Ku nshuro ya kabiri, Perezida Kagame yagarutse ku mikoranire idahwitse mu bagize guverinoma
Perezida Paul Kagame yongeye kugaragaza uburyo kutumvikana muri bamwe mu bagize guverinoma ari imbogamizi ku iterambere ry’u Rwanda, ikibazo agarutseho ku nshuro ya kabiri mu gihe kitageze ku mwaka.

Tariki 31 Kamana 2017 ni bwo Perezida Kagame yahishuye bwa mbere ko zimwe muri minisiteri zirimo amakimbirane aturuka ku kutumvikana hagati y’abayobozi bakuru.
Icyo gihe yizeje ko atazongera kubahishira, kuko kudakorana mu buryo bunoze ari bimwe mu bidindiza igihugu. Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) na Minisiteri y’Ibikorwaremezo (MININFRA) ni zimwe mu zo yari yatunze agatoki n’ubwo yirinze kugira amazina atangaza.
Ubwo yatangizaga umwiherero wa 15, Kuri uyu wa Mbere tariki 26 Gashyantare 2018, Perezida Kagame yongeye gutinda kuri iki kibazo. Yavuze ko ntaho igihugu cyagera abayobozi bakorana batavugana cyangwa ngo bajye inama.
Yagize ati “Kutavugana, kutajya impaka ngo mugire icyo mugeraho, kutuzuzanya mu nshingano mufite… nimumbwire ngo bivuze iki?
“Ese biranashoboka ko umuntu yajya yihitiramo abo ashaka gukorana nabo!? Uwakubwira ngo ‘Hitamo noneho abo wikoranira nabo, byo amaherezo wakorana nabo!?”

Yavuze ko abayobozi bakwiye gushyira ku ruhande ibibazo byabo bwite bafite kuri bagenzi babo, ahubwo bagashyira imbere akazi.
Ati “Wenda hari ubwo uvuga uti ‘badushyira ku mirimo baragiye bampa umuntu ku ruhande ntazi iyo ava, (cyangwa) bampaye undi kandi ntibazi ko atari inshuti yanjye, (cyangwa) barongera bampa undi bataziko ashoboye ibyo akora, (cyangwa) undi sinzi iyo aturuka hatameze neza…
“Noneho ndavuze nti uwaguha ngo wihitiremo uzakungiriza, uzakora indi mirimo yindi ukitoranyiriza, bo wakorana nabo? Bo mwakuzuzanya uko bikwiye kurusha abo baguhaye utashakaga?”
Yanenze abayobozi guhoza imvugo imwe mu kanwa nyamara ibibazo bigarukwaho mu mwiherero buri mwaka, none imyaka 15 ikaba ishize nta gihinduka.
Perezida Kagame yagaragaje ko atishimira na gato uburyo inzego zitandukanye mu gukemura ikibazo cy’isuku mu baturage n’imirire mibi mu bana. Yavuze ko inzego zibishinzwe zirimo iz’ibanze ari zo nyirabayazana wo gutuma bidakemuka.

Inkuru zijyanye na: Umwiherero wa 15
- Umuco wa ’Protocol’ si mwiza - Perezida Kagame
- VIDEO: ’Mucike ku muco wo kwiremereza’ - Perezida Kagame
- VIDEO: ’Iyo nagiye ahantu, ahatari umuhanda barawuhashyira’ - Perezida Kagame
- Perezida Kagame ntazihanganira abayobozi biremereza
- Umwiherero 2018: Abayobozi b’Uturere bariye indimi ku kibazo cy’imirire mibi n’isuku nke!
- Ba “Meya” bahaswe ibibazo ku mwanda ukigaragara mu baturage babiburira ibisubizo
- Abayobozi bakuru b’igihugu barongera guhurira mu Mwiherero kuwa Mbere
Ibitekerezo ( 3 )
Ohereza igitekerezo
|
BAZATUBARIZE USHINZE UBURIZI MURI GISAGARA KUBONA IKOGO KIMARARA IMYAKA 2 NTAMUNYESHURI UTSINZE (KU IBERESHI GISAGARA HAFI YA PAROWAS )
Ni ukuri HE Perezida wacu ibyo avuga ni ukuri Abayobozi bapfa ibi"Ndakomeye, ntacyo undusha, baranzi, ntuzi uko naje,baranyizeye, ntacyo undusha..." Abayobozi bagatangira gukunga abakozi , abakozi nabo bakicamo amatsinda babogamira ku mwumva cyane bityo serivise igapfa, noneho ntibumvikane nyuma umuturage w’umwere akahababarirani bumvikane. Hokorwe iki Abayobozi bahabwe amasomo aberekeza kumvikana no gusenyera umugozi umwe. Bashyize hamwe byaba byiza tugatera imbere
Ni byiza rwose kandi ni nibyagaciro ko H.E wacu akebura abayobozi bakuru.
Aliko abaturage batsinda inzego zibanze harimo cyane na City of Kigali mu manza aliko bagera igihe cyo kwishyurwa bakagasiragizwa nabo Umwiherero ukwiye kubatabara no kubakemurira ikibazo.
Ibi biranababaje cyane ko na Minijuste yandikira izo nzego aliko bakayisuzugura. Muzanyarukire mu mujyi wa Kigali no mu karere ka Nyarugenge. Aho gutinda kwishyura ntibaba basaba ko bahabwa ka ruswa.
Inzego zizakurikirane zirenganure abaturage amazi atararenga inkombe.