Mu Rwanda hagaragaye abandi bantu bane barwaye Coronavirus

Amakuru mashya atanzwe na Minisiteri y’Ubuzima aravuga ko mu Rwanda kuri iki Cyumweru tariki 15 Werurwe 2020, hagaragaye abandi bantu bane barwaye Coronavirus, ibi bikaba byatumye umubare w’abarwaye Coronavirus mu Rwanda ugera kuri batanu (5).

Ifoto igaragaza uko Coronavirus igenda ikwirakwira mu mubiri (Ifoto: NIAID)
Ifoto igaragaza uko Coronavirus igenda ikwirakwira mu mubiri (Ifoto: NIAID)

Abo ni:

 Umunyarwanda ufite imyaka 34 y’amavuko wageze mu Rwanda ku itariki ya 06 Werurwe 2020 aturutse mu gihugu cya Sudani y’Amajyepfo.

 Umuvandimwe we ufite imyaka 36 wageze mu Rwanda ku itariki ya 08 Werurwe 2020 aturutse mu birwa bya Fiji anyuze muri Amerika na Qatar.

 Umugabo w’umunyarwanda ufite imyaka 30 udaherutse kugirira ingendo mu mahanga.

 Umusore w’imyaka 22 ufite ubwenegihugu bwa Uganda wageze mu Rwanda ku itariki ya 15 Werurwe 2020 aturutse i Londres mu Bwongereza.

Itangazo Kigali Today ikesha Minisiteri y’Ubuzima riravuga ko abo barwayi bose barimo kuvurirwa ahantu habugenewe. Habayeho n’igikorwa cyo gushakisha abantu bose bahuye n’abo bantu kugira ngo na bo basuzumwe ndetse bitabweho n’inzego z’ubuzima.

Abaturarwanda bose barasabwa gukomeza gukurikiza amabwiriza atangwa n’ubuyobozi bw’urwego rw’ubuzima, cyane cyane gukaraba intoki igihe cyose, kutajya ahantu hahurira abantu benshi, no kumenyesha inzego zibishinzwe igihe ibimenyetso by’iyo ndwara byagaragaye, hakoreshejwe umurongo wa telefone utishyurwa ari wo 114 cyangwa bakabimenyesha umujyanama w’ubuzima.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 14 )

Barundi nimuseng

Munezero bertrand yanditse ku itariki ya: 8-04-2020  →  Musubize

ni danger pe

BEN yanditse ku itariki ya: 28-03-2020  →  Musubize

imana idufashe naho ubundi birakomeye

feza odette yanditse ku itariki ya: 20-03-2020  →  Musubize

Mwiriwe so biragoye kwirinda coronavirus ark bigomba gukorwa ndumva habaho gupima abantu Bose noneho abarwaye bagashyirwa ahantu hamwe mugihugu bakitabwoho

John yanditse ku itariki ya: 16-03-2020  →  Musubize

Mwiriwe so biragoye kwirinda coronavirus ark bigomba gukorwa ndumva habaho gupima abantu Bose noneho abarwaye bagashyirwa ahantu hamwe mugihugu bakitabwoho

John yanditse ku itariki ya: 16-03-2020  →  Musubize

5 weapons that u can use to fight against coronavirus
1. PROMISES psalms 91
2. PRAIS
3. WORSHIP
4. OBEDIENT -obedience is better than sacrifice, follow instructions
5. OFFERINGS-help those who need to be helped

Irakiza amani janvier yanditse ku itariki ya: 16-03-2020  →  Musubize

Imana iturengere pe naho ubundi ntacyo umuntu yakora.

alias yanditse ku itariki ya: 16-03-2020  →  Musubize

amafoto arakenewe byababyiza banatubwiye aho wakwipimishiriza

MUSABIREMA PLacide yanditse ku itariki ya: 16-03-2020  →  Musubize

Dushime Imana Ko ikitaye kubantu twese Kandi irakomeza kudufasha ahari numuti uzaboneka gusa dukurikize amabwiriza tunizere Imana yo Itanga ubuzima.

Ngezahayo Emmanuel yanditse ku itariki ya: 16-03-2020  →  Musubize

amafoto yabagaragaweho corona najye ahagaragara kugirango abagiranye contact physique nabo bahite bajya kwisuzumisha cg bishyire mukato bityo byadufasha twese guhangana niyi mburagasani

Emmy yanditse ku itariki ya: 16-03-2020  →  Musubize

amafoto yabagaragaweho corona virus najye ahagaragara kugirango ababonanye nabobarwayi cg abagiranye contact physique nabo bahite bajya kwisuzumisha . numva nabyo biri mubyafasha kurwanya iyi mburagasani

Emmy yanditse ku itariki ya: 16-03-2020  →  Musubize

Abanyarwanda bakomeze kumvira inama tugirwa nabaganga Mu kwirinda ikwirakwizwa rya covid19

Musangwa Ali yanditse ku itariki ya: 15-03-2020  →  Musubize
  • 1
  • 2

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka