Abareraga umukobwa uherutse kwiyahura bavuze uko bari babanye na we (Video)

Nyirasenge w’uwo mukobwa wasimbutse ava ku muturirwa wa ’Makuza Peace Plaza’ hamwe n’umugabo we bavuze ko batunguwe, kuko uwo mwana ngo yari afashwe neza kuva yabura ababyeyi muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Scolastique Hatangimana yashyinguwe
Scolastique Hatangimana yashyinguwe

Scolastique Hatangimana bakundaga kwita ‘Scola’ yiyahuye asimbutse mu igorofa rya kane ry’inyubako ya Makuza Peace Plaza ku wa gatanu tariki 06/9/2019, akaba yarahise ajyanwa mu bitaro bya CHUK, aza gushiramo umwuka ku munsi ukurikiyeho.

Hatangimana yashyinguwe kuri uyu wa kabiri tariki 10 Nzeri 2019, bikaba byahuriranye n’umunsi mpuzamahanga wo kurwanya kwiyahura.

Kuri uyu munsi Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima(OMS) risaba ibihugu gukumira impamvu zose zituma abantu bashaka kwiyahura

Gushyingura Hatangimana wiyahuye byabereye ku irimbi ry'i Nyamirambo kuri uyu wa kabiri
Gushyingura Hatangimana wiyahuye byabereye ku irimbi ry’i Nyamirambo kuri uyu wa kabiri

Raporo yo muri uyu mwaka OMS yatangaje ikaba ivuga ko buri masegonda 40 ku isi haba hari umuntu wiyahuye abitewe n’impamvu zitandukanye zirimo gutereranwa no kubura iby’ibanze byatuma abaho.

Hatangimana wiyahuye ubushize akaba yarerwaga na nyirasenge witwa Léoncie Mukantabana kuva mu 1994 ubwo yari amaze ukwezi kumwe avutse, kuko ababyeyi be bari bamaze kwicwa muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Mu gusezera ku murambo mu rugo rwa Mukantabana n’umugabo we Florent Baganizi i Kimironko kuri uyu wa kabiri, aba babyeyi bisobanuye bavuga ko ntako batakoze kugira ngo bafashe uwo mwana gukura neza.

Abantu benshi bitabiriye umuhango wo guherekeza Hatangimana
Abantu benshi bitabiriye umuhango wo guherekeza Hatangimana

Uyu nyirasenge wa Scola agira ati "Uyu mwana yanyitaga mama, uru rugo yabagamo nta makimbirane na make abamo, nta n’ubwo yarerewe mu kigo cy’impfubyi nk’uko byavuzwe mu makuru, urupfu rw’uyu mwana rwadutunguye gutyo natwe".

Umugabo wa Mukantabana, Baganizi Florent we akomeza avuga ko Scola yamubwiraga ko yumvaga atamerewe neza mu gihe cya ninjoro.

Ati "Ni umwana ntigeze nshyiraho agahato ngo kora iki, namurekaga agakora icyo ashaka, ntabwo yigeze abura ibikoresho by’ishuri, natunguwe n’uko yakoze ibyo mwabonye".

Nyirasenge wa Scola witwa Mukantabana Léoncie avuga ko ntacyo uwo mwana yamuburanye cyari gutuma yiyahura
Nyirasenge wa Scola witwa Mukantabana Léoncie avuga ko ntacyo uwo mwana yamuburanye cyari gutuma yiyahura

Scola apfuye amaze igihe gito avuye mu Buhinde kwiga, n’ubwo abamureraga bavuga ko batari babishyigikiye, kuko ngo yari asize mu Rwanda amasomo ameze nk’ayo yari agiyemo hanze.

Baganizi wamureze akomeza agira ati "Icyakora yambwiraga ko ashaka kwikodeshereza aho aba, na byo twabanje kubyanga tumubaza icyo yatuburanye, mu mezi nk’abiri ashize nibwo yatangiye gutwara imyenda ye yimuka".

Hatangimana Scolastique yakoraga umwuga wo kudoda imyenda, gusuka imisatsi no gucururiza inkweto mu nyubako ya City Plaza mu Mujyi wa Kigali.

Uwari inshuti ya Hatangimana witwa Leocadie ndetse na Janvier Tuyishime musaza we wo kwa se wabo, bavuga ko baherukaga kuvugana na we ku wa gatanu mu gitondo ari wo munsi yiyahuriyeho, akaba yarababwiraga ko yumva atameze neza.

Inshuti za Scolastique zababajwe n'uko abavuyemo
Inshuti za Scolastique zababajwe n’uko abavuyemo
Hatangimana Scolastique yashyinguwe i Nyamirambo
Hatangimana Scolastique yashyinguwe i Nyamirambo

Reba ubuhamya bw’abamureraga bavuzweho kutamwitaho uko bikwiye

Inkuru bijyanye:

Kigali: Umukobwa yasimbutse igorofa ashaka kwiyahura

Kigali: Umukobwa wasimbutse igorofa ashaka kwiyahura yapfuye

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 16 )

Ninde se wakubwiyeko baribabanye nezaAhubwo leta yakagombye gukurikirana uriya Nyirasenge kuko numugome cyane.

Mfitumukiza jeqn yanditse ku itariki ya: 10-09-2019  →  Musubize

Ninde se wakubwiyeko baribabanye nezaAhubwo leta yakagombye gukurikirana uriya Nyirasenge kuko numugome cyane.

Mfitumukiza jeqn yanditse ku itariki ya: 10-09-2019  →  Musubize

Njye mbona uyu mubyeyi afite ikintu yamukoreye kigatuma yiyanga kdi yari azi agahinda ke.

Mamy yanditse ku itariki ya: 11-09-2019  →  Musubize
  • 1
  • 2

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka