Mbakumbuze Ikidoge, Igikonari, Arboretum, Viet, Audi, kwa Gicumba no ku Ijuru rya Kamonyi
Yanditswe na
KT Editorial
Benshi mu bize muri Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye ikiri Kaminuza imwe Nkuru y’u Rwanda, bakumbuye kubona uko isigaye isa no kubona uko inkengero zayo zisigaye zimeze. Hari na benshi bafite amatsiko yo kumenya bimwe mu bice byayo byavuguruwe cyangwa se ibishya byahubatswe. Kigali Today irabamara ayo matsiko mu mafoto.

Batiment Central, ifatwa nk’irangamuntu ya Kaminuza


Urundi ruhande rwa Batiment Central rugana ku macumbi y’abakobwa

Hagati muri Batiment Central

Harimo ubusitani bubereye ijisho

Audi Levesque iherereye muri Batiment Central

Auditorium iberamo ibitaramo, inama ndetse ikanerekanirwamo filime

Imbere muri Audi hicaramo abasaga 1500

Hejuru aho hitwa mu gikonari

Bibliotheque ya Kaminuza nta Munyeshuri utarayikandagiyemo yiga cyangwa ajya gutira ibitabo

Ivuriro rya Kaminuza y’u Rwanda

Aho ishami ry’ubumenyi ryigira (Sciences Department)

Aha ni ho abiga icyiciro cya gatatu cya Kaminuza mu Ikoranabuhanga bigira

Iki kigega aho uri hose muri Huye uba ukitegeye

Iyi modoka irambye muri iyi kaminuza

Iyi modoka izwi cyane nka "Don de Son Excellence"

Aha ni ho binjirira bagana muri Kaminuza

Uri kwinjira muri Kaminuza wakirwa n’amacumbi yitiriwe Bengazi

Wigiye imbere gato uhura n’ishuri ryigirwamo ICT, abenshi mu bize mu bihe bya Kera ntaryo bahasize

Iyi nyubako nayo abize kera ntibayizi kuko yubatswe mu myaka ya vuba , ikaba ikorerwamo ubushakashatsi

Ibi biro by’Umuhuzabikorwa wa Kaminuza benshi barabyibuka

Aka kayira kagana kuri Serivice aux Etudiants

Services aux Etudiants

Iyi nyubako benshi bibuka Cyber Café bajyaga gufotozamo notes

Abize kera bahazi nko ku biro bya AGEUNR ubu ni ibiro bya NURSU

Ibibuga bya volley na Basket



Uyu munyinya w’inganzamarumbo abize muri Kaminuza bawumviragamo amahumbezi

Iyi nzu nayo ifasha benshi kubona aho bafotoza notes

Gymnase

Ugana muri Gymnase uhura na Biyari irambye ahangaha

Imbere muri Gymnase

Ukomeje iyi nzira ugera kuri Stade ya Kaminuza


Aka kazu gatuyemo abashinzwe umutekano wa Kaminuza gaherereye mu ishyamba rya Arboretum

Caisse d’Entraide y’abakozi ba Kaminuza

Auto Ecole yigisha abanyeshuri gutwara imodoka

Arboretum ifasha benshi kwiherera basubiramo amasomo, baruhuka abandi batereta


Cantine ya Kaminuza uku niko isigaye imeze kuko ntigikora

Resitora Ikiyanja


Resitora Igikonari

Resitora Ikidoge

Misereor

Cambodge

Abize Kaminuza bose bazi aka gasozi kitiriwe Zitoni (Mont Zitoni)

Ingazi ziva i Cambodge zigana Batiment Central

Ahahoze ishuri ry’Itangazamakuru n’itumanaho (EJC)

Viet

Nyarutarama

TITANIC

Ababaye mu muryango wa AERG UNR bazi akamaro k’iyi nzu

Icapiro rya Kaminuza

Urwibutso rwa Jenoside rwa Kaminuza

Ijuru rya Kamonyi ku Mukoni benshi mu bize Kaminuza bahanywereye agacupa

Nta wize Kaminuza utazi umugabo witwa Sebukangaga. Iyi ni Barthos Hotel ye

Agahanda k’Imadina mu nzira yabagamo utu resitora twinshi abanyeshuri bafatiragamo amafunguro

I Madina habaga uturesitora twinshi hakanaba amacumbi abanyeshuri baturagamo

Macrobiotique, resitora izwiho kugira ifunguro ryihariye iyo wariryaga ngo wameraga nkaryo

Kwa Wariraye naho harazwi cyane

Aha hahoze hakorera Mutuelle de Sante ya Kaminuza

kuri Rectorat, ahahoze higira ishami ry’amategeko


Amacumbi yitwaga VUBA ubu ntabantu bakihaba

Kwa Bihira naho harazwi cyane muri Huye

Aha benshi bahibukira ko ariho Horizon na Volcano byahagararaga mbere Gare itarubakwa

Imberabyombi

Ibis abaheruka Huye kera basize itaravugururwa gutya

Hotel Faucon yo hari benshi bayiheruka ikoreramo akamodoka kitwaga Melo Twist ubu yarafunze

Aka gataje abize mu gihe cya Kera baribuka resitora yakabagamo

Mu gisaza akabari kanditse izina mu Mujyi wa Huye

Gratia Bar aha naho harazwi cyane mu tubari twanywerewemo cyane Huye

kwa Gicumba wamamaye cyane mu Kabenzi

Chinese Restaurant ituranye n’ahahoze hitwa kwa Venant

Amacumbi y’ababikira yitiriwe Gereza ya Fox River

Ishami ryigisha iby’Ubuhinzi

I Mamba amashuri yigirwamo Ubumenyi n’Ikoranabuhanga

Kiza, amacumbi yacumbikiraga abanyeshuri biga ubuvuzi

Uyu ni umuryango winjira mu ishami ryigisha ubuhinzi

Paroisse ya Kaminuza abayiheruka yari itaravugururwa

Linda, amacumbi yacumbikirwagamo cyane abiga mu ishami ry’Ubuhinzi
Ohereza igitekerezo
|
mwibagiwe theatre de verdire na faculite ya medicine
Murakoze cyane kubwiyinkuru ibashije kutwibutsa ibihe byiza twagiriye i RUHANDE! I will always be missing you so much NUR= UNR for sure! Thank you very much KT for this Article!
Leta y’u Rwanda izahashakire abashoramari bakomeye bahubake amahoteli agezweho(ahantu nyaburanga) ari ku rwego rwa Marriott bizatuma ba mukerarugendo batuzanira amadevize muri gahunda ya VISIT RWANDA
hariya mwavuze ko higiraga ibiga ibyubuhinzi hari faculte ya medecine
Ariya ma restorat harimo iyitwaka ga kill me quickly...... Hafi na gymnase
Munyeretse muri services aux etudiants mpita nibuka Mzee Antoine (umugabo wumusatsi wimvi gusa gusa) umugabo wumurava kandi wiyubahaga cyane none ngo yitabye Imana disi!!RIP
yoooo mbega kwibuka i Ruhande.hari heza disi
Mbega disi! munyibukije PROGAUDI, mbonye mont Zitoni! Nibutse ukuntu mu myaka yashize icyitwa icumbi rya kaminuza cyabaga gifite agaciro: muribuka kugura urubavu? kumakiza? guskyinga? none sha dore amacumbi ari gusenyuka ntabanyeshuri bagihari kweli. cyakora Leta nirebe uko yakongera ireme ry’uburezi ireke gutatanya imbaraga igarure abanyeshuri iButare. ubu umwana asigaye atangirira Nyagatare, muwakabiri akajya iBusogo, mu wa gatatu akajya Huye muwa kane akajya KIST!!!! Yewe narumiwe.
Ubutaha muzatwibutse amazina ya za promotions
Nibutse ibitaramo by’imfura mu ma Famille ya AERG
Nibutse kwa Maman SHEMA yewe harakabaho kaminuza ku gicumbi cy’abanyabwenge ibirangirire mu Mutwe no mubumenyi !
waaaaaaaaaaaaaaaaaa urakoze cyane muvandimwe, ibi nabiherukaga 2010, na PROGAUDI bambe, museleore, naho se imigano ya Vumiliya, TUMBA RANGO MUKONI CAMPUS
Hariya kuri Rectorat higiye na Faculté de Droit kugeza 2008. Ubutaha uzatugezeho n’abayoboye UNR nyuma ya Genocide kugeza habaye Kaminuza imwe (UR). Labophar wayibagiwe naho hari sawa.
Hariya kuri Rectorat higiye na Faculté d’Education bitaga NYARWANDA kugeza 2008. Ubutaha uzatugezeho n’abayoboye UNR nyuma ya Genocide kugeza habaye Kaminuza imwe (UR). Labophar wayibagiwe naho hari sawa.
Njye ndacyahiga,muzaze mbereke kuri ISAR,harahindurse cyane.