Karongi: Niringiyimana wakoze umuhanda w’ibirometero birindwi agiye guhunga iwabo

Niringiyimana Emmanuel wo mu murenge wa Murambi mu karere ka Karongi, wamenyekanye cyane ubwo yakoraga umuhanda ureshya n’ibirometero birindwi wenyine, yatangaje ko agiye guhunga agace atuyemo akigira kuba muri Kigali, kubera umutekano mucye.

Niringiyimana yakoze umuhanda w'ibirometero birindwi wenyine
Niringiyimana yakoze umuhanda w’ibirometero birindwi wenyine

Niringiyimana yabwiye Kigali Today ko kuva yatangira kumenyekana cyane, abaturage bo mu gace atuyemo batangiye kumwanga, bavuga ko yamamaye cyane, ndetse ngo hari n’abavuze ko bazamutera mu nzu araramo bakayimusenyeraho barangiza bakanamwica.

Avuga ko abaturage bo mu gace atuyemo bamwanze cyane kubera ko aziranye n’abayobozi, bakaba bavuga ko abarega ku bayobozi mu gihe hari amakosa bakoze.

Mu kiganiro kigufi Niringiyimana yagiranye na Kigali Today arimo yitegura kuva iwabo ngo ajye kuba mu mujyi wa Kigali, yahamije ko agiye guhunga agace avukamo akajya kwibera muri Kigali kuko nta mutekano ahafite.

Mu muhango wo Kwita Izina, Niringiyimana yagize amahirwe yo kungera guhura na Perezida Kagame
Mu muhango wo Kwita Izina, Niringiyimana yagize amahirwe yo kungera guhura na Perezida Kagame

Yagize ati “Urebye ntabwo merewe neza rwose nta mutekano mpafite pe! Biraterwa n’uko abaturage barimo barampiga”.

Niringiyimana avuga ko ubwo aheruka kuva mu birori byo Kwita Izina, aho yari umwe mu bise amazina abana b’ingagi 25, mu gusubira iwabo yajyanye n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Murambi, anamugeza iwabo mu rugo.

Avuga ko bakihagera basanze muri ako gace hari abantu bagiranye amakimbirane aza kuvamo urugomo, bamubona azanye n’umuyobozi bagakeka ko avuye kubahururiza ngo babafunge.

Ati “Nageranye na gitifu w’umurenge mu gace, bavuga ko ari jye uvuye kubazanira abayobozi. Bamwe barabafashe, abandi barabacika, ariko bambwira ko bazatera inzu ndaramo bakayisenya bakansangamo bakanyica, ngo ni jyewe wabazaniye abayobozi”.

Uyu musore w’imyaka 23 avuga ko yabimenyesheje ubuyobozi bw’umurenge bukamubwira ko buzakurikirana icyo kibazo.

Niringiyimana avuga ko abaturage b’aho atuye bamugiriye ishyari bamuziza ko yamenyekanye cyane. Ati “Abaturage bafite ishyari ngo ndimo ndazamuka cyane”.

Uyu musore avuga ko guhera kuri uyu wa gatandatu 14 Nzeri 2019 agiye kuba yibereye muri Kigali, aho azaba acumbitse ku muntu w’inshuti ye uhatuye.

Avuga ko naramuka yijejwe umutekano we azahita asubira iwabo agakomeza akikorera ibikorwa bye bisanzwe.

Ati “Bishobotse nkabona umutekano uhagije ntacyo byantwara nagenda ngahita nkomeza imirimo. Ndaza i Kigali mbe nkurikira amakuru numva uko bimeze mu rugo, hanyuma nibiba ngombwa nzahite nongera nsubire yo”.

Niringiyimana yagize amahirwe yo guhura n'ibyamamare binyuranye
Niringiyimana yagize amahirwe yo guhura n’ibyamamare binyuranye

Nyuma y’uko uyu musore amenyekanye kubera gukora umuhanda wenyine, inzego zinyuranye z’ubuyobozi bw’igihugu zaramusuye. Ibi byamuhaye amahirwe yo kwitabira ibiganiro ngarukamwaka bihuza Perezida wa Repubulika Paul Kagame n’urubyiruko runyuranye rwo mu gihugu n’uruturuka hanze yacyo bizwi nka ‘Meet The President’, ndetse binamuhesha amahirwe yo kwitabira umuhango wo Kwita Izina, aho yari umwe mu bisi.

Aya mahirwe yose yabonye yo kumenyekana no kwitabira ibikorwa bihuza abayobozi n’ibindi byamamare, ashobora kuba ari yo yatumye abaturage bamugirira ishyari.

Turacyagerageza kuvugana n’ubuyobozi bw’umurenge wa Murambi ngo bugire icyo buvuga kuri iki kibazo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 23 )

Niba koko uwo musore arintakindi kimujyanye ikigali ari uguhunga ndizerako mu Rwanda dufite umutekano uhagije ahubwo abahigira kumusenyera cg kumwica babiryozwe bitaraba!

Jerome yanditse ku itariki ya: 15-09-2019  →  Musubize

Ariko uyu mwana koko nta shimwe yahawe rifatika? ubu se kugendera muri V8 no kwita ingagi nibyo yatahiye koko!! Byibura mutubwire muti yahembwe inzu, n’imodoka n’amafaranga aya naya. Naho inzara izamunogorera i Kigali. ishyari ryo ni ubugoryi bw’abirabura niko twaremwe Imana yaturemye yananiwe ahari. Uyu mwana nibamuhe ishimwe rifatika nibyo byatunezeza bigatuma n’abandi bamwigana.

yves yanditse ku itariki ya: 15-09-2019  →  Musubize

Nyamara ubuyobozi bubirebe neza wasanga Giti mu jisho yaranyuzwe n’utuzi dushyushye two muri hôtels z’I Kigali akaba ari cyo kimugaruye. None se mbaze, mu mujyi wa Karongi , Muhanga n’ahandi hatari kgl nta buhungiro cg abantu azi bahaba? Nimureke yisangire ibikomerezwa nka bagenzi be I Kigali da, mbiswa ! !!

Gikundiro yanditse ku itariki ya: 14-09-2019  →  Musubize

Murakoze kubwakazi katoroshye muba mwakoze, Dutegereje ko mutubariza abayobozi kuko sibyiza kuva iwabo
kandi acyihakunda,harabantu bakiri mubujiji koko babujejwe niki kumufasha se? none atangiye kubona kumusaruro wibyo yakoreye bamugiriye ishyari. muzamutubwiirire muti mubantu ntihabura abagucyintege muti courage

Evaliste yanditse ku itariki ya: 14-09-2019  →  Musubize

Niyigumire I Kigali,abanyarwanda turaziranye,buriya igisigaye n’ukumwirenza,ubwo ishyari ryatutumbye,yashiduka bamwirengeje,abo bamwizeza umutekano,bakaza gutabara.shakishiriza I Kigali muvandimwe dore uracyari muto,n’i Nyagasambu rirarema!

Fifi yanditse ku itariki ya: 14-09-2019  →  Musubize

Ntabwo yiga se buriya,bamushakire ishuri se akazajya muri za IPRC zuzuye hanze aha

Bulimijabo yanditse ku itariki ya: 14-09-2019  →  Musubize

Yenda bashobora kumugirira ishari pe! Ark se we kuki ashaka kwimukira I Kigali, ntajye Karongi, Muhanga nahandi? Wasanga nawe ashaka kwisangira ibyamamare mu murwa kuko ubuhungura ntaho butaba.

Kagaju deus yanditse ku itariki ya: 14-09-2019  →  Musubize

abantubo murwanda ntagobagira ishyari ryiza ahubwobumvako bahita bamutecyerereza nabi kbx

Muragijimana jean marie yanditse ku itariki ya: 14-09-2019  →  Musubize

ishyari ry’ abirabura niryo rizakomeza kudutindahaza!!
bivugwa ko tutajya twishimira ko umuntu adutanga ku byiza pe.
ibi byitwa *Selfishness*

Eugene yanditse ku itariki ya: 14-09-2019  →  Musubize

Poor Rwanda,
Ubwo disi barabona amaze kubakirana! Ariko abahanga baza dusesengurire impamvu abanyarwanda badakunda iterambere rya mugenzi wabo

DIDI yanditse ku itariki ya: 14-09-2019  →  Musubize

Ishyari ni ishyano.Ibi bibaho rwose.Bari bazi ko yasaze none basanze ari muzima nahitamo kumwanga!Abantu we!

Alias yanditse ku itariki ya: 14-09-2019  →  Musubize
  • 1
  • 2

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka