Mbakumbuze Ikidoge, Igikonari, Arboretum, Viet, Audi, kwa Gicumba no ku Ijuru rya Kamonyi
Yanditswe na
KT Editorial
Benshi mu bize muri Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye ikiri Kaminuza imwe Nkuru y’u Rwanda, bakumbuye kubona uko isigaye isa no kubona uko inkengero zayo zisigaye zimeze. Hari na benshi bafite amatsiko yo kumenya bimwe mu bice byayo byavuguruwe cyangwa se ibishya byahubatswe. Kigali Today irabamara ayo matsiko mu mafoto.

Batiment Central, ifatwa nk’irangamuntu ya Kaminuza


Urundi ruhande rwa Batiment Central rugana ku macumbi y’abakobwa

Hagati muri Batiment Central

Harimo ubusitani bubereye ijisho

Audi Levesque iherereye muri Batiment Central

Auditorium iberamo ibitaramo, inama ndetse ikanerekanirwamo filime

Imbere muri Audi hicaramo abasaga 1500

Hejuru aho hitwa mu gikonari

Bibliotheque ya Kaminuza nta Munyeshuri utarayikandagiyemo yiga cyangwa ajya gutira ibitabo

Ivuriro rya Kaminuza y’u Rwanda

Aho ishami ry’ubumenyi ryigira (Sciences Department)

Aha ni ho abiga icyiciro cya gatatu cya Kaminuza mu Ikoranabuhanga bigira

Iki kigega aho uri hose muri Huye uba ukitegeye

Iyi modoka irambye muri iyi kaminuza

Iyi modoka izwi cyane nka "Don de Son Excellence"

Aha ni ho binjirira bagana muri Kaminuza

Uri kwinjira muri Kaminuza wakirwa n’amacumbi yitiriwe Bengazi

Wigiye imbere gato uhura n’ishuri ryigirwamo ICT, abenshi mu bize mu bihe bya Kera ntaryo bahasize

Iyi nyubako nayo abize kera ntibayizi kuko yubatswe mu myaka ya vuba , ikaba ikorerwamo ubushakashatsi

Ibi biro by’Umuhuzabikorwa wa Kaminuza benshi barabyibuka

Aka kayira kagana kuri Serivice aux Etudiants

Services aux Etudiants

Iyi nyubako benshi bibuka Cyber Café bajyaga gufotozamo notes

Abize kera bahazi nko ku biro bya AGEUNR ubu ni ibiro bya NURSU

Ibibuga bya volley na Basket



Uyu munyinya w’inganzamarumbo abize muri Kaminuza bawumviragamo amahumbezi

Iyi nzu nayo ifasha benshi kubona aho bafotoza notes

Gymnase

Ugana muri Gymnase uhura na Biyari irambye ahangaha

Imbere muri Gymnase

Ukomeje iyi nzira ugera kuri Stade ya Kaminuza


Aka kazu gatuyemo abashinzwe umutekano wa Kaminuza gaherereye mu ishyamba rya Arboretum

Caisse d’Entraide y’abakozi ba Kaminuza

Auto Ecole yigisha abanyeshuri gutwara imodoka

Arboretum ifasha benshi kwiherera basubiramo amasomo, baruhuka abandi batereta


Cantine ya Kaminuza uku niko isigaye imeze kuko ntigikora

Resitora Ikiyanja


Resitora Igikonari

Resitora Ikidoge

Misereor

Cambodge

Abize Kaminuza bose bazi aka gasozi kitiriwe Zitoni (Mont Zitoni)

Ingazi ziva i Cambodge zigana Batiment Central

Ahahoze ishuri ry’Itangazamakuru n’itumanaho (EJC)

Viet

Nyarutarama

TITANIC

Ababaye mu muryango wa AERG UNR bazi akamaro k’iyi nzu

Icapiro rya Kaminuza

Urwibutso rwa Jenoside rwa Kaminuza

Ijuru rya Kamonyi ku Mukoni benshi mu bize Kaminuza bahanywereye agacupa

Nta wize Kaminuza utazi umugabo witwa Sebukangaga. Iyi ni Barthos Hotel ye

Agahanda k’Imadina mu nzira yabagamo utu resitora twinshi abanyeshuri bafatiragamo amafunguro

I Madina habaga uturesitora twinshi hakanaba amacumbi abanyeshuri baturagamo

Macrobiotique, resitora izwiho kugira ifunguro ryihariye iyo wariryaga ngo wameraga nkaryo

Kwa Wariraye naho harazwi cyane

Aha hahoze hakorera Mutuelle de Sante ya Kaminuza

kuri Rectorat, ahahoze higira ishami ry’amategeko


Amacumbi yitwaga VUBA ubu ntabantu bakihaba

Kwa Bihira naho harazwi cyane muri Huye

Aha benshi bahibukira ko ariho Horizon na Volcano byahagararaga mbere Gare itarubakwa

Imberabyombi

Ibis abaheruka Huye kera basize itaravugururwa gutya

Hotel Faucon yo hari benshi bayiheruka ikoreramo akamodoka kitwaga Melo Twist ubu yarafunze

Aka gataje abize mu gihe cya Kera baribuka resitora yakabagamo

Mu gisaza akabari kanditse izina mu Mujyi wa Huye

Gratia Bar aha naho harazwi cyane mu tubari twanywerewemo cyane Huye

kwa Gicumba wamamaye cyane mu Kabenzi

Chinese Restaurant ituranye n’ahahoze hitwa kwa Venant

Amacumbi y’ababikira yitiriwe Gereza ya Fox River

Ishami ryigisha iby’Ubuhinzi

I Mamba amashuri yigirwamo Ubumenyi n’Ikoranabuhanga

Kiza, amacumbi yacumbikiraga abanyeshuri biga ubuvuzi

Uyu ni umuryango winjira mu ishami ryigisha ubuhinzi

Paroisse ya Kaminuza abayiheruka yari itaravugururwa

Linda, amacumbi yacumbikirwagamo cyane abiga mu ishami ry’Ubuhinzi
Ohereza igitekerezo
|
urahadukumbje cyane kabisa, ubutaha muzatugerere hirya na za gateme, rango, ngozi, tumba ku munara, kwa josee, kuri salus,kuri EPLM, n’ahandi henshi.
ikindi gitekerezo nkuyemo nuko hari umutungo wa leta bigaragara ko udakoreshwa kandi wagakwiye kubyazwa umusaruro, urugero ni ariya mazo yakoreshwaga nk’amacumbi n’andi atandukanye atagikoreshwa.
naho ubundi mwakoze kudutambagiza icyahoze ari kaminuza nkuru y’u Rwanda, itumye nibuka amateka menshi twahaboneye.
Nukuri murakoze kongera kudukumbuza NUR kabisa muri abantu babagabo! Kaminuza yari iyi naho abandi barabeshya! Ariko mufata aya mafoto INKENDE zari zagiye he?
Umunyamakuru wafashe aya mafoto yabikoranye ubuhanga nukuri adukumbuje I Butare
Ndagushimiye cyane muvandimwe mwiza,unyibukije amateka y’i Ruhande kwa Mpandahande Kaminuza imwe itunganye. Mbega amafoto meza,mbonye Restorant mpita nibuka bya bisoro twariragaho, mbonye Mont Zitoni nibuka Kagina. Yewe ni Karahanyuze ubwa cya kiganiro cya ya Radio yadusabanishaga ikadususurutsa ikazamura ibyamamare ikabigira ubukombe "Salus". Reka nsoze ngushimira ubwo bushakashatsi wakoze wongera kudukumbuza ku gicumbi cy’ubwenge,komeza usugire usagambe. Suhuza Gentil Gedeon na Prudence.
Ko mutatweretse agronomie
Twibutse ahatekerwaga umugati uryoshye bahitaga muri cafteriat
Urakoze munyamakuru kutwibutsa UNR.Gusa abahize kera batatiye intego yayo "Illuminatio Salus Populi".Bisobanura ngo urumuri ni agakiza ka rubanda.Abahize benshi nibo bapanze Genocide muli 1994.Barimo chef wabo president Sindikubwabo Theodore wahize mbere y’abandi.Ikibazo nuko n’abitwa ngo bashinzwe Roho z’abantu nabo usanga bivanga mu byisi,cyane cyane politike bitwaje Bible.Kandi nubu niko bimeze.Mujye mureba ukuntu abanyamadini bivanga muli politike.Nabo baba bishakira indonke kandi Yesu yarabitubujije.Abakristu nyakuri yabasabye kumwigana bakajya mu nzira no mu ngo kubwiriza ubwami bw’imana kandi ku buntu nkuko Yohana 14:12 na Matayo 10:8 havuga.Moral Values zisigaranye abantu bake cyane.Amadini na Universities ntabwo bihindura abantu beza.Kubera kwishakira ibyisi:Ubukire,ibyubahiro na politike.Niyo mpamvu isi ikomeza kuba mbi kuzageza ku munsi w’imperuka.
Kananga, uravuga nk’uwavumbye amateka yaho! Intego ya UNR ntiyari "Illuminatio Salus Populi" ahubwo yari "Illuminatio et Salus Populi". Ibi ntibisobanura "urumuri ni agakiza ka rubanda" ahubwo bisobanura "urumuri n’agakiza bya rubanda". Ntago waba waranyuze hariya ngo ukocamishe ibintu utya, ahubwo urahiyitirira!
Wowe witwa Rwema,urakoze gukosora KANANGA.Ariko se wasomye inkuru yose yanditse?Urugero,hariya avuga ko abantu bize cyane n’abanyamadini aribo batuma iyi si iba mbi?Uremera ko abize muli UNR mbere ya 1994 abenshi aribo bateguye Genocide?Bityo bakaba baratatiye iriya Devise ya UNR "Illuminatio et Salus Populi"?Bayihinduye "UMUHORO ni agakiza ka rubanda".