MIFOTRA yamaganye amasezerano (Contract) y’akazi y’umunsi umwe

Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo(MIFOTRA) iramagana abakoresha bagirana amasezerano y’akazi y’igihe gito n’abakozi babo, kuko ngo baba bagamije gukwepa ibyo babatangira bijyanye n’ubwiteganyirize bw’abakozi.

Itegeko rigenga Umurimo ryo muri 2018 ritegeka umukoresha wese mu kigo cya Leta cyangwa icy’abikorera, kugirana amasezerano(contract) n’umukozi bitarenze amezi atatu azaba amaze atangiye akazi.

Aya masezerano y’akazi agomba kuba agaragaza ko umukozi atangirwa imisoro, ubwiteganyirize bw’izabukuru, ubwishingizi bw’indwara, ndetse n’indi misanzu harimo uwo kunganira abivuriza kuri mituwele n’ababyeyi bari mu kiruhuko cyo kubyara.

Abakoresha bo mu ntara y'Iburasirazuba basabwa kugirana amasezerano arambye n'abakozi
Abakoresha bo mu ntara y’Iburasirazuba basabwa kugirana amasezerano arambye n’abakozi

MIFOTRA yagaragarije abakoresha bo mu Ntara y’Iburasirazuba ku wa kane tariki 27 Gashyantare 2020, ko Itegeko rigenga umurimo mu Rwanda ritarimo kubahirizwa bitewe n’uko umubare munini w’abakoresha nta masezerano y’akazi bafitanye n’abakozi babo.

Mu bakozi barenga miliyoni imwe n’ibihumbi 600 bafitanye amasezerano y’akazi y’igihe kizwi n’abakoresha babo, abarenga miliyoni imwe n’ibihumbi 300 ngo basinya amasezerano y’akazi y’umunsi umwe gusa, mu gihe abafitanye amasezerano amara umwaka bangana n’ibihumbi 67 gusa.

Umuyobozi ushinzwe umurimo muri MIFOTRA, Patrick Kananga avuga ko aya masezerano y’igihe gito ndetse no gufunguza ikigo ntibacyandikishe muri RSSB, byose ngo ari uburyo bwo guhunga ubwiteganyirize umukoresha yagakwiye kwishyurira abakozi.

Kananga akomeza agira ati “Ayo masezerano y’akazi y’umunsi umwe murumva yafasha umukozi ate gukorana n’amabanki akiteza imbere?”

Abakoresha benshi mu gihugu ni abaha amasezerano y'umunsi umwe abakozi babo
Abakoresha benshi mu gihugu ni abaha amasezerano y’umunsi umwe abakozi babo

Mu bavugwa kutubahiriza iri tegeko ry’umurimo, harimo abatwara abantu n’ibintu, abafite amacumbi n’abagurisha ibiribwa bihiye, abakora ibijyanye n’ikoranabuhanga hamwe n’itumanaho, abacukura amabuye y’agaciro na kariyeri, ndetse n’abakanishi bacuruza ibikoresho bya moto.

Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo, Rwanyindo Kayirangwa Fanfan araburira abakoresha badasinyana amasezerano y’akazi n’abakozi cyangwa abatanga ay’igihe gito, ko batangiye kubihanirwa.

Minisitiri w'Abakozi ba Leta n'Umurimo, Rwanyindo Kayirangwa Fanfan
Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo, Rwanyindo Kayirangwa Fanfan

Minisitiri Rwanyindo ati “Bavuga ko ari amasezerano y’umunsi umwe ariko bagakomeza gukoresha abo bakozi igihe kirekire, ibi babikora kugira ngo badatanga ibyo umukozi agomba guhabwa, ibi tugomba kubirwanya”.

“Tuzashyira imbaraga mu bugenzuzi bw’umurimo, abagenzuzi b’umurimo (bari muri buri karere) bagomba kureba abo bakoresha kugira ngo babahane nk’uko biteganywa n’amategeko”.

Ingingo ya 119 y’itegeko rigenga umurimo ivuga ko mu gihe umukoresha atahaye umukozi amasezerano y’akazi, hanyuma wa mukozi agahura n’impanuka atarateganyirijwe muri RSSB, wa mukoresha ahanishwa igifungo kiri hagati y’amezi atandatu n’imyaka ibiri, hamwe n’ihazabu y’amafaranga kuva ku bihumbi 500 kugera kuri miliyoni ebyiri.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 20 )

Mudusubize
Nakoreye ikigo cy’ishuri tugirana amasezerano ya burundu,hanyuma umwaka w’amashuri utangiye,nimwa time table.ubwo nasanganga umukoresha wanjye yambwiye ko nta time table nzahabwa ahubwo ko azanshakira indi mirimo kandi yanga no kumpemba ukwezi kwa munani nk’abandi,kandi nti yigeze amanyesha amakosa naba narakoze none yanziritse ku katsi’mungire inama.mbese ko yanze kunsezerera kandi akaba adashaka no ku mpemba nkoriki?
Tubonereho no gusaba abashinzwe igenzura ry’umurimo mu gihugu ko batabara abakozi bakorera ibigo by’amashuri yigenga kuko uburenganzira bwabo bugerwa ku mashyi pe.Ariko ni gute umukoresha abyuka mu gitondo akagera ku kigo akabwira umkozi X ngo ndaguhagaritse. Mbese abo bana bigihugu bo bahora bahindurira abalimu nka bahindura sous vetements koko bo sabo kurengerw?Nagahuma munwa pe!

Alias yanditse ku itariki ya: 25-10-2023  →  Musubize

Bjr hari igitekerezo mfite kigendanye n’umurimo kuko mifotra hari ibintu ijya ireba ikabibona nkireme ry’umurimo kandi mubigaragara byo hari ibidindira kugikorwa ijya ikora cyo gufata umukozi umaze imyaka irenga icumi mukazi bakamukuramo bagashyiramo umutangizi uwo mutangizi aba akeneye amahugurwa ndetse nubundi bumenyi nyamara uwari usanzwe mukazi we afite ubumenyi buhagije (experience) ariko ngo nakore examen ajye yashyirwa mukazi mubyukuri twebwe nkabayoboye ahantu runaka baraduhemukira bazabyigeho barebe imyaka runaka bafatiraho bakore promotion kuko hari igihe baduha abo ngabo bakoze examen ariko ugasanga no gufungura machine birasaba ubufasha. ni mudufashe dushyigikire ireme ry’umurimo. murakoze

Alias yanditse ku itariki ya: 16-10-2023  →  Musubize

Ntago ari igitekerezo n.ikibazo nari umukozi ahantu mukigo cy.ishuli mfite amasezerano y.umwaka mperutse guhabwa ibaruwa ko amasezerano yanjye yasheshwe muburyo ntazi akandi yari asigaje amazi atatu ngo arangire uretse ibaruwa impagarika ntakindi nigeze mpabwa aho itegeko rivuga iki cyangwa niki umukoresha angomba

Alias yanditse ku itariki ya: 18-07-2023  →  Musubize

Mubyukuri rero abakozi benshi babirenganiramo, Mifotra iki kibazo ikizeho neza byaba ari byiza ndetse ikareba contract zihabwa abakozi uko ziba zimeze niba ziba zujuje ibigengwa n’itegeko ry’umurimo kuko hari aho abakoresha bazitanga ariko ugasanga n’ubundi ntacyo imariye umukozi. Urugero: Muzarebe izikigo cy’umutekano cya HIGHSEC.CO.LTD,Muzumirwa!!!!!!

Nshimyumuremyi yanditse ku itariki ya: 21-06-2022  →  Musubize

Uwabageza kwa SINA Gérard Aho bakunze Kwita kwa NYIRANGARAMA ngo murebe ibihabera abantu bararenganye .Umuntu akora imyaka ine nta contract ibya RSSB byo wagira ngo ntabizi abadamu baho babyara ababona ikiruhuko gihemberwa cy’ababyeyi ni mbarwa .Hakenewe igenzura kabisa naho ubundi abakoresha benshi bitwikira inyuma y’akazi kabuze n’ubutamenya bw’abakozi babo bakabavutsa amahirwe menshi .

FRANK MUGISHA yanditse ku itariki ya: 4-03-2020  →  Musubize

Ubundi c contract yumwaka umwe yo yagufasha iki koko kubijyanye no gukorana n’ama bank ngo umuntu yiteze imbere,biranababaza kugira ngo umuntu akorere kuri contract yumwaka imyaka irenga 5 aha mbona aba ari ugukumira iterambere kubakozi kandi igisekeje usanga bimwe muri ibyo bigo biba bishinzwe kwihutisha ngo iterambere haaaaa twarumiweee

Ndayisenga laurent yanditse ku itariki ya: 3-03-2020  →  Musubize

Na EAR Diocese ya Kivu irimo itanga Contract zintica ntikize kubakozi bakora mu imishinga iterwa inkunga na Compassion International aho baba bafitanye amasezerano y’ubufatanye na Compassion y’imyaka itatu bajya gusinyana n’umukozi bakamusinyisha contract itagura igihe izamara barangiza arangije kuyisinya bakikubitiraho ukwezi kumwe ,ese buriya uwo
Mukozi Koko yakora akazi afite Seculite ? Nibace ubwo bumamyi rwose bw’abakoresha kabisa nkabo itorero rizima Koko !!!!!!

Bizimana Patient yanditse ku itariki ya: 2-03-2020  →  Musubize

MIFOTRA ifite akazi kenshi ahubwo nibiba ngombwa yongere abakozi bayifashe kunoza umurimo wo kugenzura imikorere y’ibigo byinshi bitubahiriza amategeko byikorera uko byishakiye harimo ibya Leta ndetse n’ibyikorera. urugero: ibigo byinshi bitanga amatangazo y’akazi abantu bakohereza ama dossiers yabo ariko umunsi wo gukora ikizamini ntibamenyeshwe bakamenyesha gusa nka 3 cg 2 gusa abantu babo bashaka guha ako akazi akaba aribo bonyine baha sms y’ikizaminii abandi bose bagategereza amaso agahera mu kirere bakazashiduka abantu bararangije kujya mu kazi rwihishwa. bikunda kuba mu turere cyane cyane.

gogo yanditse ku itariki ya: 2-03-2020  →  Musubize

Biragoye kwitezimbere mu gihe umuntu ahabwa contract y’igihe gito (nko gukorana na banques), Nk’abashinzwe amashyamba mu mirenge bamaze igihe kirekire basinya contract y’umwaka umwe(1).Gukorera ku masezerano ntacyo byari bitwaye ariko Wenda hagasinywa nibura imyaka Nk’abashinzweitanu(5 ans ) , tubashimiye ibimaze gukorwa . Murakoze

N P yanditse ku itariki ya: 2-03-2020  →  Musubize

Yewe muzanyarukire nomubigo bicunga umutekano private company babeshyako babatangira ubwishingizi bwubuzima nyamara kdi ntabwo, muzakore igenzura, contract zitarengera umukozi have nagato

Kaiyiboston yanditse ku itariki ya: 2-03-2020  →  Musubize

Mifotra yari ikwiye kurengara abakozi bahabwa contrat zidafatika harimo abatravailleurs bo kwa Muganga!

Uwamaliya Alice yanditse ku itariki ya: 2-03-2020  →  Musubize

Ubugenzuzi hamwe hamwe muturere cyane cyane Gicumbi nibo bagira uruhare. Muzasure Ibigonderabuzima byaho murebe abakozi bahari ama contract bafite muzumirwa kabisa. Abakontabure n’abakoresha banyereza umutungo wa Leta ndetse bakaba banawukoresha nabi Aho muzasanga abakozi ba 2 bafite contract zisa nukuba zo kumwanya umwe.

Alias yanditse ku itariki ya: 2-03-2020  →  Musubize
  • 1
  • 2

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka