Mu Rwanda hagaragaye abandi bantu bane barwaye Coronavirus
Amakuru mashya atanzwe na Minisiteri y’Ubuzima aravuga ko mu Rwanda kuri iki Cyumweru tariki 15 Werurwe 2020, hagaragaye abandi bantu bane barwaye Coronavirus, ibi bikaba byatumye umubare w’abarwaye Coronavirus mu Rwanda ugera kuri batanu (5).
Abo ni:
Umunyarwanda ufite imyaka 34 y’amavuko wageze mu Rwanda ku itariki ya 06 Werurwe 2020 aturutse mu gihugu cya Sudani y’Amajyepfo.
Umuvandimwe we ufite imyaka 36 wageze mu Rwanda ku itariki ya 08 Werurwe 2020 aturutse mu birwa bya Fiji anyuze muri Amerika na Qatar.
Umugabo w’umunyarwanda ufite imyaka 30 udaherutse kugirira ingendo mu mahanga.
Umusore w’imyaka 22 ufite ubwenegihugu bwa Uganda wageze mu Rwanda ku itariki ya 15 Werurwe 2020 aturutse i Londres mu Bwongereza.
Itangazo Kigali Today ikesha Minisiteri y’Ubuzima riravuga ko abo barwayi bose barimo kuvurirwa ahantu habugenewe. Habayeho n’igikorwa cyo gushakisha abantu bose bahuye n’abo bantu kugira ngo na bo basuzumwe ndetse bitabweho n’inzego z’ubuzima.
Abaturarwanda bose barasabwa gukomeza gukurikiza amabwiriza atangwa n’ubuyobozi bw’urwego rw’ubuzima, cyane cyane gukaraba intoki igihe cyose, kutajya ahantu hahurira abantu benshi, no kumenyesha inzego zibishinzwe igihe ibimenyetso by’iyo ndwara byagaragaye, hakoreshejwe umurongo wa telefone utishyurwa ari wo 114 cyangwa bakabimenyesha umujyanama w’ubuzima.
Inkuru zijyanye na: Coronavirus
- Perezida Museveni wa Uganda bamusanzemo COVID-19
- Bangladesh: Habonetse abantu 68 banduye COVID-19 mu masaha 24
- #COVID19: Abantu 32 banduye mu cyumweru babonetse mu bipimo 11,440
- #COVID19: Abantu 27 banduye mu cyumweru babonetse mu bipimo 9,528
- #COVID19: Abantu 28 banduye mu cyumweru babonetse mu bipimo 9,555
- #COVID19: Abantu 23 banduye mu cyumweru babonetse mu bipimo 8,951
- #COVID19: Abantu babiri banduye babonetse mu bipimo 1,212
- #COVID19: Nta muntu wanduye mushya mu bipimo 1,215
- #COVID19: Umuntu umwe wanduye yabonetse mu bipimo 1,290
- #COVID19: Umuntu umwe wanduye yabonetse mu bipimo 1,131
- #COVID19: Abantu babiri banduye babonetse mu bipimo 1,224
- #COVID19: Abantu batanu banduye babonetse mu bipimo 1,515
- #COVID19: Abantu 6 banduye babonetse mu bipimo 974
- #COVID19: Umuntu umwe wanduye yabonetse mu bipimo 1,828
- #COVID19: Abanduye batatu babonetse mu bipimo 2,071
- #COVID19: Umuntu umwe wanduye yabonetse mu bipimo 1,500
- #COVID19: Abantu babiri banduye babonetse mu bipimo 1,467
- #COVID19: Umuntu umwe wanduye yabonetse mu bipimo 1,207
- #COVID19: Nta muntu wanduye mushya mu bipimo 1,328
- #COVID19: Umuntu umwe yitabye Imana, abanduye ni 2,195
Ibitekerezo ( 14 )
Ohereza igitekerezo
|
Barundi nimuseng
ni danger pe
imana idufashe naho ubundi birakomeye
Mwiriwe so biragoye kwirinda coronavirus ark bigomba gukorwa ndumva habaho gupima abantu Bose noneho abarwaye bagashyirwa ahantu hamwe mugihugu bakitabwoho
Mwiriwe so biragoye kwirinda coronavirus ark bigomba gukorwa ndumva habaho gupima abantu Bose noneho abarwaye bagashyirwa ahantu hamwe mugihugu bakitabwoho
5 weapons that u can use to fight against coronavirus
1. PROMISES psalms 91
2. PRAIS
3. WORSHIP
4. OBEDIENT -obedience is better than sacrifice, follow instructions
5. OFFERINGS-help those who need to be helped
Imana iturengere pe naho ubundi ntacyo umuntu yakora.
amafoto arakenewe byababyiza banatubwiye aho wakwipimishiriza
Dushime Imana Ko ikitaye kubantu twese Kandi irakomeza kudufasha ahari numuti uzaboneka gusa dukurikize amabwiriza tunizere Imana yo Itanga ubuzima.
amafoto yabagaragaweho corona najye ahagaragara kugirango abagiranye contact physique nabo bahite bajya kwisuzumisha cg bishyire mukato bityo byadufasha twese guhangana niyi mburagasani
amafoto yabagaragaweho corona virus najye ahagaragara kugirango ababonanye nabobarwayi cg abagiranye contact physique nabo bahite bajya kwisuzumisha . numva nabyo biri mubyafasha kurwanya iyi mburagasani
Abanyarwanda bakomeze kumvira inama tugirwa nabaganga Mu kwirinda ikwirakwizwa rya covid19