Kigali: Umukobwa wasimbutse igorofa ashaka kwiyahura yapfuye

Umukobwa witwa Scolastique Hatangimana wari ufite imyaka 25 y’amavuko, yashizemo umwuka nyuma yo gusimbuka agwa hasi aturutse mu igorofa ya kane mu nyubako ya Makuza Peace Plaza iri mu mujyi wa kigali rwagati, ajyanwa kwa muganga muri CHUK ariko ntiyabasha kubaho.

Imbangukiragutabara yihutiye kumugeza kwa muganga muri CHUK ariko biba iby'ubusa kuko yari yakomeretse cyane
Imbangukiragutabara yihutiye kumugeza kwa muganga muri CHUK ariko biba iby’ubusa kuko yari yakomeretse cyane

Hari urupapuro rwabonetse bivugwa ko ari urwo yasize yanditse asobanura impamvu imuteye kwiyahura. Uwa mbere ashyira mu majwi ni uwitwa Kubwimana ushobora kuba yari inshuti ye ariko ikaba yaramutengushye.

Hari undi nyirasenge avuga ko yagombaga kumubera nk’umubyeyi ariko na we akaba ngo ataramwitayeho uko bikwiye, gusa akagaragaza ko n’ubuzima bwakomeje kumugora.

Kigali Today yamenye amakuru aturuka mu bo mu muryango we n’abandi bamuzi neza, bavuga ko yavutse tariki 14/03/1994, avukira ku Muhororo mu Karere ka Ngororero mu Ntara y’Iburengerazuba.

Nyina na se n’abavandimwe be batanu babishe muri Jenoside yakorewe Abatutsi, uyu mukobwa wari umaze ukwezi kumwe avutse arokokana na mukuru we wari ufite imyaka ibiri y’amavuko.

Amashuri abanza yayize ku Gisenyi aba mu kigo cy’imfubyi cy’umubikira witwa Patricia.

Amashuri yisumbuye yayize kuri ADEC i Gatumba muri Ngororero, ariko ngo yakundaga guhura n’ihungabana bitewe n’ibikomere yatewe na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Nyuma y’amashuri yisumbuye yakomereje kaminuza muri INES Ruhengeri yishyurirwa n’Ikigega FARG, ahavuye wa mubikira wamureze mu kigo cy’imfubyi, amushakira ishuri mu Buhinde.

Hatangimana Scolastique avuye kwiga mu Buhinde ngo yabaga i Nyamirambo mu mujyi wa Kigali kwa nyirasenge, naho mukuru we witwa Angelique ngo yaje kujya muri Canada ajyanywe n’ababikira babaga ku Muhororo muri Ngororero.

Mu rupapuro bivugwa ko yasize yanditse yashyizemo n’amazina y’abantu ashimira bamubaniye neza, abasabira ko Imana yazabitura ibyiza bamukoreye.

Uru ni rwo rupapuro bivugwa ko yasize yanditse
Uru ni rwo rupapuro bivugwa ko yasize yanditse

Inkuru bijyanye:

Kigali: Umukobwa yasimbutse igorofa ashaka kwiyahura

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 8 )

Bavandimwe nimureke dufashanye kubaho,ubuzima buragoye kd burarananiza abafite ubushobozi nibura mugire infubyi imwe muheka abafite agahinda n’umubabaro nibenshi nyamara imitungo dufite tuzayisiga ntanicyo twamariye abababaye. mugaburire abashonje kuko Nicyo Imana yadutumye kuri iyi isi.ntacyo byaba bimaze imfubyi zikomeje kwigunga nyamara abakize bagakomeza gukira cyane.

Imana ibafashe

R@ yanditse ku itariki ya: 9-09-2019  →  Musubize

Ntitaye kukuba yapfuye nagirango mbwire abahungu bahemukira abakobwa kugeza biyahuye ko nabo Imana iri kubashakira ibihembo nagirango mbwire kandi abakobwa bahemukira abahungu ko nabo Imnanan iri kubashakira ibihembo bose nahumure ntag bari gukorera ubusa hari uwo bakorera kandi azabahemba uriya mwana w’umukobwa yambabaje cyane muburyo bukomeye azize ingaruka zo gutanga umutima we akawuha impyisi y’umuhungu yibwira ko ari umuntu ` ikindi kuba warera umuntu kuko ntababyeyi afite ntibivuze kumuhangayikisha ubwo abo mu muryango we nabo basubize amaso inyuma barebe uruhare rwabo muri ruriya rupfu g8usa twese ibyo dukorera bagenzi bacu kera kabaye tuzahembwa.

Aimee yanditse ku itariki ya: 8-09-2019  →  Musubize

Imana imwakire mu bayo

jmv yanditse ku itariki ya: 7-09-2019  →  Musubize

Uyu mwana wumukobwa yahuye nibibazo bikomeye ; ni ukuri abantu bafite inshingano zo kurera abana basigaranye ari impfubyi bajye bagerageza kubaha no kubereka urukundo rwa kibyeyi kuko bitari ibyo bavunika cyane my mutima

Alias yanditse ku itariki ya: 7-09-2019  →  Musubize

Kwiyahura sibyo amarira n,agahinda yatey,abatamuzi nibyinshi simuzi ariko mfiitikiniga nkamwe mukora
Kubitangazamakuru mujye mubyamaganira kureeeeepe

jotham yanditse ku itariki ya: 7-09-2019  →  Musubize

Kwiyahura sibyo amarira n,agahinda yatey,abatamuzi nibyinshi simuzi ariko mfiitikiniga nkamwe mukora
Kubitangazamakuru mujye mubyamaganira kureeeeepe

jotham yanditse ku itariki ya: 7-09-2019  →  Musubize

Birambabaje cyane.Nihanganishije cyane mukuru we na nyirasenge.Yari afite ihahamuka kubera abe yabuze muli 1994.Ngewe nk’umukristu,mwifurije kuzazuka ku munsi wa nyuma nkuko Yesu yasize adusezeranyije yuko kuli uwo munsi azazura abantu bose bapfuye bizera Imana,akabaha ubuzima bw’iteka muli paradizo nkuko Yohana 6 umurongo wa 40 havuga.Kwizera imana bisobanura kuyumvira,ukayishaka,ukayikorera,ntiwibere mu gushaka ibyisi gusa.Ahubwo ukabifatanya n’akazi gasanzwe.

hitimana yanditse ku itariki ya: 7-09-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka