijyana mu igaraji ukundi kwezi...Ahubwo yatubwira uko umuntu yakwivana mu bukene nibuze marimu akabasha kurihira abana be amashuri cg se nawe akabasha kwirihira Kaminuza.

Kalimba yanditse ku itariki ya: 14-07-2013  →  Musubize

Courage ashobora kuba afite ahandi akura cash.Ariko nubwo ativuze felicitation ku modoka yinjiye muri muhororo gitifu ararara ayimenye.ngaho natwibwirire cyangwa ijya yaka bayisunitseniyo mpamvu bayihishe arebe neza itazamutera ibibazo

maniragaba yanditse ku itariki ya: 13-07-2013  →  Musubize

Umwarimu wo mu mashuri abanza abaye nta yindi mishinga afite imwinjiriza ntiyagura imodoka. Kora imibare, n iyo yaba atarya, umushahara we wose ujya mu bimina, ku kwezi harimo na prime ntarenza 60,000, niba anayagezaho. Kuko niba atamazemo igihe na yo ntayagezamo. Ubwo mu mwaka ni ibuhumbi 720,000, imyaka ibiri ni 1,440,000frw.Uwo ni uhembwa akaba yageza kuri 60,000frw. Niba ataragujije, akaba nta n’ahandi ayakura, iyo modoka yayiguze angahe? Nonese mu kimina ho ntufata ayo watanzemo, nyuma y’uko kirangiye? Ubwo imodoka y’ayo mafranga izashobora imisozi ya Ngororero? Ahubwo iyo atanga amakuru arambuye y’uburyo umshahara we yawushoye mu mishinga yunguka, nyuma y’imyaka ibiri akaba yarakuyemo inyungu imugurira imodoka. Sinzi niba ibi bishoboka da! ariko niba ari byo, ubwo n’abandi murebereho.

Semana yanditse ku itariki ya: 13-07-2013  →  Musubize

ndashima uyumwarimu kucyemezo yafashe cyo kugura imodoka mbona atanze isomo kuri bagenzibe bazamwigane murakoze!

FAUSTIN yanditse ku itariki ya: 13-07-2013  →  Musubize
  • 1
  • 2

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka