Kwirengagiza amabwiriza yasinyiye byatumye inka ze zitezwa cyamunara

Ku wa 03 Nyakanga 2019, nibwo mu kigo cya gisirikare cya Gabiro hafatiwe inka 157 z’aborozi bo mu turere twa Kayonza na Gatsibo bihana imbibi, harimo 104 za Safari Steven.

Nk’uko biteganywa n’icyemezo cyafashwe n’inama njyanama z’uturere twa Gatsibo, Kayonza na Nyagatare, inka zifatiwe muri icyo kigo zigomba gutezwa cyamunara.

Izi nka zagombaga gutezwa cyamunara tariki ya 25 Nyakanga 2019, ariko cyamunara iza gusubikwa bitegetswe n’urukiko rwisumbuye rwa Nyagatare, mu rubanza rwabaye ku wa 24 Nyakanga 2019, kubera ikirego cyari cyatanzwe na Safari Steven.

Akarere ka Kayonza kajuririye iki cyemezo, kubera ko urukiko rwari rwagifashe mu ifasi rudakoreramo.

Gutesha agaciro cyamunara byongeye kwemezwa n’urukiko rwisumbuye rwa Ngoma, nabwo akarere ka Kayonza karakijuririra mu rukiko rukuru urugereko rwa Rwamagana.

Mu gihe hari hagitegerejwe umwanzuro w’urukiko rwa Rwamagana, wagombaga gutangazwa ku wa 26 Nzeri 2019, Akarere ka Kayonza kagurishije muri cyamunara izo nka.

Umuyobozi w’Akarere ka Kayonza, Murenzi Jean Claude, yavuze ko zatejwe cyamunara, kubera ko birindaga ko zishirira mu kigo cya gisirikare cya Gabiro zafatiwemo, kuko zari zirwaye ndetse harimo n’izatangiye gupfa.

Yagize ati “Ziriya nka zari zihamaze iminsi zimwe zaranapfuye bituma twihutira gukemura icyo kibazo rwose kugira ngo na zo zigurishwe tutirengagije ko icyemezo cy’urukiko kigifite agaciro”.

Icyo gihe Safari Steven yavuganye na Kigali Today, avuga ko ibyakozwe bigamije kumuhombya, kuko yabanje gutakamba byakwanga akiyambaza ubutabera ariko mu gihe butari bwatanga umwanzuro inka ze zigatezwa cyamunara.

Icyo gihe yagize ati “Kugurisha inka zanjye mbere y’icyemezo cy’urukiko byanteye ikibazo gikomeye cyane. Uribaza se nta butabera buri mu gihugu, ese abantu tuburana ni na bo baca imanza, hari ibintu byinshi umuntu yibaza uretse no kubura inka, ukumva wabuze n’ubuzima”.

Nyamara ariko nubwo Safari avuga ibi, hari inyandiko yemera kutavogera ikigo cya Gabiro Kigali Today ifitiye kopi, yashyizweho umukono na Safari Steven ubwe.

Muri iyo nyandiko, hagaragaramo aho Safari avuga ko ashingiye ku itegeko nshinga rya Repubulika y’u Rwanda ryo muri 2003, ryavuguruwe muri 2015 cyane cyane mu ngingo yaryo ya 34, aho igira iti “Umutungo bwite, uw’umuntu ku giti cye cyangwa uwo asangiye n’abandi ntuvogerwa”.

Muri iyo nyandiko kandi Safari yagize ati “Igihe nzavogera ikigo cya gisirikare cya Gabiro, ndagiramo inka cyangwa nkoreramo ibindi bikorwa nta burenganzira nahawe n’urwego rubifitiye ububasha, hazakurikizwa ibyemezo byafashwe n’inama njyanama y’akarere ka Kayonza ku muntu uvogera ikigo cya gisirikare cya Gabiro ndetse n’andi mategeko y’igihugu cy’u Rwanda”.

Safari Steven yongeye kuvugana na Kigali Today, avuga ko nubwo inka ze zagurishijwe muri cyamunara, akomeje inzira yo gushaka ubutabera.

Icyakora iby’iyo nyandiko aborozi bashyizeho umukono bemera ko igihe bazafatwa bavogereye ikigo cya gisirikare cya Gabiro, hazakurikizwa ibyemezo by’inama njyanama, Safari avuga ko bayisinye ari benshi, ariko ko atibuka neza ibiyikubiyemo.

Agira ati “Nta n’ubwo ari ibaruwa twagiye mu nama y’aborozi turi benshi, barabitubwira. Sinasomye neza ariko ntekereza ko iyo baruwa yavugaga abantu baragira mu kigo rwihishwa. Ntabwo mbizi uko bimeze, iyo baruwa niba uyifite nanjye uzayinzanire nyisome. Wowe ibyo wasinye byose utabireba wabyibuka!Niba inahari ubwo nzabisobanura igihe nzayibonera. Tuzabisobanura imbere y’ubutabera kuko dufite urubanza mu rukiko”.

Safari kandi avuga ko yari yaratanze ikindi kirego gitandukanye n’icyo guhagarikisha cyamunara, cyo kikaba kireba ibyemezo by’inama njyanama ku borozi bavogera ikigo cya gisirikare cya Gabiro.

Urwo rubanza ruraburanishwa n’urukiko rwisumbuye rwa Ngoma kuri uyu wa gatatu tariki 02 Ukwakira 2019.

Mu nama aheruka kugirana n’aborozi bo mu turere twa Gatsibo, Kayonza, Kirehe na Nyagatare, Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Prof. Shyaka Anastase yongeye kubibutsa ko kuvogera ikigo cya gisirikare cya Gabiro bitemewe, ko ndetse inka izafatirwamo ari ugutezwa cyamunara nta yandi mananiza.

Yavuze ko aborozi baturiye iki kigo bihanangirijwe igihe kirekire, ariko bikaza kugaragara ko badashaka gucika ku kuragira amatungo mu kigo, ari na ho inama njyanama z’uturere zahereye zifata umwanzuro wo guteza cyamunara amatungo yose afatiwe mu kigo.

Icyorezo cy’uburenge cyateye igihombo cya miliyari hafi 3.5Frw mu mezi 9

Imwe mu mpamvu ituma inka zifatiwe mu kigo cya gisirikare cya Gabiro zitezwa cyamunara kandi abaziguze ntibazorore ahubwo zikajya kubagwa, ni icyorezo cy’uburenge zikura mu kigo kubera kuhahurira n’inyamaswa zacyanduye.

Raporo igaragaza ko icyorezo giheruka cyamaze amezi icyenda kuva muri Nyakanga 2017 kugera muri Gashyantare 2018, cyasize igihombo cya miliyari eshatu na miliyoni magana ane na mirongo itanu n’esheshatu (3,456,000,000) mu mafaranga y’u Rwanda.

Ibi bigaragarira ku bipimo by’amata yagemurwaga buri munsi ku ruganda rwa Inyange Industries, mu turere twa Nyagatare, Kayonza na Gatsibo yagabanutse ku buryo bukurikira:

Mu Karere ka Nyagatare, hagemurwaga litiro 60.000 ku munsi, litiro imwe igurwa amafaranga 200, bivuze ko mu kwezi hahombaga miliyoni 360.000.000Frw.

Mu Karere ka Gatsibo, hagemurwaga litiro 1.500 buri munsi, ku mafaranga 200 kuri litiro, bivuze ko mu kwezi hahombaga miliyoni 9Frw, mu gihe mu Karere ka Kayonza, hagemurwaga litiro 2.500 buri munsi ku kuguzi cya 200Frw kuri litiro, bivuze ko hahombaga miliyoni 15Frw.

Iyi raporo igaragaza ko muri utu turere hahombaga miliyoni 384 Frw buri kwezi, wakuba amezi icyenda akaba miliyari eshatu na miliyoni 456Frw.

Iyi raporo kandi igaragaza ko mu gihe cy’uburenge, habayeho igihombo ku kiguzi cy’inka kuko inka yagurishwaga hagati y’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 150 na 170, mu gihe mu bihe bisanzwe yabaga igura ibihumbi 350Frw.

Ikiguzi cyo kuvura uburenge na cyo cyahombeje Leta

Kubera icyorezo cy’uburenge, Leta ibinyujije muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi, yatangije gahunda y’ubukangurambaga bwimbitse hagati ya Gicurasi na Nyakanga 2017.

Icyo gihe hashyizweho abaveterineri 35 bagombaga gukora iminsi 60, bagomba gukingira ku buntu amatungo yose mu kigo cya gisirikare cya Gabiro no mu nkengero zacyo, no kuyagenzura mbere y’uko asubira mu borozi.

Mu kigo cya Gabiro hakingiwe amatungo 10,693, mu gihe amatungo 34,835 yo mu turere twari dufite ikibazo ari yo yakingiwe.

Ikiguzi cyo gutanga uru rukingo n’indi mirimo yose yakozwe muri iyo minsi 60 kingana na miliyoni 158 z’amafaranga y’u Rwanda, yose yishyuwe na Leta nta ruhare na ruto rw’umuturage.

Uretse uru rukingo kandi, muri icyo gihe (Nyakanga 2017- Gashyantare 2018), amasoko yose y’amatungo mu turere twari dufite uburenge yari afunze, na byo bikaba byaragize ingaruka ku bukungu bw’igihugu.

Muri rusange mu kigo cya gisirikare cya Gabiro hamaze gufatirwa inka zirenga 800 n’intama ebyiri, zose zikaba zaratejwe cyamunara.

Muri ba nyirazo, hari uwafashwe agerageza guha umwe mu basirikare bo mu kigo cya Gabiro ruswa kugira ngo amusubize inka ze, ahita afungwa akurikiranweho gutanga ruswa.

Inkuru bijyanye:

Iburasirazuba: Inka zisaga ijana zatejwe cyamunara hirengagijwe icyemezo cy’urukiko

Iburasirazuba: Inka zisaga 670 zafatiwe mu kigo cya Gabiro zatejwe cyamunara

Inka zifatiwe mu kigo cya gisirikare zigomba gutezwa cyamunara - Minisitiri Shyaka

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka