Mu Rwanda hagaragaye abandi bantu bane barwaye Coronavirus

Amakuru mashya atanzwe na Minisiteri y’Ubuzima aravuga ko mu Rwanda kuri iki Cyumweru tariki 15 Werurwe 2020, hagaragaye abandi bantu bane barwaye Coronavirus, ibi bikaba byatumye umubare w’abarwaye Coronavirus mu Rwanda ugera kuri batanu (5).

Ifoto igaragaza uko Coronavirus igenda ikwirakwira mu mubiri (Ifoto: NIAID)
Ifoto igaragaza uko Coronavirus igenda ikwirakwira mu mubiri (Ifoto: NIAID)

Abo ni:

 Umunyarwanda ufite imyaka 34 y’amavuko wageze mu Rwanda ku itariki ya 06 Werurwe 2020 aturutse mu gihugu cya Sudani y’Amajyepfo.

 Umuvandimwe we ufite imyaka 36 wageze mu Rwanda ku itariki ya 08 Werurwe 2020 aturutse mu birwa bya Fiji anyuze muri Amerika na Qatar.

 Umugabo w’umunyarwanda ufite imyaka 30 udaherutse kugirira ingendo mu mahanga.

 Umusore w’imyaka 22 ufite ubwenegihugu bwa Uganda wageze mu Rwanda ku itariki ya 15 Werurwe 2020 aturutse i Londres mu Bwongereza.

Itangazo Kigali Today ikesha Minisiteri y’Ubuzima riravuga ko abo barwayi bose barimo kuvurirwa ahantu habugenewe. Habayeho n’igikorwa cyo gushakisha abantu bose bahuye n’abo bantu kugira ngo na bo basuzumwe ndetse bitabweho n’inzego z’ubuzima.

Abaturarwanda bose barasabwa gukomeza gukurikiza amabwiriza atangwa n’ubuyobozi bw’urwego rw’ubuzima, cyane cyane gukaraba intoki igihe cyose, kutajya ahantu hahurira abantu benshi, no kumenyesha inzego zibishinzwe igihe ibimenyetso by’iyo ndwara byagaragaye, hakoreshejwe umurongo wa telefone utishyurwa ari wo 114 cyangwa bakabimenyesha umujyanama w’ubuzima.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 14 )

Abanyarwanda bakomeze kumvira inama tugirwa nabaganga Mu kwirinda ikwirakwizwa rya covid19

Musangwa Ali yanditse ku itariki ya: 15-03-2020  →  Musubize

IZONGAMBAZAFASHWENISAWA UBU ABANYARWANDA TUMANZEKUMENYERA YUKO NAMUNU USUHUZA UNDI MUBIGAZA TUGUMETURWANYE
CORONAVIRUS DUKARABA AMAZIMEZA

NISHIMIYIMANA BERENARID yanditse ku itariki ya: 15-03-2020  →  Musubize
  • 1
  • 2

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka