Minisitiri w’Ubuzima Dr. Diane Gashumba yeguye
Ibiro bya Minisitiri w’Intebe, bitangaje ko kuri uyu wa gatanu tariki 14 Gashyantare 2020, Minisitiri w’Intebe Dr. Ngirente Edouard yakiriye ukwegura kwa Minisitiri w’Ubuzima Dr. Diane Gashumba.
Itangazo ry’Ibiro bya Minisitiri w’Intebe riravuga ko uku kwegura kuje gukurikira amakosa akomeye n’imiyoborere idakwiye Dr. Gashumba yakomeje kugaragaza.
Uyu munsi, Nyakubahwa Minisitiri w'Intebe Dr. Ngirente Edouard yakiriye ukwegura kwa Minisitiri w'Ubuzima Dr. Diane Gashumba. Uku kwegura kuje gukurikira amakosa akomeye n'imiyoborere idakwiye yakomeje kugaragaza.
— Office of the PM | Rwanda (@PrimatureRwanda) February 14, 2020
Ukwegura kwa Dr. Diane Gashumba kuje gukurikira ukwegura kwa Dr. Isaac Munyakazi wari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi ushinzwe amashuri abanza n’ ayisumbuye na Evode Uwizeyimana wari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ Ubutabera ushinzwe itegeko nshinga n’andi mategeko.
Bombi beguriye rimwe ku mugoroba wo ku wa kane tariki 06 Gashyantare 2020, ubwegure bwabo babushyikiriza Minisitiri w’Intebe Dr. Edouard Ngirente, na we abushyikiriza Perezida wa Repubulika.
Minisitiri w’Intebe, Dr. Edouard Ngirente, ku wa 12 Gashyantare 2020, yamenyesheje Evode Uwizeyimana na Dr. Isaac Munyakazi ko Perezida wa Repubulika Paul Kagame yemeye ukwegura kwabo.
Ibitekerezo ( 15 )
Ohereza igitekerezo
|
Yari yaratinze kwegura kuko urwego rw’ubuzima rwaradindiye cyane.
Iyo akomeza agahanyanyaza.
Ko Mayor Nyamagabe byamunaniye nubu akaba agihanyanyaza!!!
Hon @DianeGashumba niba koko byakunaniye ukegura ni byiza none se ko @Rwanda_Edu, Hon. @MinisterRw_Edu byamunaniye cyane ndetse bikaba bigaragazwa no guhuzagurika, ruswa ivugwa muri Minisiteri ayoboye kuki we atagira ubutwari bwo kwegura? amakosa ye no guhuzagurika✍️ #NaweYegure MINEDUC Mutimura na we niyegure.