MIFOTRA yamaganye amasezerano (Contract) y’akazi y’umunsi umwe

Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo(MIFOTRA) iramagana abakoresha bagirana amasezerano y’akazi y’igihe gito n’abakozi babo, kuko ngo baba bagamije gukwepa ibyo babatangira bijyanye n’ubwiteganyirize bw’abakozi.

Itegeko rigenga Umurimo ryo muri 2018 ritegeka umukoresha wese mu kigo cya Leta cyangwa icy’abikorera, kugirana amasezerano(contract) n’umukozi bitarenze amezi atatu azaba amaze atangiye akazi.

Aya masezerano y’akazi agomba kuba agaragaza ko umukozi atangirwa imisoro, ubwiteganyirize bw’izabukuru, ubwishingizi bw’indwara, ndetse n’indi misanzu harimo uwo kunganira abivuriza kuri mituwele n’ababyeyi bari mu kiruhuko cyo kubyara.

Abakoresha bo mu ntara y'Iburasirazuba basabwa kugirana amasezerano arambye n'abakozi
Abakoresha bo mu ntara y’Iburasirazuba basabwa kugirana amasezerano arambye n’abakozi

MIFOTRA yagaragarije abakoresha bo mu Ntara y’Iburasirazuba ku wa kane tariki 27 Gashyantare 2020, ko Itegeko rigenga umurimo mu Rwanda ritarimo kubahirizwa bitewe n’uko umubare munini w’abakoresha nta masezerano y’akazi bafitanye n’abakozi babo.

Mu bakozi barenga miliyoni imwe n’ibihumbi 600 bafitanye amasezerano y’akazi y’igihe kizwi n’abakoresha babo, abarenga miliyoni imwe n’ibihumbi 300 ngo basinya amasezerano y’akazi y’umunsi umwe gusa, mu gihe abafitanye amasezerano amara umwaka bangana n’ibihumbi 67 gusa.

Umuyobozi ushinzwe umurimo muri MIFOTRA, Patrick Kananga avuga ko aya masezerano y’igihe gito ndetse no gufunguza ikigo ntibacyandikishe muri RSSB, byose ngo ari uburyo bwo guhunga ubwiteganyirize umukoresha yagakwiye kwishyurira abakozi.

Kananga akomeza agira ati “Ayo masezerano y’akazi y’umunsi umwe murumva yafasha umukozi ate gukorana n’amabanki akiteza imbere?”

Abakoresha benshi mu gihugu ni abaha amasezerano y'umunsi umwe abakozi babo
Abakoresha benshi mu gihugu ni abaha amasezerano y’umunsi umwe abakozi babo

Mu bavugwa kutubahiriza iri tegeko ry’umurimo, harimo abatwara abantu n’ibintu, abafite amacumbi n’abagurisha ibiribwa bihiye, abakora ibijyanye n’ikoranabuhanga hamwe n’itumanaho, abacukura amabuye y’agaciro na kariyeri, ndetse n’abakanishi bacuruza ibikoresho bya moto.

Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo, Rwanyindo Kayirangwa Fanfan araburira abakoresha badasinyana amasezerano y’akazi n’abakozi cyangwa abatanga ay’igihe gito, ko batangiye kubihanirwa.

Minisitiri w'Abakozi ba Leta n'Umurimo, Rwanyindo Kayirangwa Fanfan
Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo, Rwanyindo Kayirangwa Fanfan

Minisitiri Rwanyindo ati “Bavuga ko ari amasezerano y’umunsi umwe ariko bagakomeza gukoresha abo bakozi igihe kirekire, ibi babikora kugira ngo badatanga ibyo umukozi agomba guhabwa, ibi tugomba kubirwanya”.

“Tuzashyira imbaraga mu bugenzuzi bw’umurimo, abagenzuzi b’umurimo (bari muri buri karere) bagomba kureba abo bakoresha kugira ngo babahane nk’uko biteganywa n’amategeko”.

Ingingo ya 119 y’itegeko rigenga umurimo ivuga ko mu gihe umukoresha atahaye umukozi amasezerano y’akazi, hanyuma wa mukozi agahura n’impanuka atarateganyirijwe muri RSSB, wa mukoresha ahanishwa igifungo kiri hagati y’amezi atandatu n’imyaka ibiri, hamwe n’ihazabu y’amafaranga kuva ku bihumbi 500 kugera kuri miliyoni ebyiri.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 20 )

Area mwabantu MWe abakoze baragowe nangwa niwagukoresha igihe gito ariko akaguhemba nonese ugukoresha yarangiza akakwambura kuko abaziko ntaho uzamuregera ndetse yitwajeki naho wamuregera azagutangaho amafranga ugatahira kurega cyane ndavuga nka abavoka NGO nabanyamategeko kdi usanga Batangas contract zabaringa wanabarega no murugaga ugatahira kurega kuko babakingira ikibaba ahubwo minisiteri yabakozi nidutabare

Muhayimana Aphrodis yanditse ku itariki ya: 2-03-2020  →  Musubize

Ese ubundi hari amasuzuma arya akorwa mubigo vyabikorera?
Njy mvuga ng hoya ?
Ese ubundi iyo misoro ibaye yandits muri contrat ko agomba kuyitang ntayitang ... Wabaz umukoresh akaguhitishamw akazi cngw imisoro nyuma ukirukanwa mubikoraho iki? Nimishahar kuboneka nikibaz namwe ng imisoro ubwiteganyiriz imisanzu??? Hahahah

Alias yanditse ku itariki ya: 1-03-2020  →  Musubize

Nihabeho ubugenzuzi mubakoresha kubijyanye n’amasezerano kuko Hari abayahabwa asigaje ukwezi ngo arangire

Ruvusha jean yanditse ku itariki ya: 29-02-2020  →  Musubize

Hari abakoresha bagize abacontabure babo ibikoresho bityo rero ibitekerezo cyanjye n’uko abacontabure bajya barahira imbere yamategeko kuko nabi bari mubantu bahombya igihugu bafatanije na bashebuja cyane cyane mubikorera kugiti cyabo .iki gitekerezo nifuza ko cyajya munteko maze bakagikorera ubushakashaki ibi bitekerezo ni ibanga muzambwire tubiganireho mbahe ingero tel 0785315436

Alias yanditse ku itariki ya: 29-02-2020  →  Musubize

mungirinama haraho nahawe contract ya mezi 3 arangiye ntibampindi none nkoze umwaka urenga ntayindi ndasinya .

nkoriki ubu?

itangishaka olivier yanditse ku itariki ya: 23-10-2021  →  Musubize

Wasanga we azadukemurira ibibazo bikakaye duterwa na Abakoresha ubuse amabaruwa twanditse abitseyo azabanza ayagereho adukemurire ibibazo byacu wagirango byaribagiranye
Natabare rwose ikitwa umurimo cyane cyane barwiyemeza mirimo birakaze.

Nkundabagenzi Elias yanditse ku itariki ya: 29-02-2020  →  Musubize

Icyo nkundira bamwe mubayobozi bacu,nuko banenga aho gukora. !.ahubwo se ibyo bigo sibo babikorera Isuzuma( igenzura)ndetse bimwe muri byose bigahabwa namashimwe kdi abakozi babikoreramo barahumiriwe!ibyo mudashoboye gufatira ingamba zihamye mujye mu reka kubivugaho kuko ntacyo muba muvuga
Ruswa weee!!!!!

Me yanditse ku itariki ya: 29-02-2020  →  Musubize

muzaze murebe ibibera muruganda ruhinga ibihumyo mukarere ka musanze/gacaca nagahomamunwa.umukozi umwe ufite amasezerano yakazi conti te bashyiraho amafaranga yo guhemba abatagira contrat kugirango batazabaha ibyo amategeko abemerera,90% ntamasezerano bagira ntiwababona ku liste yabakozi.kandi bakora cyakora bajijisha kuburyo umukozi atageza iminsi 15 kukwezi.

alias yanditse ku itariki ya: 29-02-2020  →  Musubize
  • 1
  • 2

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka