Uruhinja rwatawe mu musarani wa metero 8 ntirwapfa

Umwana w’umukobwa ukivuka yatawe mu musarani wa metero 8 z’ubujyakuzimu akurwamo akiri muzima, ahita ajyanwa kwitabwaho n’abaganga mu bitaro bya Kirehe.

Uru ruhinja rwari rwatawe mu musarani rwakuwemo ari ruzima.
Uru ruhinja rwari rwatawe mu musarani rwakuwemo ari ruzima.

Mu ijoro rishyira tariki 3 Nyakanga 2017, mu Kagari ka Muganza Umurenge wa Gatore mu Karere ka Kirehe, umukobwa w’imyaka 21 yamaze guta uwo mwana mu musarani ahita atoroka afatirwa mu gikoni cy’umuturanyi, nk’uko byemezwa na Iyamuremye Antoine umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge.

Yagize ati “Abaturage bakimenya ayo makuru ko hari umwana watawe mu musarani, bacukuye bamukuramo akiri muzima, kubera ko nyina yari yatorotse twahise twohereza umwana kwa muganga mu bitari bya kirehe kandi kugeza ubu ubuzima bwe bumeze neza nta kibazo afite”.

Iyamuremye yavuze ko nyuma yo gutabara umwana abaturage bakoze amarondo yo gushakisha uwataye umwana hafatwa umukobwa. Bamusanze aryamye mu gikoni cy’umuturanyi bamushyikiriza Police ikorera i Gatore.

Murekatete Clarisse ukekwaho kubyara umwana akamuta mu musarani.
Murekatete Clarisse ukekwaho kubyara umwana akamuta mu musarani.

IP Jean Bosco Dusabe,umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Iburasirazuba , yavuze ko batangiye gukurikirana babaza uwo mukobwa niba ari we nyina w’umwana koko n’icybimuteye.

Ati “Twatangiye kumukurikirana nk’uko amategeko abiteganye kuko bifatwa nko kwihekura kuko yamutaye mu musarani agamije ko apfa.”

Yavuze ko ari icyaha gihanishwa ingingo y’143 yo mu gitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda, ati “Nawe twamujyanye kwamuganga kugira ngo avurwe kuko yamutaye agahita yiruka ntiyabona ubuvuzi bw’ibanze”.
Avuga ko kuva muri 2017mu ntara y’Iburasirazuba, ibyaha byo kwihekura byasaga nibyahagaze kuko mu karere ka Kirehe aricyo cyaha gikozwe muri uyu mwaka. Ikindi giherutse gukorerwa mu Karere ka Gatsibo muri Gicurasi 2017.

Ingingo y’143 yo mu gitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda, ivuga ko kwihekura ari ubwicanyi bukorewe umwana wabyaye cyangwa uwo ubereye umubyeyi mu buryo bwemewe n’amategeko ko bihanishwa igifungo cya burundu.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 5 )

Imana Ishimwe. Nimurebe Namwe Ubuzima Bw’uruhinja Rukivuka Muri W.C Ya M 8, njye nshimiye abo bakoze ubwo butabazi Imana Ibafashe Uwo Mwana Azabeho.

Emmanuel yanditse ku itariki ya: 19-07-2017  →  Musubize

ariko se koko,bagiye bihangana bakarengera ubuzima bwa muntu.erega iyo bajya gutwara izo nda,baba babitekerejeho,bivuze ngo bagomba no kurere abo bana,ariko se ubwo uwari waramuteye iyo nda we ati iki?aha ni ahanyagasani rwose.

ishimwe emmanuel yanditse ku itariki ya: 18-07-2017  →  Musubize

Uwo mwana azabaho neza, undi agiye gufungwa yicuze nta garuriro. Imana ishimwe k’ubw’ako kamarayika yarinze kakabaho! Glory be to our God!

Muzadukurikiranire amakuru y’uwo muziranenge!

AL yanditse ku itariki ya: 6-07-2017  →  Musubize

ese ko yamubyaye akamuta mu musarane yungutse iki?aha gufungwa burundu uwo mwana nawe imana nimurinde gs amusigiye igikomere gikomeye.

mukotanyi julius yanditse ku itariki ya: 5-07-2017  →  Musubize

Ako kaziranenge bakanyihereye!

nkuba yanditse ku itariki ya: 6-07-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka