Komisiyo y’Amatora yakiriye kandidatire ya Paul Kagame(Video)

Komisiyo y’Amatora (NEC) yakiriye kandidatire Paul Kagame, umukandida uzahagararira ishyaka FPR mu matora ya Perezida wa Repubulika ateganyijwe muri Kanama 2017.

Komisiyo y'Amatora (NEC) yakiriye kandidatire Paul Kagame
Komisiyo y’Amatora (NEC) yakiriye kandidatire Paul Kagame

Tariki 16 Kamena 2017, nibwo Kagame yemejwe n’Umuryango FPR Inkotanyi akomokamo nk’umukandida ntakuka uzawuhagararira mu matora y’umukuru w’Igihugu ateganijwe tariki ya 3 n’iya 4 Kanama 2017.

Kagame yahise asezeranya Abanyarwanda ko muri iyi myaka irindwi itaha, natorwa, azakuba kabiri ingufu yakoranye muri manda asoje. Yasabye Abanyarwanda kandi kuzagira uruhare mu iterambere bifuza kugeraho.

Mu ijambo rye, yaciye amarenga ko ahazaza h’u Rwanda hari mu maboko y’Ababyiruka ubu, abakangurira kugira uruhare muri politiki ibakorerwa kandi bakirinda kumva ko ibyo bazabigeraho ari uko bagiye kurahura ubwenge hanze.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 31 )

niwe ntawundi ni uyu Impano Imana yatwihereye ngo ituyobore , tuzagutora maze iterambere dukatajemo turizamure kurwego rwo hejuru , imihigo dukomeze tuyese, Kagame Paul oyeeeee

luc yanditse ku itariki ya: 22-06-2017  →  Musubize

bya bihe by’ibishimo twari dutegejere byageze maze abanyarwanda dukomeze twiririmbiri intsinzi n’umuyobozi wacu twitoreye Paul Kagame

jean yanditse ku itariki ya: 22-06-2017  →  Musubize

tukuri inyuma ibihe byose muyobozi wacu twikundira , igihe kiradutindiye ngo tuguhundagazeho amajwi maze twibyinire intsinzi ibihe byose

karemera yanditse ku itariki ya: 22-06-2017  →  Musubize

here we come with our man Paul Kagame, to bring the bright future to our country Rwanda, Rwandans choose you

agnes yanditse ku itariki ya: 22-06-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka