Abareraga umukobwa uherutse kwiyahura bavuze uko bari babanye na we (Video)

Nyirasenge w’uwo mukobwa wasimbutse ava ku muturirwa wa ’Makuza Peace Plaza’ hamwe n’umugabo we bavuze ko batunguwe, kuko uwo mwana ngo yari afashwe neza kuva yabura ababyeyi muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Scolastique Hatangimana yashyinguwe
Scolastique Hatangimana yashyinguwe

Scolastique Hatangimana bakundaga kwita ‘Scola’ yiyahuye asimbutse mu igorofa rya kane ry’inyubako ya Makuza Peace Plaza ku wa gatanu tariki 06/9/2019, akaba yarahise ajyanwa mu bitaro bya CHUK, aza gushiramo umwuka ku munsi ukurikiyeho.

Hatangimana yashyinguwe kuri uyu wa kabiri tariki 10 Nzeri 2019, bikaba byahuriranye n’umunsi mpuzamahanga wo kurwanya kwiyahura.

Kuri uyu munsi Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima(OMS) risaba ibihugu gukumira impamvu zose zituma abantu bashaka kwiyahura

Gushyingura Hatangimana wiyahuye byabereye ku irimbi ry'i Nyamirambo kuri uyu wa kabiri
Gushyingura Hatangimana wiyahuye byabereye ku irimbi ry’i Nyamirambo kuri uyu wa kabiri

Raporo yo muri uyu mwaka OMS yatangaje ikaba ivuga ko buri masegonda 40 ku isi haba hari umuntu wiyahuye abitewe n’impamvu zitandukanye zirimo gutereranwa no kubura iby’ibanze byatuma abaho.

Hatangimana wiyahuye ubushize akaba yarerwaga na nyirasenge witwa Léoncie Mukantabana kuva mu 1994 ubwo yari amaze ukwezi kumwe avutse, kuko ababyeyi be bari bamaze kwicwa muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Mu gusezera ku murambo mu rugo rwa Mukantabana n’umugabo we Florent Baganizi i Kimironko kuri uyu wa kabiri, aba babyeyi bisobanuye bavuga ko ntako batakoze kugira ngo bafashe uwo mwana gukura neza.

Abantu benshi bitabiriye umuhango wo guherekeza Hatangimana
Abantu benshi bitabiriye umuhango wo guherekeza Hatangimana

Uyu nyirasenge wa Scola agira ati "Uyu mwana yanyitaga mama, uru rugo yabagamo nta makimbirane na make abamo, nta n’ubwo yarerewe mu kigo cy’impfubyi nk’uko byavuzwe mu makuru, urupfu rw’uyu mwana rwadutunguye gutyo natwe".

Umugabo wa Mukantabana, Baganizi Florent we akomeza avuga ko Scola yamubwiraga ko yumvaga atamerewe neza mu gihe cya ninjoro.

Ati "Ni umwana ntigeze nshyiraho agahato ngo kora iki, namurekaga agakora icyo ashaka, ntabwo yigeze abura ibikoresho by’ishuri, natunguwe n’uko yakoze ibyo mwabonye".

Nyirasenge wa Scola witwa Mukantabana Léoncie avuga ko ntacyo uwo mwana yamuburanye cyari gutuma yiyahura
Nyirasenge wa Scola witwa Mukantabana Léoncie avuga ko ntacyo uwo mwana yamuburanye cyari gutuma yiyahura

Scola apfuye amaze igihe gito avuye mu Buhinde kwiga, n’ubwo abamureraga bavuga ko batari babishyigikiye, kuko ngo yari asize mu Rwanda amasomo ameze nk’ayo yari agiyemo hanze.

Baganizi wamureze akomeza agira ati "Icyakora yambwiraga ko ashaka kwikodeshereza aho aba, na byo twabanje kubyanga tumubaza icyo yatuburanye, mu mezi nk’abiri ashize nibwo yatangiye gutwara imyenda ye yimuka".

Hatangimana Scolastique yakoraga umwuga wo kudoda imyenda, gusuka imisatsi no gucururiza inkweto mu nyubako ya City Plaza mu Mujyi wa Kigali.

Uwari inshuti ya Hatangimana witwa Leocadie ndetse na Janvier Tuyishime musaza we wo kwa se wabo, bavuga ko baherukaga kuvugana na we ku wa gatanu mu gitondo ari wo munsi yiyahuriyeho, akaba yarababwiraga ko yumva atameze neza.

Inshuti za Scolastique zababajwe n'uko abavuyemo
Inshuti za Scolastique zababajwe n’uko abavuyemo
Hatangimana Scolastique yashyinguwe i Nyamirambo
Hatangimana Scolastique yashyinguwe i Nyamirambo

Reba ubuhamya bw’abamureraga bavuzweho kutamwitaho uko bikwiye

Inkuru bijyanye:

Kigali: Umukobwa yasimbutse igorofa ashaka kwiyahura

Kigali: Umukobwa wasimbutse igorofa ashaka kwiyahura yapfuye

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 16 )

Nge sinemeranya nabavugako uriya mwana yarabayeho neza rwose kuko ntekerezako nubundi nyirasenge atakubwirako bari nabonye nabi kd umwana ntiyari gusiga yanditse biriya ataribyo cyaneko ntacyo byari kumumarira kuko nubundi yari yatangiye ubuzimabwe so family ye ahubwo ikurikiranwe

Nsanzimana theogene yanditse ku itariki ya: 18-09-2019  →  Musubize

Byose ni mumutwe!

Margo yanditse ku itariki ya: 13-09-2019  →  Musubize

Scola rwose yarahemutse kwiyambura ubuzima atihaye icyo navuga nuko kurera umwana utabyaye biruhije burya ngo umwana wundi Arya areba hanze umuntu urangije icyiciro cya gatatu cya Kaminuza umbwira Ute ko yarabayeho Nabi? Umwana basize afite ukwezi akaba yaramaze imyaka 25 ubwo Koko umuryango umwanga gute Yarafite ikibazo cye bwite sinzi impamvu yashatse gusiga ateranyije abantu

Alias yanditse ku itariki ya: 13-09-2019  →  Musubize

umwana yashize mumwihanganire

alias yanditse ku itariki ya: 13-09-2019  →  Musubize

mwihorere azazahanwa nagera mukuzimu asize yishe umuntu !!!!!!!!!!

gigi yanditse ku itariki ya: 12-09-2019  →  Musubize

Ubutumwa bwasizwe nuwigomwe ubuzima nibwo bwagahawe agaciro kuko ntazindi nyungu agikurikiye mu Bantu.

Bobo yanditse ku itariki ya: 11-09-2019  →  Musubize

Umwana utaravutse ngo asange ababyeyi be ku isi ntibyoroshye kwemeza ko wamureze neza kuko hari byinshi akenera psychologically bidapfa kugerwaho n’uwamurera uwo ariwe wese.
Ndashimimira mushiki wange ku myaka 10gusa wagerageje kundera ubwo naburaga ababyeyi banjye mfite imyaka 3 gusa.
God bless her.

Alias yanditse ku itariki ya: 11-09-2019  →  Musubize

Ariko abantu ntimugakunde amatiku uriya mwana yari afire ikibazo kihariye mwirenganya nyirasenge rwose! Umwana yareze akiri umwana she yamubereye mubi abaye inkumi, yize amashuri ayarangije? Ikindi umwana utekereza kwiyahura muri buriya buryo ndahamya ko nundi wese wamurera atapfa kumushobora.

Kiki yanditse ku itariki ya: 11-09-2019  →  Musubize

Ahaaaaaaa birakaze mumutima wumuntu nikure,gusa ntibikwiye ko harumuntu watuma wiyahura rwose ubuzima burahenze

Jus yanditse ku itariki ya: 11-09-2019  →  Musubize

Scola Imana imwakire mu abayo.
Njye ndabona ko yari afite ikibazo mu ibijyanye n’intekerezo kdi siwe gusa Hari n’abandi bafite ibyo bibazo kdi bakenewe kwitabwaho baganizwa kdi bakagirwa n’inama.
Birumvikana ko buri wese ubishoboye yaha ubufasha ababukeneye.

MUJYEMUSENGA VENUSTE yanditse ku itariki ya: 11-09-2019  →  Musubize

Mujye mureka kugora leta kuko babana neza babana nabi,ntabwo bivuga ko yagombaga kwiyahura,kdi yari mukuru yagombaga gutegura ubuzima bwe,kuko uruhare rwabo bararurangije ibisigaye yagombaga kubyikorera kuva arangije secondaire yagombaga kwirwaliza.agakemura ibibazo bye

leo yanditse ku itariki ya: 11-09-2019  →  Musubize

Murakoze cyane

NSHIMIYIMANA Nicodem yanditse ku itariki ya: 11-09-2019  →  Musubize

Bareke kumbeshya babanye neza he umuntu yazengereje kuva akiri umwana kugeza ashaje

Dr yanditse ku itariki ya: 11-09-2019  →  Musubize
  • 1
  • 2

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka