Karongi: Niringiyimana wakoze umuhanda w’ibirometero birindwi agiye guhunga iwabo

Niringiyimana Emmanuel wo mu murenge wa Murambi mu karere ka Karongi, wamenyekanye cyane ubwo yakoraga umuhanda ureshya n’ibirometero birindwi wenyine, yatangaje ko agiye guhunga agace atuyemo akigira kuba muri Kigali, kubera umutekano mucye.

Niringiyimana yakoze umuhanda w'ibirometero birindwi wenyine
Niringiyimana yakoze umuhanda w’ibirometero birindwi wenyine

Niringiyimana yabwiye Kigali Today ko kuva yatangira kumenyekana cyane, abaturage bo mu gace atuyemo batangiye kumwanga, bavuga ko yamamaye cyane, ndetse ngo hari n’abavuze ko bazamutera mu nzu araramo bakayimusenyeraho barangiza bakanamwica.

Avuga ko abaturage bo mu gace atuyemo bamwanze cyane kubera ko aziranye n’abayobozi, bakaba bavuga ko abarega ku bayobozi mu gihe hari amakosa bakoze.

Mu kiganiro kigufi Niringiyimana yagiranye na Kigali Today arimo yitegura kuva iwabo ngo ajye kuba mu mujyi wa Kigali, yahamije ko agiye guhunga agace avukamo akajya kwibera muri Kigali kuko nta mutekano ahafite.

Mu muhango wo Kwita Izina, Niringiyimana yagize amahirwe yo kungera guhura na Perezida Kagame
Mu muhango wo Kwita Izina, Niringiyimana yagize amahirwe yo kungera guhura na Perezida Kagame

Yagize ati “Urebye ntabwo merewe neza rwose nta mutekano mpafite pe! Biraterwa n’uko abaturage barimo barampiga”.

Niringiyimana avuga ko ubwo aheruka kuva mu birori byo Kwita Izina, aho yari umwe mu bise amazina abana b’ingagi 25, mu gusubira iwabo yajyanye n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Murambi, anamugeza iwabo mu rugo.

Avuga ko bakihagera basanze muri ako gace hari abantu bagiranye amakimbirane aza kuvamo urugomo, bamubona azanye n’umuyobozi bagakeka ko avuye kubahururiza ngo babafunge.

Ati “Nageranye na gitifu w’umurenge mu gace, bavuga ko ari jye uvuye kubazanira abayobozi. Bamwe barabafashe, abandi barabacika, ariko bambwira ko bazatera inzu ndaramo bakayisenya bakansangamo bakanyica, ngo ni jyewe wabazaniye abayobozi”.

Uyu musore w’imyaka 23 avuga ko yabimenyesheje ubuyobozi bw’umurenge bukamubwira ko buzakurikirana icyo kibazo.

Niringiyimana avuga ko abaturage b’aho atuye bamugiriye ishyari bamuziza ko yamenyekanye cyane. Ati “Abaturage bafite ishyari ngo ndimo ndazamuka cyane”.

Uyu musore avuga ko guhera kuri uyu wa gatandatu 14 Nzeri 2019 agiye kuba yibereye muri Kigali, aho azaba acumbitse ku muntu w’inshuti ye uhatuye.

Avuga ko naramuka yijejwe umutekano we azahita asubira iwabo agakomeza akikorera ibikorwa bye bisanzwe.

Ati “Bishobotse nkabona umutekano uhagije ntacyo byantwara nagenda ngahita nkomeza imirimo. Ndaza i Kigali mbe nkurikira amakuru numva uko bimeze mu rugo, hanyuma nibiba ngombwa nzahite nongera nsubire yo”.

Niringiyimana yagize amahirwe yo guhura n'ibyamamare binyuranye
Niringiyimana yagize amahirwe yo guhura n’ibyamamare binyuranye

Nyuma y’uko uyu musore amenyekanye kubera gukora umuhanda wenyine, inzego zinyuranye z’ubuyobozi bw’igihugu zaramusuye. Ibi byamuhaye amahirwe yo kwitabira ibiganiro ngarukamwaka bihuza Perezida wa Repubulika Paul Kagame n’urubyiruko runyuranye rwo mu gihugu n’uruturuka hanze yacyo bizwi nka ‘Meet The President’, ndetse binamuhesha amahirwe yo kwitabira umuhango wo Kwita Izina, aho yari umwe mu bisi.

Aya mahirwe yose yabonye yo kumenyekana no kwitabira ibikorwa bihuza abayobozi n’ibindi byamamare, ashobora kuba ari yo yatumye abaturage bamugirira ishyari.

Turacyagerageza kuvugana n’ubuyobozi bw’umurenge wa Murambi ngo bugire icyo buvuga kuri iki kibazo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 23 )

Njye narumiwe urakira bakakwanga wakena bakakwanga, Niringiyimana yatenguye imisozi wenyine bataryamye bareberaakora 7kmzumuhanda, ngo ni umusazi none arazamutse bashaka kumwica bakwitonze.Ndabaza yahembwe iki? ko nawe ushidikanya ku butwari bwe ari indashyikirwa. Nanjye ndasaba ko yacungirwa umutekano hariya mu cyaro bazamutera bamwice nibyanga bazamuroga ntamikino ihaba. Bamugiriye ishyari n’umujinya agezekuri Imana yaramuzamuye cyane aho agera si buri wese wahigeza.

Dumbuli yanditse ku itariki ya: 18-09-2019  →  Musubize

Inzego zibishinzwe nizishake uko zamubungabungira umutekano we

Olive yanditse ku itariki ya: 17-09-2019  →  Musubize

uwo musore police imucungire umutekano kuko nibitabibyo barashiduka abanyacyaro bamwirengeje.

Habimana Emile yanditse ku itariki ya: 17-09-2019  →  Musubize

nihashakwe uko yakorerwa uburinzi rwose

Alias yanditse ku itariki ya: 16-09-2019  →  Musubize

Ahubwo birakwiye ko yakoherezwa muri CHINE akiga gukora imihanda bigezweho akoresheje n’uburyo bugezweho butari guhingisha intoki bityo bakamuha n’ibyo biraka nikorwa n’aba CHINISE

Flower Abia yanditse ku itariki ya: 16-09-2019  →  Musubize

Ubu c ahubwo nti mumutanze. Aya makuru muhaye abamuhiga niyo nzira yo kumuhururiza. Ndabona ahubwo muhungabanyije umutekano we kurushaho. Umutekano w’umuntu ubungabungwa mu ibanga.

Blessed yanditse ku itariki ya: 16-09-2019  →  Musubize

Uyu Musore atabarwe Karisa, kuko ibyo mucyaro nibindi bindi,ariko ntabe icyamamare cyo kuba yaricaranye nabakomeye gusa ashakirwe nigihembo gifataka bamwubakire ubushobozi

Jean Poquelin yanditse ku itariki ya: 16-09-2019  →  Musubize

Uyumwana ni umugabo.
Ubuyobozi bwacu ni bumufashe bifatika,ishyaka afite ryande.nibamufashe mubyo yumva ashoboye,abikore neza kandi umutekanowe urindwe,kuza i kigali si ikibazo kuko yarabikoreye,ahubwo nihakorwe ibishoboka ajye Israel,cyangwa Japan cyangwa China,yige uko abantu b’ibitekerezo n’ishyaka rikomeye nk’ibye bakora bagateza ibihugu byabo imbere.
ndabashimiye.

Tugireyezu Jean Pierre yanditse ku itariki ya: 16-09-2019  →  Musubize

Mukomere nshuti zange mubyukuri nange ndifuzako yahabwa igihembo gifatika cy’igikorwa yakoze agahabwa ishimwe rifatika nkaho kwitizina ingagi no guhura nibyamamare sha ntanyungu yabyo mbonye umuntu ukoreye igihugu ineza aba akwiye kwiturwa ineza. Mukabikora nko mubindi bihugu byo kwisi.

Ndayishimiye marc yanditse ku itariki ya: 16-09-2019  →  Musubize

Gusa buriya wenda uwahakana nutaravukiye mucyaro!ishyari ninzangani bishingiye kukantu gato nibyo biharanga ntibibatangaze mwumvise ngo bamwirengeje!hariya ni ahandi hantu

Isimbi allya yanditse ku itariki ya: 15-09-2019  →  Musubize

Gusa buriya wenda uwahakana nutaravukiye mucyaro!ishyari ninzangani bishingiye kukantu gato nibyo biharanga ntibibatangaze mwumvise ngo bamwirengeje!hariya ni ahandi hantu

Isimbi allya yanditse ku itariki ya: 15-09-2019  →  Musubize

Nyamara ishyari niryo rizatuma tudatera imbere rwose ubwose koko baramuziza umuhanda !!!!!ntago bizoroha

James yanditse ku itariki ya: 15-09-2019  →  Musubize
  • 1
  • 2

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka