Komisiyo y’Amatora yakiriye kandidatire ya Paul Kagame(Video)
Komisiyo y’Amatora (NEC) yakiriye kandidatire Paul Kagame, umukandida uzahagararira ishyaka FPR mu matora ya Perezida wa Repubulika ateganyijwe muri Kanama 2017.
Tariki 16 Kamena 2017, nibwo Kagame yemejwe n’Umuryango FPR Inkotanyi akomokamo nk’umukandida ntakuka uzawuhagararira mu matora y’umukuru w’Igihugu ateganijwe tariki ya 3 n’iya 4 Kanama 2017.
Kagame yahise asezeranya Abanyarwanda ko muri iyi myaka irindwi itaha, natorwa, azakuba kabiri ingufu yakoranye muri manda asoje. Yasabye Abanyarwanda kandi kuzagira uruhare mu iterambere bifuza kugeraho.
Mu ijambo rye, yaciye amarenga ko ahazaza h’u Rwanda hari mu maboko y’Ababyiruka ubu, abakangurira kugira uruhare muri politiki ibakorerwa kandi bakirinda kumva ko ibyo bazabigeraho ari uko bagiye kurahura ubwenge hanze.
Ibitekerezo ( 31 )
Ohereza igitekerezo
|
Perezida wacu ntasanzwe, ni impano Imana yatwihereye!!! Tumusezeranije natwe ko tuzamufasha mu rugamba rw’iterambere. Aho agejeje uru Rwanda ntakizadusubiza inyuma. Njye ndamukunda birenzeeee ni umuhanga, umunyamurava, arashishoza, akunda u Rwanda n’Abanyarwanda,... mbese ibyizaaaa byoseeeeee
KAGAME PAUL Tuzamutora ijana ku ijana
umusingi w,Ubumwe,Democratie n’Amajyambere nibyo bituranga nkabanyarwanda kdi Imvugo niyo ngiro Muzehe wacu turamwishimiye kuko aho atugejeje niheza
Paul Kagame oyeeeeeeeee!
intore izirusha intambwe , umugabo uhamye, umugabo uvuga icyo azasubiramo , imvugo ye ikaba ingiro, ibyiringiro by’abanyarwanda , ninde wamusimbura koko? ninde ? ntawe mbona ntawe , arashoboye arakomeye , abanyarwanda turamushaka kuko yatweretse ko ASHOBOYE atugeze aho undi uwo ariwe wese atigeze atugeza , ni wowe ntawundi dukeneye rwose PAUL KAGAME
gutora Perezida kagame ni ukwiteganyiriza ejo hazaza, ni uguhitamo umutekano, ni uguha umurage mwiza abazagukomokaho cyane cyane ko uzaba uziko ubaraze igihugu gifite umutekano!
Perezida Kagame twarangije kumwereka ko tumushyigikiye, kandi tuzakomeza tubimwereke ndetse n’amataliki yo kumutora nagera tuzagenda twishimye, twambaye neza, twabukereye mu mutuzo nkuwo dusanganywe tujye gutora Perezida Wacu ubundi twiyubakire ejo Hazaza heza h’u Rwanda rwacu.
Muzehe wacu aje gushyira akadomo kubyo twemeje ingingo yi 109 y’itegeko nshinga ihindurwa ubundi kuri 04/08/2017 tugashyira mu bikorwa ibyo dusabwa.
President wacu ntakindi nakwifuriza Atari uko IMANA yakwongera Imbaraga Ubushobozi n Umugisha for next 7 more years ...
I wish you to full fill your mission and achievement for Rwanda and Rwandans.
All my support to you Affand President...
Kagame Juu Juu Zaidi
rwose abanyarwanda ntawundi dushaka uretse Paul Kagame , yatugejeje kuri byinshi buretse natwe ni isi irabyibonera , kuko twajya kujya guhsyiraho abashya kandi hari uwatweretse inzira yo kunyuramo yanyayo kandi agomba nukuri kutugenda imbere
Perezida Kagame turamushyigikiye cyane! ahubwo igihe kiri kugutindira ngo tumwereke ko tumushyigikiye cyane
President ni kagame paul ibyo yakoze birigaragaza udashaka kubyemera ntaho yabihungira.Banyarwanda agaciro dufite ubu niwe tubikesha inkoko niyo ngoma le 3&4/8 ubundi dukomeze twihute mwiterambere bumirwe
byiza cyane kbsa kubona umusaza yari ashyigikiwe bigeze aha.Tumuri inyuma
Uyu ni umunsi udasanzwe twategereje kuva kera none uri hafi. Sinshidikanya ko candidature ya Rudasumbwa izemerwa mbere y’izindi kuko ni ntamakemwa,igisigaye ni italiki nayo ibura iminisi ibarirwa ku ntoki ubundi tukabihamya n’igikumwe cyacu.
Ndumva nashyushye kujya gushyigikira Perezida wa Repubulika Paul Kagame ubwo araba ajya gutanda Kandidatire ye kuri Nec, abanyarwanda bari i Kiagali muze twese tujye kwiherekereza umukandida wacu kandi tumwereke ko atari wenyine! tumwereke ko tumushyigikiye muri izi gahunda zose atangiye nkuko twabimusabye!