Kwita izina uruhinja rwakuwe mu musarani ari ruzima byitabiriwe n’imbaga (Amafoto)

Uruhinja rwo muri Kirehe rwakuwe mu musarani wa metero umunani ari ruzima, nyuma yo gutabwamo na nyina wari umaze kurubyara, rwiswe izina.

Uru ruhinja rwiswe Akariza Blessing Anaëlle
Uru ruhinja rwiswe Akariza Blessing Anaëlle

Umuryango “Ndayisaba Fabrice Foundation” wiyemeje kwita kuri uwo mwana, niwo wakoze ibirori byo kumwita izina, ku wa gatatu tariki ya 09 Kanama 2017.

Ndayisaba Fabrice watangije uwo muryango yise uwo mwana izina rya “Akariza Blessing Anaëlle”. Avuga ko hari impamvu yamwise ayo mazina.

Agira ati “Anaëlle ni (bivuga) umwamarayika muto witonda uzi ubwenge kandi uharanira icyiza akakigeraho. Bressing murabizi ni umugisha. Nirinze kumwita amwe mu mazina y’amagenurano amutesha agaciro.

Dufatanye tumwiteho tumufate neza ejo azatugirira akamaro ashobora kuba nyampinga cyangwa umuyobozi ukomeye.”

Akomeza avuga ko yagize igitekerezo cyo gufasha uwo mwana amaze gusoma inkuru yamuvugagaho ku Kigali Today.

Abaturage babarirwa muri 300 bitabiriye umuhango wo kwita izina urwo ruhinja
Abaturage babarirwa muri 300 bitabiriye umuhango wo kwita izina urwo ruhinja

Uwo mwana yatawe mu musarani mu ijoro ryo ku itariki ya 03 Nyakanga 2017. Byahise bimenyekana abaturage bamukuramo, bakomeza gushakisha nyina, arafatwa ashyikirizwa inzego z’umutekano.

Nyuma yo gukurwa mu musarani yahise ajyanwa kwa muganga yitabwaho ariko nyina umubyara aza kumureba ariko arinzwe n’inzego z’umutekano.

Abaturage batabaye bagakura uwo mwana mu musarani, kuva bamukuramo bari batarongera kumubona. Ibyo byatumye ubwo yitwaga izina baza ari benshi bashaka kongera kumubona.

Ababarirwa muri 300 nibo bitabiriye ibyo birori bose batangariye kumubona. Uwo mwana yiswe izina nyuma y’ibyumweru bibiri avuye kwa muganga ariko abaturanyi be bari bataramubona kuko umuryango we wamuhishaga mu nzu.

Ndayisaba Fabrice yiyemeje gufasha urwo ruhinja
Ndayisaba Fabrice yiyemeje gufasha urwo ruhinja

Abo baturage bashimira Ndayisaba kuba yakoresheje ibyo birori bakongera kubona uwo mwana; nkuko umwe muri bo witwa Ndakiriye Donatille abisobanura.

Agira ati “Tumaze iminsi mu gahinda k’uyu mumarayika wavuye mu nda mu minota ibiri barekurira mu cyobo, uwiteka arokora ubugingo bwe.

Uyu mwana azabaho kandi azadusindagiza atugirire akamaro. Fabrice mwana wanjye Imana izaguhe umugisha abo wareze bose uzabakuza kandi bazagira akamaro”.

Marie Claire Iyizire, umunyamabanga nshingwa bikorwa w’akagari ka Muganza uwo mwana atuyemo, yashimye ibikorwa bya Ndayisaba byo guha umwana agaciro.

Akomeza avuga ko ubuyobozi buzamufasha kwita kuri uwo mwana bamurinda gukurana igikomere cyo kuba yarajugunywe mu musarani.

Mu gukomeza gufasha uwo mwana, Ndayisaba Fabrice yatanze ubufasha bw’ibikoresho by’isuku birimo Pampers, amasabune y’ubwoko bunyuranye, amavuta yo kwisiga y’umwana, ifu y’igikoma, isukari n’ibindi.

Abaturage bavuga ko bari bafite amatsiko yo kubona urwo ruhinja rwakuwe mu musarani
Abaturage bavuga ko bari bafite amatsiko yo kubona urwo ruhinja rwakuwe mu musarani

Hari n’inkunga y’ibihumbi 50RWf yatanze yo kwishyura ibitaro. Yiyemeje kandi kujya atanga ibihumbi 10RWf buri kwezi yo kwita k’umwana. Yamwishyiriye kandi ubwisungane mu kwivuza kandi ngo azanamufasha mu gihe azaba ageze igihe cyo kwiga.

Ndayisaba Fabrice wavutse mu mwaka wa 1995, umuryango yashinze umaze kwita ku bana basaga100. Yawushinze yiga mu mashuri abanza, ubu ari gusoza amashuri yisumbuye.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 17 )

imana yagure Fabrice imigisha myinshi umwana nkuyu ukora ibintu nkibyo imana ni igitangaza

cyusa yanditse ku itariki ya: 14-08-2017  →  Musubize

Ndayisaba musabiye Prix Nobel!Ikirenzeho Imana Rurema izamuhembe Ijuru

Inzobere yanditse ku itariki ya: 13-08-2017  →  Musubize

Yarakoze yarakoze nyamara Fabrice nu mwana nin umugabo numunyeshuri mureke gushima, gusa ahubwo ubishoboye wese ashyireho, ake, kabe gato kavuye kumutima Kariya si akazi koroshye numutima nubwitange Fabrice nashyireho,nr ye ya telephone u wumva yamwunganira uko ashoboye, amwohereze tuzarebe, ikivamo, nizandikwe njye nkizibona nemeye 5000 uko umuntu yifite, wabona, harikivuyemo murakoze

lg yanditse ku itariki ya: 13-08-2017  →  Musubize

Kuba intwali biraharanirwa.Ntibisaba ngo ube utunze ibya Mirenge. Uwo mutima wa Ndayisaba twese tuwugize isi yaba paradise. Uwo mugome nawe akanirwe urumukwiye. Ese nkubwo azi uwo mwana azaba iki mu minsi iri imbere.

nieva yanditse ku itariki ya: 13-08-2017  →  Musubize

Fabrice Imana izakomeze igufashe

celestin yanditse ku itariki ya: 12-08-2017  →  Musubize

fabrice n’umuntu udasanzwe nda mushimiye mbikuye ku mutima kandi akomereze aho nyagasani azamwitura

rwahita christophe yanditse ku itariki ya: 12-08-2017  →  Musubize

Ndishimye cyaaaaaneeeee!
Sinaherukaga kwishima gutya.

Amani yanditse ku itariki ya: 12-08-2017  →  Musubize

IBYO NDAYISA YAKOZE NIBYO IMANA ISHAKA KURUTA KWIRIRWA ABANTU BASHINGA AMADINI YIBINYOMA IMANA IMUHE UMUGISHA OK

bartazar yanditse ku itariki ya: 11-08-2017  →  Musubize

Inda bakuramo hamwe n’abana bicwa bamaze kuvuka,buri mwaka barenga 100 millions.Ibi byerekana ko gusambana ari icyaha imana yanga cyane.Mu Buhinde,abakobwa nibo batanga INKWANO.
Niyo mpamvu iyo batwite umukobwa,akenshi bakuramo inda.Icyo nacyo ni icyaha.Nubwo abantu bavuga ko bakunda kandi ko batinya imana,usanga mu bikorwa abantu nyamwinshi bakora ibyo imana yanga.Reba nawe abantu basambana,abarwana intambara nyinshi ziri ku isi,abiba,etc...
Niyo mpamvu imana ivuga ko izica abantu hafi ya bose batuye isi ku munsi w’imperuka.Abantu bagerageza kumvira imana ni bake.

KADAGE Aimable yanditse ku itariki ya: 11-08-2017  →  Musubize

Imana yacu igira impuhwe n’imbabazi, ni nayo mpamvu yabonye uyu muziranenge agomba kubaho, kandi zakomeze ihe Ndayisaba Fabrice umutima w’urukundo n’ubutwari iteka,

Byukusenge Scholastique yanditse ku itariki ya: 11-08-2017  →  Musubize

imirimo ya fabrice inezeza Imana kdi izamuherekeza mubyo akora

sylivestre yanditse ku itariki ya: 11-08-2017  →  Musubize

Mana yamahoro warakoze kubana nuriya mumarayika wemeye Kurera umwana kuko uretse numwana nuriya
Musore ni marayika mbasabiye umugisha kumana kdi bitubere urugero pe

nshimiyimana domus yanditse ku itariki ya: 11-08-2017  →  Musubize
  • 1
  • 2

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka