Perezida Kagame yahigiye kuzatamaza abayobozi bafite imikorere idahwitse

Perezida Paul Kagame yavuze ko atazakomeza kubikira ibanga bamwe mu bayobozi barangwa n’amakimbirane n’abareberera abanyereza imitumgo y’igihugu bikadindiza akazi.

Perezida Kagame utariye iminwa mu ijambo rye, ubwo yarahizaga bamwe mu bagize guverinoma nshya, yatunze agatoki zimwe muri minisiteri zirangwamo amakimbirane bigatuma zidindira.

Yagize ati "Kuvugana n’umuntu icyo umuntu akishyurira iki!Ubu tujye mu baterankunga kugira ngo tubasabe inkunga yo kugira ngo mwumvikane!? Mu byo mujya kubasaba nabyo birimo ko mu byifitemo mubuzwa n’iki?."

Yakomeje ati "Mu buzima mugomba guhinduka, mwishakemo umuti hanyuma mubone kuvura abandi. Ubuhinzi n’ubworozi nabyo ndifuza ko bihinduka vuba bidatinze."

Ku bikorwa remezo yeruye avuga ko hari ikibazo cy’amafaranga yagenewe imihanda anyerezwa n’abakozi ubuyobozi burebera.

Ati "Ntabwo abantu bashobora kujya bakoresha imihanda, umuhanda ugahinduka inzira y’ibirenge icyagombaga kuba mitero indwi kikaba eshatu. Bikorwa n’abakozi, ubwo namwe muba murimo kuko niba mukorana n’abakozi ntimuvugane mukora iki?"

Yirinze kugira izina ry’umuyobozi atangaza ariko yizeza ko nibidakemuka azashyira ku karubanda amazina ya bamwe bu bananiranywe.

Zimwe muri minisiteri yatunze agatoki harimo Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE), Minisiteri y’ibikorwaremezo (MININFRA), Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC) na Minisiteri y’Ubutabera (MINIJUST).

Yaciye amarenga ko muri izi minisiteri harimo imikorere idahwitse kubera amakimbirane azirangwamo, kunyereza amafaranga yagenewe gukora ibikorwa remezo no kudakurikirana abanyereje amafaranga ya leta.

Perezida Kagame yanihanangirije abandi bayobozi bagera mu buyobozi bagatuza bakumva ko bari mu "kinyenga cy’ubuyobozi" bakibagirwa akazi bashinzwe.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Nibyo rwose ibyo nyakubahwa wacu avuze, azabatamaze

Manirakiza yanditse ku itariki ya: 31-08-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka