Meddy yatangiye gukusanya miliyoni esheshatu zo gufasha umuryango wa Akeza Elsie

Umuhanzi Nyarwanda, Ngabo Médard uzwi cyane nka Meddy, afatanyije n’itsinda ry’abafana be "Inkoramutima", yatangije igikorwa cyo gukusanya amafaranga yo gufata mu mugongo umuryango w’umwana, Akeza Elsie Rutiyomba, uherutse kwitaba Imana bikababaza abantu benshi, aho Kugeza ubu abamaze kwitanga bageze ku yakabakaba miliyoni ebyiri z’Amafaranga y’u Rwanda.

Akeza Elsie Rutiyomba yitabye Imana mu cyumweru gishize, bivugwa ko yaguye mu kidomoro cy’amazi bishengura imitima ya benshi. Gusa nyuma inzego zishinzwe Iperereza zatangiye gukurikirana abantu babiri barimo Mukase w’uwo mwana.

Akeza Elsie yari umwana ukiri muto, akaba yaramenyekanye cyane ubwo yasubiragamo indirimbo yitwa ‘My Vow’ ya Meddy.

Akeza yashyinguwe ku wa Kabiri tariki 18 Mutarama 2022, ndetse ababyeyi be bavuze ko bategereje guhabwa ubutabera ku baba bari inyuma y’uru rupfu rw’uwo mwana rwababaje abatari bacye.

Mu babajwe n’urupfu rwa Akeza, harimo umuhanzi Meddy wanifurije uyu mwana kuruhukira mu mahoro, mu butumwa yashyize kuri Instagram. Meddy ubu yatangije igikorwa cyo gukusanya inkunga ya miliyoni 6 Frw hifashishijwe ikoranabuhanga rya Gofundme, aho yagaragaje ko hakenewe nibura ibihumbi bitandatu by’Amadolari ya Amerika, asaga miliyoni esheshatu z’Amanyarwanda.

Mu butumwa bwo guhamagarira abantu kwinjira muri iki gikorwa, Meddy yagize ati “Ndabinginze mudufashe gukusanya inkunga y’umuryango wa Elsie”.

Meddy yasabye abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga ze, gusangiza inshuti zabo ibyerekeye iki gikorwa kugira ngo bakigiremo uruhare.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki 22 Mutarama 2022, muri iki gikorwa hari hamaze kuboneka Amadolari ya Amerika 2,682 (ni ukuvuga asaga miliyoni ebyiri n’ibihumbi 700 mu mafaranga y’u Rwanda) yatanzwe n’abantu 64.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Iyi nkuru rwose irababaje; Meddy nawe warakoze ku gikorwa cyiza. Gusa aya mafranga azahabwa nde? Ukoze"deep"analysis wasanga uru rupfu utarushyira kuri mukase gusa; ahubwo n’ababyeyi be! Ngo bahamagaye se w’umwana nawe yohereza murumuna we!!Eeee ahangaha ugenda utarwiyambitse n’iyo waba uri mu nama iyobowe ku rwego rwo hejuru! Mama we nawe ngo abamamwishe byari ukugirango bazajye mu ijuru! Eeee mwabonye ababaye nk’uwapfushije umwana. ABA BANTU BOSE RIB yakagombye kubakoraho iperereza nta by’amarangamutima!

Zuzu yanditse ku itariki ya: 23-01-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka